Mu turere 15 twagaragaraje malariya nyinshi kuko bufite 86% bya malariya mu gihugu, mu turere 5 tubanza uturere two mu Mujyi wa Kigali tugaragaramo, akarere ka Gasabo kari ku isonga n’abarwayi 15,409, akarere ka Kicukiro 10,743 naho akarere ka Nyarugenge 5,161.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) cyatangije ubwo bukangurambaga bushya bwo kurwanya malariya aho inzego zose zigomba kugaragaramo uhereye ku nzego z’ibanze hamwe na minisiteri zitandukanye kugira ngo malariya igabanuke.
Umwaka wa 2023-2024 abarwayi ba malariya bari ibihumbi 613,415 ariko umwaka wa 2024-2025 kugeza mu kwezi ka Gashyantare abarwayi ba malariya bari ibihumbi 657,365 bigaragara ko ubukangurambaga bukenewe kugira ngo iyo ndwara ya malariya igabanuke.
Ubukangurambaga bushya bwatangirijwe mu Mujyi wa Kigali ni uko aho abajyanama b’ubuzima cyangwa se abaganga babonye umurwayi wa malariya, ku munsi wa mbere bamuvura hanyuma mu minsi itatu bagahita bajya gupima umuryango wose cyangwa se abo babana mu gipangu.
Barapimwa kuko ushobora kuba ufite ubwo burwayi ariko utaragaragaza ibyo bimenyetso, bityo rero iyo upimwe ukabusanganwa uhabwa imiti bityo ukaba udashobora kwanduza umubu wa kurumye ngo ubashe kuyikwiza mu bandi baturanyi.

Mu minsi irindwi mugirwa inama ndetse hakabaho gufatanya kuvanaho ibyateje iyo malariya muri uwo muryango cyangwa se muri icyo gipangu, harimo ibidendezi by’amazi, ibihuru cyangwa se ubundi bwororokero bw’imibi, gutera umuti wabugenewe ndetse no gutanga inzitiramubi zikoranye umuti hamwe no kubasobanurira uko zikoreshwa neza.
Umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) ushinzwe ubwirinzi n’ubukangurambaga Epaphrodite Habanabakize avuga ko ubu bukangurambaga bugiye gutangirira mu turere twugarijwe na malariya aritwo Nyagatare, Gisagara ndetse n’umujyi wa Kigali.
Agira ati: “Impamvu y’ubu bukangurambaga ni uko mu mezi atanu ashize ni uko uturere twa Nyagatare na Gisagara hamwe n’umujyi wa Kigali, twose tuza mu turere dutandatu dufite malariya nyinshi mu gihugu, cyane cyane uturere two mu mujyi wa Kigali kuko mu mirenge 20 ifite malariya nyinshi 15 ari iyo mu mujyi wa Kigali”.

Yakomeje asobanura ko mu kwezi kwa cumi umwaka ushize Gisagara yagize abarwayi ba malariya hafi ibihumbi 35 mu gihe malariya mu gihugu cyose byari ibihumbi 112, bivuze ko hafi 40% bya malariya byagaragaye mu Karere ka Gisagara, ariko uwo mwaka warangiye malariya yagabanutse muri ako karere kuko yari igeze ku bihumbi bitanu.
Ubu bukangurambaga bukaba buzasozwa no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya malariya aho biteganijwe kuzabera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Ndera tariki ya 25 Mata 2025, aho buri wese asabwa uruhare rwe mu kurandura malariya.
@Rebero.rw
