Bavuga ko batazatezuka ku murage w'uburezi wa Mutagatifu Marcelin Champagnat
Umushumba wa Diyoseze gatolika ya Cyangugu,Musenyeri Edouard Sinayobye arashimira byimazeyo Abafurere ba Bikiramariya(les Frères Maristes)aho bari hose mu gihugu, ubutwari,ubwitange n’umurava bakorana mu burezi bw’abana b’uRwanda, bigaragarira mu mikorere, imyitwarire n’umusaruro w’abize mu mashuri yabo,aho bari hose,mu gihugu no hanze yacyo.
Yabivuze kuri uyu wa 9 Kamena,2025, ubwo muri TTC Mururu, ishuri Diyoseze gatolika ya Cyangugu ifatanyamo n’umuryango w’aba bafurere mu burezi, ryizihizaga imyaka 185 Mutagatifu Marcelin Champagnat wawushinze amaze yitabye Rurema, hizihizwa ibyamuranze mu mibereho ye yose hano ku isi,birimo kwitangira urubyiruko,cyane cyane urutagira kivurira.
Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa ku wa 6 Kamena,buri mwaka.

Musenyeri Edouard Sinayobye, abandi bayobozi n’abanyeshuri ba TTC Mururu mu ifoto y’urwibutso
Abarerera,abize n’abiga aha muri TTC Mururu,bagaragaje kunyurwa n’ ireme n’indangagaciro mu burezi zihava, bashimira aba bafurere umurava bakorana ngo bashyire ku isoko ry’umurimo abashoboye,banashobotse.
Mu ijambo rye, Tuyishimire Alphonse Marie uhagarariye komite y’ababyeyi baharerera yavuze ko bishimira ko abana babo bari mu maboko meza.
Ati’’ Twe ababyeyi turerera muri uru rugo,tuzi neza ko abana bacu bari mu maboko meza. Turashimira cyane Mutagatifu Marcelin Champagnat washinze umuryango w’Abafurere Maristes, kuko iyo atawushinga tutaba turi hano twishimira imirerere myiza y’abana bacu.’’

Musenyeri Edouard Sinayobye, Frère Twagirayezu Elie n’abanyeshuri bahagarariye abandi bakata gato y’uwo munsi
Yakomeje ati’’ Turanashimira cyane Abafurere Maristes ubwitange bwabo budasanzwe mu guteza imbere uburezi bwiza bw’abana bacu mu bumenyi bukenewe,imico myiza no gukunda Imana bigaragarira mu bagiye baharangiza, n’ibihembo mpuzamahanga abana bacu babona mu marushanwa yose bitabira,uburyo batsinda ibizamini bya Leta,byose bitwereka umurimo ukomeye mukora.’’
Yijeje ubufatanye busesuye bw’ababyeyi mu gahanira ko iyi ntambwe ihora imbere, asaba abana kubyaza umusaruro ufatika aya mahirwe bafite.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mururu, Ngirabatware James,yavuze ko kuba iri shuri rukumbi ryigisha uburezi muri aka karere riri mu murenge wabo ari andi mahirwe bafite, nk’ubuyobozi bwite bwa Leta baha agaciro gakomeye uburezi n’uburere bihatangirwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mururu Ngirabatware James ashimira kiliziya gatolika uruhare rwayo mu burezi
Ati’’ Nk’ubuyobozi bwite bwa Leta tuzi agaciro iri shuri ridufitiye mu murenge. Uretse kuba ari ryo ryonyine ryigisha uburezi mu karere rikabarizwa mu murenge wacu,rinagafitiye abarituriye,unahereye ku bikorwa by’urukundo byo gufasha abatishoboye rikora.’’
Yashimiye ababyeyi baharerera,abarezi, ubuyobozi bw’ishuri,by’umwihariko kiliziya gatolika uruhare rwabo mu burezi kuko amashuri yabo ari ntagereranywa muri urwo rwego, ko ubuyobozi bwite bwa Leta buzakomeza ubufatanye na kiliziya mu rwego rwo kurera umunyarwanda nyawe, ufite agaciro n’ijambo mu ruhando mpuzamahanga.’’
Bariki Gédéon warerewe aha muri TTC Mururu,akagaruka kuhigisha, yishimira umusanzu we mu guha barumuna be uburezi n’uburere yahakuye akinahabonera.

Bariki Gédéon wize muri TTC Mururu akagaruka kuhigisha yemeza ko ari muri’Garuka ushime.’
Ati’’ Biranshimisha cyane kurerwa n’Abafurere Maristes ukagaruka kurera barumuna bawe ufatanya n’abakureze kurera abandi. Ni wo munezero mporana kandi hano turi benshi mu barezi tumeze dutyo. Twumva turi muri ‘Garuka ushime.’’
Mukankundiye Fabienne wiga mu wa 6 wo kwigisha amasiyansi na we arishimiye.
Ati’’ Kurerwa n’Abafurere Maristes ntako bisa. Nta weharerewe,haba hano I Mururu,I Save, mu Byimana n’ahandi ndumva anyuranya n’ibi mvuga. Barera neza umwana w’umukobwa bamutoza kuzaba umugore ubereye u Rwanda. Natwe ntituzabatenguha aho tuzaba turi hose.’’
Uwineza Gloriose na we wo mu wa 6, wiga kwigisha inshuke n’icyiciro rusange cy’amashuri abanza,unahagarariye bagenzi be (Doyenne), yizeza kuzagera muri iki kirenge.

