Akarere ka Gisagara kagiranye ibiganiro n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe igenamigambi ry’ibikorwa byo kwegera abaturage, aho hemejwe ibikorwa bibiri by’ingenzi bizakorwa muri aka karere mu rwego rwo gukomeza ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage.
Ibi bikorwa byaganiriweho ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, yakiraga itsinda rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gutegura ibikorwa bya Police Community Outreach Program, ryari riyobowe na Senior Superintendent Kabandana JC.
Iri tsinda ryagiranye ibiganiro n’abayobozi b’Akarere ka Gisagara, bigamije kurebera hamwe ibikorwa by’ibanze byashyirwa imbere muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’inzego z’umutekano byo kwegera no gufasha abaturage.
Mu byemeranyijweho harimo kubaka ibyumba bitandatu by’amashuri ku Ishuri Ribanza rya Higiro, riherereye mu Murenge wa Nyanza.

Iki gikorwa kigamije kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’inyubako z’amashuri no guteza imbere imyigire n’imyigishirize, cyane cyane mu gihe hakomeje gushakwa ibisubizo by’ibibazo by’ibikorwaremezo by’amashuri.
Ikindi gikorwa ni kubakira amazu imiryango yahuye n’ibiza mu Murenge wa Kansi, mu rwego rwo gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza kubona aho kuba hameze neza no kongera ubushobozi bwabo bwo kwiyubaka.
Ibikorwa byombi biri mu murongo wo gushimangira uruhare rw’inzego z’umutekano mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, aho Polisi y’u Rwanda ikorana n’inzego z’ibanze mu gukemura ibibazo bibangamira umutekano n’iterambere ry’abaturage.
Akarere ka Gisagara n’itsinda rya Polisi byagaragaje ko ibi bikorwa bizashyirwa mu bikorwa mu rwego rw’ibikorwa byahariwe kwegera abaturage, hagamijwe kurushaho gukomeza umubano n’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage.
@Rebero.rw
