Ubukangurambaga bwakorewe mu Karere ka Kireshe bwafashije abaturage kongera ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, ihohoterwa rishingiye ku gitsina (SGBV), ndetse banahabwa serivisi zibafasha kwirinda virusi itera SIDA n’inda zitateganyijwe.
Jeanne Komezusenge, umwe mu bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko yabonye amahirwe yo kumenya byinshi ku buzima bw’imyororokere no ku buryo bwo kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati: “Ubukangurambaga bwakorewe hano bwatugiriye akamaro cyane. Batwigishije ku buzima bw’imyororokere n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Badupimye virusi itera SIDA, baduha udukingirizo ndetse banaduha amakuru ku buryo bwo kwirinda SIDA.”
Iki gikorwa cyahurije hamwe ubukangurambaga n’itangwa rya serivisi, bituma abaturage batabona amakuru gusa, ahubwo banabona uburyo bwo kuyashyira mu bikorwa mu buzima bwa buri munsi.
Abaturage bahawe kandi ubutumwa bushishikariza kwirinda imibonano mpuzabitsina ishobora kubashyira mu kaga, gukoresha neza uburyo bwo kuboneza urubyaro no kwirinda virusi itera SIDA, mu gihe hanibandwaga ku kumenya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ubukangurambaga nk’ubu bufatwa nk’uburyo bwo kugeza amakuru na serivisi ku baturage, cyane cyane ku rubyiruko n’abandi bafite ibyago byinshi byo guhura n’ibibazo by’ubuzima bw’imyororokere, inda zitateganyijwe, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
@Rebero.rw
