Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwen'abafatanyabikorwa basuye amazu yuzuye k'umushinga wa Mpazi
Ubwo Umujyi wa Kigali wasuraga amazu yuzuye ku mushinga wa Mpazi wasubije ikibazo cy’imiturire mu mujyi wa Kigali, ndetse no kuvana abaturage baturiye Mpazi mu manegeka ubu bashima ko batuye neza kuko bavannywe mu manegeka ahashyiraga ubuzima bwabo mu kaga.
Abari batuye mu manegeka barashima ko basigaye baryama bagasinzira, kuko mbere iyo imvura yagwaga babaga bafite ubwoba ko ruhurura ya Mpazi ibatembana kuko hari bagenzi babo yatwaye bahaburiye ubuzima umuryango ukazima.
Umwe mu bari bahatuye Mutesi Vestine abigarukaho avugako hari benshi bapfuye bitewe nuko bari baturiye iyi ruhurura ya Mpazi, kandi natwe twahoraga twiteguye ko isaha iyari yose twumvaga ko natwe ishobora kudutwara.

Agira ati: “Ubwo imvura yagwaga iyi ruhurura yatwaye umugabo n’umugore ndetse nibyo bari batunze byose, cyakora umurambo w’umugore wo twarawubonye ariko uwu mugabo wo twarawubuze, bitewe nuko twari dutuye hari igihe ruhurura yuzuraga igahitana igikuta cy’inzu mbese nta buzima twari dufite twiberaga mu manegeka”.
Umutoni Clarissa we arashimira Umujyi wa Kigali kuko nubwo yabavanye mu manegeka, ariko yabashyize no kudakoresha amakara n’imbabura munzu nshya bahawe, kuko ubu basigaye bazi gukoresha Gaz bagiye bazisanga mu mazu.
Agira ati: “Ubu burinzu yose wahawe winjiragamo usangamo Gaz y’ibiro 12, mbese iyo ndebye uko narimbayeho nuko ubu mbayeho biratandukanye cyane, ku buryo ibi byaravugwaga nkumva bitazashoboka ariko ubu turi ahantu heza kandi hajyanye n’igihe igihugu cyacu kigezeho, kuko urebye uburyo inzu zatwarwaga na ruhurura ya Mpazi n’ubu turi mu iterambere rwose”.
Uwimana Denize we wabonyemo inzu arashimira ubuyobozi bw’Igihugu bwabashije kubatuza ahantu heza bakava mu manegeka ya Mpazi, mbese ntacyo dufite twamwitura usibye guhora dushima Imana yo yamuduhaye ngo atuyobore kandi akomereze no kubandi bari mu manegeka.

Eng Muzora Aime yagarutse kuri Politike y’Igihugu yo gutuza heza abaturage bari mu manegeka ndetse n’abandi batuye ahantu habashyira mu kaga, ibi bikaba byarakozwe na Leta ndetse n’abashoramali babigiramo uruhare kugira ngo umuturage ature heza kandi neza.
Agira ati: “Hari imishinga ya Girinzu ndetse n’umushinga wa Mpazi ariko uwa Girinzu development aho yubaka amazu ikayagurisha, mu rwego rwo kugeza amazu memshi ku bafite ubushobozi bwo kuyagura ndetse n’abari mu manegeka bo bubakirwa na Leta bityo bagahabwa ingurane y’inzu yo kuva aho bari batuye habashyiraga mukaga”.
Ubu abari mukaga bari batuye mu mageka barashimira Umujyi wa Kigali wabavanye aho hantu bakaba batujwe mu mushinga wa Mpazi, bityo ubu ubuzima bwabo bukaba bwarahindutse bitewe nuko babonye nicyo bakora,kuko muri ayo mazu bashyiriwemo ibikorwa remezo nk’amasoko ndetse n’amashuri aho bahahira hafi yabo.

@Rebero.rw
