Ifoto y'urwibutso y'abayobozi batandukanye mu biganiro bishyiraho ikirango cyihame ry'uburinganire (Gender Equality Seal)
Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge mu Rwanda (RSB), ku bufatanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukurikirana ihame ry’uburinganire mu Rwanda (GMO) n’umuryango w’abibumbye ishinzwe iterambere (UNDP) mu Rwanda, bakoze ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru, uyu munsi mu nama na RSB hagamijwe guteza imbere ishyirwa mu bikorwa n’igipimo cya RS 560: 2023, kikaba ari ihame ry’ibanze ry’uburinganire mu bikorwa by’imiyoborere.
Guhuza abayobozi baturutse mu bigo bya Leta, abikorera ku giti cyabo, ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere, ibiganiro bigamije gutekereza ku iterambere rya gahunda yo kuringaniza ihame ry’uburinganire mu Rwanda, gutanga ubumenyi ku rugendo rwo kwemeza igipimo cya RS 560: 2023, no gukangurira abafatanyabikorwa kwiyemeza guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi bishingiye ku ihame ry’uburinganire.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukurikirana ihame ry’uburinganire mu Rwanda (GMO), Umutoni Gatsinzi Nadine, avuga ko urugendo rwo kubahiriza ihame ry’uburinganire mu bigo bya Leta n’abikorera byaratangiye muri 2018, ariko ibigo 30 byamaze kubona ibirango byerekana ihame ry’uburinganire (GES), kuko hari ibyo bahinduye mu mikorere yabo bubahiriza ihame ry’uburinganire.

Agira ati: “Twavuga nko muri REG aho bashyizeho icyumba gifasha ababyeyi konsa, ariko bashyiraho n’uburyo bwo gutwara ababyeyi bashaka kujya konkereza abana mu rugo, kandi bashyizeho n’uburyo bwo kongera abana b’abakobwa mu kubaha akazi bakiri urubyiruko,hari ibigo byinshi byashyizeho ingo mbonezamikurire ndetse no kongeramo abagore mu buyobozi mu bigo bitandukanye”.
Yakomeje avuga ko iyi gahunda imaze imyaka irenga itanu, ndetse bakaba batangiye umwaka wa gatandatu bityo iyo itanu yakozwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukurikirana ihame ry’uburinganire mu Rwanda (GMO), kuko twakurikiranaga iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire hakaba hari abo twahaye ibihembo bitewe nuko babyubahirije, ariko uyu munsi ubu bigiye mu maboko y’Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge mu Rwanda (RSB)
Bushayija Samuel ushinzwe abakozi mu ruganda Genia Investment rukorera Muhanga, uruganda rukora imyenda avuga ko bafite abakozi benshi bakoramo, bityo bubahiriza ihame ry’uburinganire kuko bafite igitsina gore kinshi mu ruganda rwabo.
Agira ati: “Twizera ko iki kirango kigiye kujya gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge mu Rwanda (RSB), icyo kirango akaba ari ikirango cyerekana ihame ry’uburinganire (GES), cyangwa se igipimo cya RS 560:2023 mu gihe tuzaba twujuje ibisabwa tuzagihabwa, kuko ihame ry’uburinganire mu ruganda rwacu rirubahirizwa”.

Uhagarariye umuryango w’abibumbye ushinzwe iterambere (UNDP) mu Rwanda, Fatmata Sesay yagize ati: “RS 560: 2023 ntabwo ari icyemezo gusa; ni igikoresho cy’ingamba zo guteza imbere iterambere ryuzuye kandi riringaniza hinjizwa ihame ry’uburinganire hagati y’umuco n’ibikorwa.”
Murenzi Raymond, Umuyobozi mukuru w’ Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge mu Rwanda (RSB), avuga ko ubuziranenge bukoreshwa cyane cyane kugira ngo ibicuruzwa bigere ku masoko, ndetse no ku masoko mpuzamahanga aho bigenda birushaho gukura bitewe nibyo basaba.
Agira ati: “Ubu amasoko mpuzamahanga bimwe mubyo arimo gusaba ni uko ibigo by’ubucuruzi bigomba kuba bifite ibisabwa byose kugira ngo bigere kuri ayo masoko, ubu harasabwa uburyo ubuziranange bw’ibicuruzwa uburyo byagiye bikorwa niba haritaweho ihamwe ry’uburinganire, niba haritaweho kudakoresha abana cyangwa ibidukikije niba byaritaweho, ubu ibyari bisanzwe bikorerwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe gukurikirana ihame ry’uburinganire mu Rwanda (GMO), byakwimukira mu kigo cyacu cyane cyane ibijyanye no gutanga ikirango cyerekana ihame ry’uburinganire (GES)”.

Yakomeje avuga ko ibyo bicuruzwa iyo bigeze ku masoko mpuzamahanga ibyo bibandaho bibazwa niba byarubahirije ihame ry’uburinganire, ariko icyo kirango niba uzaba ugifite ntawe uzongera kukubaza ibyo bibazo byajyaga bibazwa, ikirango cy’ihame ry’uburinganire ku nganda ziciriritse ni ubuntu, naho ku nganda nini ni ibihumbi 100 ariko kikamara imyaka itanu(5).
Kwemeza no gushyira mu bikorwa amahame y’uburinganire mu kazi ni ingenzi mu gushyiraho aho bakorera hose kandi bangana, guteza imbere ihame ry’uburinganire, ni ukubona inyungu nyinshi zizanwa n’abakozi batandukanye kandi bose. Muri byo harimo kuzamura imyitwarire y’abakozi, kongera umusaruro no guhanga udushya, no kuzamura izina ry’ikigo ndetse n’ishusho y’ibibaranga. Muguteza imbere ihame ry’uburinganire, amashyirahamwe ashobora kandi kwerekana neza itandukaniro ry’abakiriya bayo, bigatuma ubucuruzi bwiyongera.
@Rebero.rw
