Amakipe akomeye mu bagore muri Volleyball mu Rwanda arimo Police WVC na APR WVC akomeje kurushaho kwiyubaka kugira ngo azarusheho guhangana no kwitwara neza muri shampiyona igiye kuza ikipe ya RRA WVC nayo ntago yasigaye inyuma kuko ngo irashaka kongera kwisubiza icyubahiro nkicyo yahoranye.
Ikipe ya Police Women Volleyball Club yatangaje ko yasinyishije Diane Mpuhwezimana wavuye muri APR WVC, mu gihe APR WVC yo yamaze kumvikana no gusinyisha Esther Mutinda (ukina nka ‘setter’ mu ikipe y’igihugu ya Kenya) na Musaniwabo Hope (ukina nka ‘middle blocker’ mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda).
Aba bakinnyi bombi bamaze gutangira imyitozo n’ikipe ya Lionesses bitegura shampiyona nshya iteganyijwe gutangira ku wa 16 Ukwakira.

Carole Bidza Ekani umukinnyi musha wa Police WVC
Carole Bidza Ekani, umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Cameroun (ukina ku mwanya wa ‘opposite’) akaba n’uwahoze akinira ikipe ya Little Team, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Police Women Volleyball Club aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Carole abaye umukinnyi wa gatatu iyi kipe isinyishije muri uyu mwaka w’imikino, nyuma ya Rosaly Chioma ukomoka muri Brésil (ukina nka ‘receiver-attacker’) na Uzamukunda Fillette.
Yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, kandi biteganyijwe ko azamurikwa ku mugaragaro mu masaha ari imbere ku cyicaro cy’iyi kipe i Kacyiru.

Bia Magnabosco umukinnyi musha wa RRA WVC
Umunyabrezili Bia Magnabosco🇧🇷 yageze i Kigali mu ijoro ryakeye kugira ngo asoze yerekeza mu Kigo cy’Imisoro cy’u Rwanda -RRA
Bia, wahagarariye ikipe y’igihugu ya Brezili y’abatarengeje imyaka 21 kabiri akaba yaranakiniye Recife Volleyball muri Superliga A yo muri Brezili, biteganijwe ko azatangazwa nk’umukinnyi mushya waguzwe n’abasoresha vuba aha.
Ikigaraga nuko uburyo amakipe akomeje kwiyuba muburyo butandukanye kandi binjizamo abakinnyi bakomeye nuko shampiyona igiye kuza izaba ikomeye kuko amakipe yose ari kwiyubaka kuburyo bukomeye.
@REBERO.RW
