Abasirikare babarirwa muri 300 ba Afurika y’Epfo na bagenzi babo bo mu bihugu bya SADC bari baraje mu Burasirazuba bwa DRC guhangana n’ umutwe wa M23, basubiye iwabo kuri uyu wa Mbere banyujijwe mu Rwanda.

Ni nyuma yo gutsindirwa i Goma mu rugamba bari bafatanyijemo n’Ingabo za DRC, Wazalendo, FDLR ndetse n’Abarundi mu kwezi gushize.
Icyo gihe abo basirikare ba SADC bamanitse igitambaro cy’ umweru kigaragaza ko batsinzwe, basubira mu bigo barimo bibiri, kimwe kiri i Mubambiro ikindi ku kibuga cy’ indege i Goma. Aba basirikare basabye gutaha banyuze ku kibuga cy’ indege cya Goma barangirwa kuko cyangijwe n’ intambara, bemererwa gutaha banyuze ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi.
Kuva tariki 21 Gashyantare abasirikare ba SADC bemerewe gutaha ariko bashaka gutwara ibikoresho byabo by’intambara. Bivugwa ko ibi bikoresha byari bihishemo n’amabuye y’agaciro.
Umwe mu bayobozi ba M23 yabwiye Kigali Today ko abasirikare ba SADC bashatse gutaha bambaye imyenda itari iy’akazi ariko barabyangirwa.

Ikindi kandi, ngo basabye gutaha ariko nta munyamakuru ubafashe ifoto, ngo bagaragare mu itangazamakuru. Agira ati “ibiganiro birakomeje kuko ntibashaka kujya mu itangazamakuru, kandi n’ ubwo ari abasirikare batsinzwe, bari mu biganza byacu tugomba kubarinda.”
Abasirikare ba SADC babanje gusakirwa mu nkambi, bagera ku mupaka binjira mu Rwanda aho basakirwa, bakomeza urugendo rubaganisha mu bihugu byabo.
@REBERO.RW