Ababyinnyi b’iri shuri bakesheje ibirori
Ati’’ Imibereho yanjye izarangwa no kugera ikirenge mu cy’aba bafurere ,nkorana umurava,ubwitange n’ikinyabupfura ibyo nzaba nkora byose.Ibishoboka byose bingira uwo nzaba we barabimpa.’’
Sebera Jean Baptiste w’imyaka 70, wo mu karere ka Karongi,urerera muri iri shuri, na we anezazwa no kuharerera.
Aragira ati’’ Guturuka I Karongi nkaza hano muri uyu munsi mukuru kandi imbaraga zitangiye kumbana nke,byerekana agaciro gakomeye cyane mpa abandrera umwana. Ubwitonzi,ubwenge n’imico myiza mubonana,ntibituruka kuri jye gusa, binaturuka muri aba barezi baturerera. Tuzahora tubashima.’’
Musenyeri Edouard Sinayobye,avuga ko kiliziya gatolika iha agaciro karemereye cyane Mutagatifu Marcelin Champagnat.
Ati’’ Tumuha agaciro gakomeye cyanemuri kiliziya .Ni umurezi wagaragaje uburyo umurimo wo kurera ukorwa umurikiwe n’ivanjili,kuko ushobora kurera ubibwirijwe n’ubwenge,ubumenyi,umuco mwiza n’ibindi bisanzwe. We yongeyeho indangagaciro zishingiye ku ivanjili.’’

Musenyeri Edouard Sinayobye yavuze ko Kiliziya gatolika iha agaciro gakomeye cyane Mutagatifu Marcelin Champagnat
Yongeyeho ati’’ Harimo kurera abana batabonye uburere bw’ababyeyi,batameze neza, batagororotse,ukabagorora bakavamo abifitiye akamaro ubwabo,igihugu nisi muri rusange. Ukamenya guhana ugamije kugorora,ukamenya ibibujijwe ku murezi,ibyo umurezi agomba kwitondera,n’ibindi,urezwe akazamuka neza,agororotse.’’
Yasabye abarezi bose kumufatiraho urugero kuko yabaye umwarimu mwiza,w’intangarugero mu bamureba bose,uyu murage we kiliziya ikaba itazawutezukaho.
Mutagatifu Marcelin Champagnat yavukiye mu Bufaransa ku wa 20 Gicurasi 1789, aba umupadiri washinze umuryango w’Abafurere ba Mariya (Frères Maristes) ku wa 2 Mutarama, 1817, wari ugamije uburere bw’abana,cyane cyane abatishoboye.
Ubarizwa mu bihugu birenga 75 ku isi,nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe n’umuyobozi wa TTC Mururu, Frère Twagirayezu Elie.

Hanabayeho kubatiza bamwe mu banyeshuri bahiga
Yitabye Imana ku wa 6 Kamena 1840, agirwa umutagatifu na papa Yohani Paulo wa 2 ku wa 18.4.1999.
Abafurere Maristes bageze mu Rwanda mu 1952, batangirira mu Byimana,bagera I Save mu 1954, aha I Mururu bahagera mu 1984.
Frère Twagirayezu Elie akomeza avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aba bafurere bagarutse I Mururu muri 2004 bakomeza umuhamagaro wabo w’uburezi. Ishuri ry’amasiyansi ry’I Musanze mu karere ka Musanze bari bafite ryo ntibarikomeje kubera umubare muto wabo,bitewe n’uko bashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yabatwaye benshi, na nyuma yayo ntibabona umubare munini w’abinjiramo,bituma bahareka kugeza ubu.

Umuyobozi wa TTC Mururu, Frère Twagirayezu Elie yemeza ko umusaruro uva mu burezi n’uburere batanga ari ntagereranywa
Babarizwa mu ishuri ry’ubumenyi rya Byimana, n’irindi ry’uburezi bw’ibanze rya Bukomero na ryo riri mu Byimana, iSave,Rwabuye,aha Mururu no mu karere ka Kicukiro,ari ho hari n’icyicaro cyabo mu Rwanda.
Frère Twagirayezu Elie,avuga ko ubutumwa bwabo babukora neza,bigaragazwa n’uko nk’aha Rusizi na Nyamasheke, umubare munini w’abarezi bize kwigisha uva muri TTC Mururu.
Ati’’ Twishimira cyane kubona abo twareze bakuze,bifitiye akamaro,bakakagirira igihugu n’isi muri rusange. Nta kidushimisha nk’icyo kandi tuzakomeza gutanga uwo murongo w’ubuzima.’’

Abiga muri iri shuri bishimira uburezi n’uburere bahahererwa

Bishimiye aho bageze mu ireme ry’uburezi

Umuyobozi wa komite y’ababyeyi baharerera Tuyishimire Alphonse Marie yishimira amaboko meza abana babo bakuriramo
@Rebero.rw
