Abaturage n’ibigo bamaze kwitabira gukoresha imirasire y’izuba mu kubona amashanyarazi bavuga ko yabafashije kugabanya cyane amafaranga bakoreshaga ku muriro, ariko bagasaba Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) gushyiraho uburyo bwatuma umuriro urenze uwo bakoresha utapfa ubusa.
Bavuga ko nubwo bashoye amafaranga mu gushyiraho imirasire y’izuba, hari igihe batabona uburyo bwo kubyaza umusaruro amashanyarazi arenze ayo bakeneye, bityo agatakara kandi yashoboraga kugirira akamaro urusobe rw’igihugu.
Rugabira Dan, umwe mu bamaze kwimakaza ikoreshwa ry’imirasire y’izuba, yavuze ko yabonye impinduka zigaragara ku mafaranga yishyuraga umuriro.
Ati: “Mbere nakoresha amafaranga agera ku bihumbi 100 Frw buri kwezi ku muriro, ariko nyuma yo gutangira gukoresha imirasire y’izuba nsigaye nishyura hafi ibihumbi 20 Frw.”
Avuga ko iri gabanyuka ryamufashije kuzigama amafaranga menshi, ariko akifuza ko REG yashyiraho uburyo bwo kwakira amashanyarazi asaguka akongerwa mu muyoboro rusange (grid), kugira ngo adatakara.

Abakoresha imirasire y’izuba bavuga ko gahunda nk’iyo yakongerera imbaraga ishoramari mu ngufu zisubira, kuko byatuma uwashoye amafaranga mu kuyibyaza amashanyarazi abona inyungu z’ikirenga aho kubona umuriro usaguka upfa ubusa.
Nyirahabinshuti Pauline umwe mubakoresha imirasire y’izuba ashima uburyo bayikoresha kuko avuga ko utamenya niba amashanyarazi yabuze kuko usanga bo bahorana umuriro.
Agira ati: “Usibye kubona abandi nta muriro bafite yenda wabuze ariko ufite umuriro w’imirasire y’izuba ahorana umuriro kuko tuwukoresha munzu uducaniye ducomekaho za phone tuzicaginga cyangwa se tuwutekesha kuko nabyo birakunda gusa ugorwa ibyensitaramo naho iyo watangiye gucana ni twibanire“
Inzobere mu rwego rw’ingufu zigaragaza ko gukoresha imirasire y’izuba ari imwe mu nzira zifasha kugabanya ibiciro by’amashanyarazi, kurengera ibidukikije no kongera ingufu zisukuye mu gihugu. Zivuga kandi ko gushyiraho uburyo bwo kwakira amashanyarazi aturuka ku bikorera no kuyongera ku muyoboro rusange byafasha kongera ubwinshi bw’ingufu z’amashanyarazi no guteza imbere ishoramari muri uru rwego.
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushora imari mu ngufu zisubira no kwagura uburyo bwo kugeza amashanyarazi kuri bose, abakoresha imirasire y’izuba bizeye ko hazashyirwaho ingamba zirushijeho kubafasha kubyaza umusaruro amashanyarazi yose batanga, aho kugira ngo igice cyayo gikomeze gutakara.
@Rebero.rw
