Minisitiri UWIMANA Consolle w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango muri Migeprof, atangiza icyumweru cyo kwita k'ubuzima bw'umubyeyi n'umwana muri Gikomero
Mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 13 kugeza tariki ya 17 Mutarama, ni umwanya mwiza wo kwita ku buzima bw’umubyeyi utwite, ariko kwita ku buzima bw’umwana mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bwuwo mwana.
Bityo rero iyo minsi itangira umwana agisamwa kugeza uwo mwana agize imyaka ibiri, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Hehe n’igwingira ry’umwana, twite ku buzima bw’umubyeyi utwite, umwana, umwangavu, imirire n’isuku, dukingize abana inkingo zose”
Uwimana Theresa mfite abana batatu nkaba ntuye hano muri Gikomero ku byara indahekana bituma utarera neza abana bawe, ariko iyo waboneje urubyaro bituma ubasha kwita ku mwana agakura neza, bityo rero ababyeyi turasabwa kuzamura imyumvire.

Agira ati: “Buriya iyo ubyaye indahekana ntabwo ubasha kubona umwanya wo kwita ku mwana wawe ndetse no kumukuza neza kuko uba wita kubandi, niyo mpamvu twebwe ababyeyi dusabwa kuzamura imyumvire kugira ngo tubashe kwirinda indahekana bityo tubashe kubyara abo dushoboye kurera”.
Yakomeje avuga ko kuboneza urubyaro bitagoye kuko abajyanama b’ubuziba babana hafi yabo, kandi iyo ugize ikibazo kirenze ubushobozi abajyanama b’ubuzima bakujyana ku kigo nderabuzima nabyo biri hano hafi yacu mbese Leta yacu yabitwegereje hafi.
Dr Francois Cyiza Regis ukuriye agashami gashinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’Umwana n’amavuriro akorera mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), muri iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana nkuko byatangirijwe mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gikomero.
Agira ati: “Iki cyumweru cy’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana kigamije gukora ubukangurambaga no gutanga amakuru y’uburyo harushaho kurwanya igwingira ndetse no kurwanya indwara z’imirire mibi kuko buratandukanye, harimo bwaki, kugira ibiro bike cyane ugereranyije nuko umwana angana, ariko by’umwihariko gutanga service zigiye zitandukanye kuko zifite aho zihurira no kugabanya igwingira ry’abana”.

Yakomeje avuga ko muri iki cyumweru hazabamo gutanga imiti y’inzoka yaba kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka itanu, kuva kuri iyo itanu kugera kuri cumi n’itanu ndetse n’abantu bakuru, ibi bikazafasha kuba twagira umuryango nyarwanda yaba guhera ku bana ndetse n’abakuru batarangwa n’inzoka zo munda kuko ziri mu bitera aban kuba bagira imirire mibi.
Ikindi turakangurira abantu gutegura indyo yuzuye, bityo n’imiryango igafatanya ishakira hamwe ibyabatunga, kandi muri iki cyumweru ni ugushishikariza ababyeyi batwite kwisuzumisha, kuko ubuzima bw’umwana butagirira akiri munda, aho basabwa kwisuzumisha inshuro 8 kugira ngo umwana atwite arusheho kwitabwaho ndetse n’umubyeyi kugira ngo azabyare umwana ufite ibiro bikwiriye.
UWIMANA Consolle Minisiteri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango muri Migeprof, yagarutse muri NST2 y’imyaka 5 yagarutse ku nkingi 5 ziyigize ko harimo kurwanya igwingira kandi kugira ngo bishoboke birasaba uruhare rwa buri wese, n’umunyarwanda wese muri rusange.

Agira ati: “Ubushakshatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bagaragaza ko ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bigenda birushaho kuba byiza, bikagaragazwa n’umubare w’ababyeyi bapfa babyara, umubare w’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu ndetse n’igabanuka ry’abana bari mu mirire mibi cyangwa se abagwingiye”.
Yakomeje avuga ko nubwo hari ibyo kwishimira byagezweho ariko hakenewe imbaraga kugira ngo umubyeyi n’umwana babeho neza, kandi mu muryango ushoboye unatekanye uzira amakimbirane, kuko nta muntu ukwiriye gupfa kandi atanga ubuzima, iyo umwana yitaweho n’ababyeyi akura neza akagira ubuzima buzira umuze, akagira imitekerereze n’imibanire ikwiye kandi amarangamutima ye akaba ahamye.
@Rebero.rw
