Bamwe mu bahawe amabati n'imashini zidoda
Amabati 660 n’imashini 21 zidoda, byose hamwe by’agaciro k’amanyarwanda 10. 740.000, ni byo umushinga RW 0179 EMLR/ Rasano uterwa inkunga na Compassion international, ukorera mu Kagari ka Rasano, Umurenge wa Bweyeye wahaye abarurage batishoboye.
Ubwo babihabwaga,kuri uyu wa 16 Nyakanga, 2026 Surintendant wa EMLR, Conference ya Kinyaga, Rév. Hakizimana Felicien yavuze ko imibereho myiza no kwita ku batishoboye biri mu nkingi 5 z’iri torero ari yo mpamvu y’iki gikorwa.
Ati”Dufite intego y’uko buri mukirisiro agomba kuza mu rusengero yishimye. Ntiwakwishima waburaye cyangwa waraye unyagirwa, ukennye, abana batiga cyangwa bativuza igihe barwaye. Twifuza ko abantu bose bishima.”

Surintendant wa EMLR, Conference ya Kinyaga, Rév. Hakizimana Felicien avuga ko bifuza ko buri muturage wese abaho yishimye, afite ubuzima buzira umuze
Yakomeje ati”Turashima Imana yaduha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na perezida Kagame dukesha ibi byose n’ Itorero EMLR dukoreramo uyu murimo, byose byita ku baturage”.
Avuga ko nta wagombye gutaka inzara cyangwa imirire mibi hari amatsinda y’ivugabutumwa amuri iruhande, aboneraho kubasaba gusenga banakora cyane kugira ngo roho nziza iture koko mu mubiri muzima, bafate neza inkunga babona, bazibyaze umusaruro ukwiye.
Niyongira Odette wahawe amabati avuga ari amahirwe akomeye umuryango we ugize yo guhabwa amabati 20 yo kubaka.
Ati”Nabaga mu nzu ishaje cyane. Imaze imyaka 8 iva. Amabati yaratobaguritse, iyo imvura yagwaga twayinyagirirwagamo tugahora duhangayitse, nta mutekano twari dufite.”
Yakomeje ati” Biriyongera ku byo basanzwe badukorera kuko umwana wanjye witabwaho n’uyu mushinga agiye kujya mu wa 6 w’abanza. Ahabwa ibyo akeneye byose mu myigire ye. ”
Yongeyeho ati” Turashimira cyane perezida Kagame wita ku baturage bose natwe abaciye bugufi akatumenya. Turanashimira uyu mushinga uduhaye uburyo bwo kubona aho turambika umusaya.”

Umuyobozi w’umushinga RW 0179 EMLR Rasano, Ndayizeye Narcisse avuga ko ibyakowere abaturage n’uyu mushinga bimaze kubahindurira ubuzima bigaragara
Sibomana Théophile wize ubudozi avuga ko ubwo banahawe imashini zidoda, bakaba basanzwe banafite itsinda barimo, n’ubuyobozi bw’ Umurenge wa Bweyeye bwabemereye kubafasha kubona aho bakorera heza,ku bufatanye n’iri torero, ubukene bugiye kuba amateka.
Ati” Nahisemo kwiga umwuga kuko nasanze ari wo wanteza imbere byihuse. Ubwo tubonye imashini zidoda tugiye gushaka aho dukorera kuko n’isoko rihari, kwiteza imbere byihuse bikaba bitakiri inzozi. Ni amahirwe igihugu n’itorero baduhaye tutazatinda kubyaza umusaruro ufatika.”
Umushinga RW 0179 EMLR/ Rasano watangiye muri 2014, nk’uko bivugwa n’umuyobozi wawo, Ndayizeye Narcisse. Watangiranye abana b’imyaka 3-5 bataratangira ishuri. Ubu bamaze kuba ingimbi n’abangavu, bariga.
Ati” Uyu munsi dufite abana 344 twitaho, bafashwa mu myigire, kwivuza, imirerere iboneye, n’ibindi. Avuga ko bafite amatsinda 13 akora imirimo itandukanye irimo kubitsa, kugurizanya, ibikorwa byinjiza amafaranga birimo ubuhinzi n’ubworozi, ubuvumvu,n’ibindi bibateza imbere,bigaragara ko amaze kugira aho yivana n’aho yigeza mu iterambere. Bakanagira Urubyiruko rukora ibikomoka ku ifarini na rwo ruri kwiteza imbere bigaragara.”
Avuga ko bakora byinshi bigamije guteza abaturage b’Akagari ka Rasano imbere, bazanakomeza kubikora ngo iterambere ry’abaturage rikomeze kwiyongera.
Umuhubikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion international mu Karere ka Rusizi, Uwintije Jean Damascène, yashimiye uyu mushinga gukoresha neza inkunga uhabwa na Compassion international.

Umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion international mu Karere ka Rusizi, Uwintije Jean Damascène yashimiye EMLR Rasano gukoresha neza inkunga ihabwa na Compassion international
Yasabye ababyeyi kwita ku mirerere myiza y’abana babo,babakundisha ishuri n’abayobozi gukomeza gukurikirana ko inkunga itangwa ikoreshwa neza.
Yasabye abahawe imashini kutazazangiza kugira ngo bitazakoma mu nkokora umwuga bize.
Ati”Iyo ufite icyo uzi gukora n’iyo wabwirirwa ntiwaburara. Uzi kudoda, gusudira, gusiga irangi n’ibindi, gutera imbere biroroshye cyane. Abize ubudozi mwahisemo neza cyane. Mukoreshe imbaraga, ubwenge n’ubumenyi mufite muharanire iterambere ryanyu n’imiryango yanyu, twiyubakire igihugu.”
Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Bweyeye, Munyaneza Ildephonse yashimiye itorero EMLR ibikorwa nk’ibi bifasha uyu murenge kwesa imihigo, na we asaba ababikorewe kutabipfusha ubusa.

Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Bweyeye, Munyaneza Ildephonse yijeje uruhare rw’uyu Murenge mu guharanira ko izi nkunga zihindura koko Imibereho y’abaturage.
Ati” Tubashimira cyane ko badatanga gusa ahubwo banakurikirana ko ibyatanzwe byagiriye koko akamaro ababihawe, mukanabagezaho ubutumwa bwiza bw’ijambo ry”Imana buhindura imitima.”
Yijeje ubufatanye busesuye bw’Umurenge wa Bweyeye n’itorero EMLR muri ibi bikorwa bizamura abaturage n’ikurikirana ryabyo hanamijwe gukora ku buryo bibazanira impinduka zifuzwa mu iterambere.
@Rebero.rw

EMLR ni itorero rifasha abantu kuba abantu mu buryo bwuzuye