Bimwe mu bigomba kuturanga mu nshingano za buri munsi nk’ababyeyi, ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera abana (NCDA), ubwo twizihizaga umunsi mpuzamahanga wo kurengera umwana w’umukobwa umwaka ushize mu kwezi k’Ukwakira tariki 11 za buri mwaka.
Niho twabonye ko tugomba kuganiriza abana muri rusange, uburyo bwo kugira amahitamo mu buzima bwabo tugaruka ku kijyanye n’ubuzima bw’imyororokere cyane cyane mu rubyiruko, ariko twibanda gutegura ejo habo heza, bityo tugahera mu mashuri atandukanye kugira ngo tubagezeho ubwo butumwa.
Tariki 21Gashyantare 2025 ubwo basuraga ibigo by’amashuri ya APE Rugunga ndetse na Lycee ya Kigali, ibyo bigo byombi byaganirijwe ku bijyanye n’imyororokere mu rubyiruko hari hatumiwe umuganga ndetse n’umuyobozi ushinzwe itumanaho n’ubukangurambaga mu mujyi wa Kigali Ntirenganya Emma Claudine akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru.
Abanyeshuri babonye umwanya wo kubaza ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse na bimwe mubyo bajyaga babeshywa nkaho babwirwaga ko gukora imibonano mpuzabitsina bikiza ibishishi byo mu maso, cyangwa se bigabanya kuribwa mu gihe cy’imihango ku bakobwa.
Umwe mu banyeshuri yadutangarije ko nibura hari ibyo nawe abashije kuhigira nubwo hari ibyo yumvaga ko ari amakabya nkuru kubyo yumvaga, ndetse nawe abasha kubiganiraho na bagenzi be nubwo nabo nta gisubizo bari babifitiye.

Agira ati: “Bimwe nabyumvaga ariko kuko umubyeyi wanjye mwisanzuraho kuko mubwira byose hari ibyo namubajije angira inama ko ataribyo none numvise naha babigarutseho cyane cyane ibyo tubeshywa n’abasore, kandi mpavanye impanuro nziza kuko ku bijyanye n’ikibazo cy’imyororokere nabisobanukiwe neza ku buryo ntawakongera kumbeshya”.
Yakomeje avuga ko ibi biganiro bateguriwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) bikenewe cyane mu bigo by’amashuri ndetse no mutugoroba tw’ababyeyi aho ababyeyi bagomba gusobanukirwa ko bagomba kugira inama abana babo, kuko bagomba kubanza kubagira inshuti zabo kugira ngo bababwire byose.
Iradukunda Jeanne umuyobozi wungirije wumusigire mu kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) avuga ko ari gahunda bihaye yo gutegura umwana ejo heza hazaza abigizemo uruhare.
Agira ati: “Umwana w’umuhungu n’umukobwa kuba bashorwa mu mibonano mpuzabitsina bituruka ku bumenyi budahagije ku bijyanye n’imyororokere nkuko byatangajwe mu biganiro byatangiwe hano aho bavugaga ko kubikora muri week end udashobora gusama, cyangwa se nubikora ntabwo imihango izajya ikubabaza ndetse n’ibindi”.

Yakomeje avuga ko ibi biganiro ariyo mpamvu bikomeza kugenda biba hirya no hino kugira ngo urubyiruko rubashe gusobanukirwa, ariko ntabwo bikuraho uruhare rw’umubyeyi, kuko umubyeyi amwigisha kandi akabitangira hakiri kare, mbese amugire inshuti ye ya buri munsi kugira ngo nawe abashe kumufungukira.
Umuyobozi mukuru mu mujyi wa Kigali ushinzwe itumanaho n’ubukangurambaga Emma Claudine Ntirenganya yagarutse ku biganiro yagiye atanga ku maradiyo atandukanye ariko akaba yarahereye kuri Salus aho yakoraga ikiganiro kijyanye n’imyororokere aho umwana agomba kwimenya akamenya uburyo umubiri we uhindagurika bitewe n’imikurire ye.
Agira ati: “Aho umwana w’umukobwa atangira kujya mu mihango atarabizi akabisobanukirwa naho umuhungu nawe akaniga ijwi agatangira kwiroteraho, ibyo byose nabisobanuraga mu biganiro nakoraga kandi byagiye bitanga umusaruro kubabashaga kubikurikira, yewe naho ababyeyi bagira isoni zo kubisobanurira abana babo njyewe narabikoraga”.

Iyi gahunda yo gusobanurira umwana ubuzima bw’imyororokere bikaba bizakomeza mu bindi bigo by’amashuri kugira ngo nibura babashe kumenya uko imibiri yabo ikora kandi babashe kurinda ubuzima bwabo bazakure bavemo abayobozi bejo hazaza batangijwe hakiri kare.
@Rebero.rw
