Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yasabye abaturage gufata ingamba zo kwirinda ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi n’imiyaga ikomeye, by’umwihariko bakazirika ibisenge by’amazu kandi bakagira ubushishozi mu gihe cy’imvura.
Ati: “Twabwiye abaturage ko bagomba kuzirika ibisenge bakanagerageza kwitwararika mu gihe cy’imvura.”
Ubu butumwa bwatanzwe mu gihe hategerejwe ibihe by’imvura nyinshi, zishobora kujyana n’imiyaga ikomeye, imyuzure n’inkangu, bikaba byasiga abaturage n’ibikorwa remezo mu kaga.
Mu Karere ka Gisagara, imirenge igera kuri itandatu iherereye muri Zone y’Amayaga, ahantu harangwa n’imisozi migufi ndetse n’ibibaya. Iyi miterere y’ubutaka ituma abaturage bo muri tumwe mu duce bashobora kwibasirwa n’imiyaga ifite ingufu.

Hari kandi abaturage batuye ahakora ku gishanga cy’Akanyaru, ahakorerwa ibikorwa by’ubuhinzi, cyane cyane ubuhinzi bw’umuceri. Imvura nyinshi ishobora gutera kuzura kw’amazi, imyuzure no kwangiza imyaka n’ibindi bikorwa by’abaturage.
NUDOR isaba ko abafite ubumuga bashyirwa mu ngamba zo guhangana n’ibiza
Mu gihe inzego zishinzwe imicungire y’ibiza zisaba abaturage kwitegura no gufata ingamba zo kugabanya ingaruka z’imvura, National Union of Disability Organisations of Rwanda (NUDOR Rwanda) isaba ko abafite ubumuga na bo bashyirwa mu buryo bwuzuye muri gahunda zose zo gukumira no guhangana n’ibiza.
NUDOR ivuga ko imicungire y’ibiza ikwiye gukorwa mu byiciro bine by’ingenzi: gukumira no kugabanya ingaruka, kwitegura, gutabara no gutanga ubutabazi, ndetse no gusubiza ibintu mu buryo no kongera kubaka.

Mu cyiciro cyo gukumira no kugabanya ingaruka (Prevention/Mitigation), NUDOR isaba ko hubakwa ibikorwa remezo byita ku bantu bose, harimo abafite ubumuga. Ishimangira kandi ko imiturire n’ibikorwa remezo bikwiye gutegurwa hitabwa ku byago bishobora guterwa n’ibiza.
Ikindi ni ugukusanya amakuru afatika ku bantu bafite ubumuga batuye mu bice bishobora kwibasirwa n’ibiza, kugira ngo igihe habaye ikibazo, ubutabazi butangwe hashingiwe ku bikenewe byihariye.
Gutanga amakuru y’ibiza mu buryo bugera kuri bose
Ku bijyanye no kwitegura (Preparedness), NUDOR isaba ko amakuru ajyanye n’ibiza atangwa mu buryo bworoheye abantu bafite ubumuga butandukanye.
Ibi bisaba ko abaturage, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abatabazi bahabwa amahugurwa ku buryo bwo gutabara abafite ubumuga, ndetse gahunda z’ubutabazi zigategurwa ku buryo zitagira uwo zisiga inyuma.
Mu gihe habaye gutabara no gutanga ubutabazi (Response), NUDOR isaba ko ubutabazi bwihutishwa kandi bugahabwa abantu bose nta vangura.
Ishingiye ku buryo abafite ubumuga bashobora kugira imbogamizi zitandukanye, NUDOR isaba kandi gukoresha uburyo bw’itumanaho bugera ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva, kutabona cyangwa ubundi bumuga, ndetse n’ubutabazi bugahuzwa n’ibikenewe byihariye bya buri muntu.
Ishimangira kandi ko abafite ubumuga batagomba gufatwa nk’abantu bakeneye ubufasha gusa, ahubwo ko bagomba kugira uruhare mu byemezo bifatwa mu gihe cyo kongera kubaka no kwiyubaka nyuma y’ibiza.

NUDOR Rwanda ivuga ko muri rusange abafite ubumuga badakwiye kuba indorerezi mu micungire y’ibiza, ahubwo ko bakwiye kugira uruhare mu gutegura politiki, ingamba n’ibikorwa bigamije kugabanya ibyago by’ibiza.
Irasaba ko politiki n’ingamba zose zo guhangana n’ibiza zita ku bafite ubumuga, hakakusanywa imibare n’amakuru afasha kumenya ibibazo byihariye bahura na byo, ndetse inzego zitandukanye zigafatanya mu gushyira mu bikorwa uburyo bwo Disability-Inclusive Disaster Risk Reduction (DiDRR), ni ukuvuga kugabanya ibyago by’ibiza mu buryo burimo abantu bafite ubumuga.
Muri iki gihe cy’imvura, ubutumwa ku baturage bukomeje gushimangira akamaro ko gufata ingamba hakiri kare, zirimo gukomeza amazu n’ibisenge, kwirinda ahantu hashobora guteza ibyago no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego zibishinzwe.
@Rebero.rw
