Abanye-Congo bari barahunze intambara imaze iminsi ihuza M23 n’Ingabo za DRC, FARDC, Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR na Wazalendo, batangiye gusubira mu gihugu cyabo.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Mutarama 2025, abaturage 625 bari bahungiye mu Rwanda batangiye gutahuka basubira iwabo mu Mujyi wa Goma.
Aba baturage bari bamaze iminsi ibiri mu Nkambi ya Rugerero mu Karere ka Rubavu aho bahungiye nyuma y’amasasu yumvikanye mu Mujyi wa Goma hashize amasaha make M23 itangaje ko yafashe uwo mujyi.
Binjiye mu gihugu cyabo banyuze ku Mupaka Munini wa La Corniche, aho binjiye mu Mujyi wa Goma basanga Ingabo za M23.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi dukesha imibare y’abatahutse ivuga ko muri rusange mu Rwanda hari hahungiye Abanye-Congo 1167 baturutse mu Mujyi wa Goma.
Usibye abatahutse banyuze mu Karere ka Rubavu, mu ka Rusizi na ho hambukiye impunzi zisaga 50 zahunze imirwano y’i Goma.
Izi mpunzi zasabye ubuyobozi bw’igihugu gushyira mu gaciro bukareba igifitiye inyungu abaturage aho kubahoza mu ntambara cyane ko bo ubwabo ntacyo bapfa n’Abanyarwanda.
Abambukiye ku Mupaka wa Rusizi ni abatangiye kugera mu Mujyi wa Kamembe mu masaha y’ijoro nyuma yo kwambuka umupaka wa Rubavu bahunga imirwano.
Nyuma yo gufata inzira ya Rubavu-Karongi-Rusizi, izi mpunzi zakiriwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe.

Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka banyuze ku Mupaka wa Rusizi zivuga ko hamaze kwambuka Abanye-Congo bari bahungiye mu Rwanda basaga 50, gusa iyi mibare ishobora no kwiyongera.
Nanone ariko ubuhahirane, ubucuruzi n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mpande zombi rwo rurakomeje nta nkomyi.
@REBERO.RW
