Uwizeyimana Justine avuga ko yavuye kwa muganga bakamubwira ko ijisho ryangiritse cyane
Kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye mu karere ka Rusizi hafungiye Bucyensenge Oscar w’imyaka 39,umukuru w’umudugudu wa Mpoga,akagari ka Kamanu,umurenge wa Nyakabuye,akarere ka Rusizi,akurikiranyweho gukubita umugore we Uwizeyimana Justine w’imyaka 38 akamwangiza ijisho abitewe n’ubusinzi bukabije.
Aganira na Rebero.rw akiva mu bitaro bya Mibilizi kwivuza,Uwizeyimana Justine,yavuze ko Mudugudu yatashye mu gicuku saa munani n’iminota 17,ishyira uyu wa gatandatu tariki 5 Nyakanga,2025, aramukingurira,Mudugudu yasinze bikabije, umugore amubajije aho asigaye arara bituma atagitaha kare,umugabo umukubita telefoni mu jisho,rihita rihuma.
Ati’’ Yankubise telefoni mu jisho ngwa ngaramye,ngarura ubwenge ndi kwa muganga, n’ubu ryanze gufunguka. Mvuye mu bitaro bya Mibilizi,bambwiye ko ririmo igikomere n’amaraso menshi,ritari kubyimbuka, bampa imiti manambwira kuzasubirayo ku wa 9 Nyakanga,bakareba uko rimeze.’’
Avuga ko guhera ku wa 30 Kamena,2025 ari bwo yari atashye kare kuko yari amaze icyumweru cyose anywa agataha mugitondo,umugore akibaza niba ari mu kabari aba ari gusa, cyane cyane ko hari umukecuru wo muri uyu murenge uherutse kumusaba imbabazi ko yamutwariye umugabo,agakeka ko aza mugitondo ari ho avuye.
Ati’’Imyaka yose 18 tumaranye nta mahoro yigeze ampa kuko amennye ijisho yari yarankubise umugeri mu mugongo ntwite muri 2018,nkurizamo ubumuga, yaranagiye ankubita ibindi bihe nihangana ariko nkabibwira ubuyobozi bw’akagari n’umurenge burabizi. Nkibaza icyo yigisha abo ayobora niba nanjye agiye kuzanyicira mu nzu.’’
Uyu mugore usanzwe acuruza imboga n’imbuto,avuga ko uyu mugabo we bafitanye abana 3,umwe w’imyaka 16,undi w’imyaka 8 ,umuto afite imyaka 7, akavuga ko yashatse ko babyara uwa 4 abimubwiye,umugabo aramusubiza ngo azamubyarane n’igiti, ko nubwo babana,ari n’umukuru w’umudugudu, nta mibanire,urugo rusa n’urutariho.
Uwizeyimana akomeza avuga ko uyu mugabo we,uretse ubusinzi bukabije no kumuca inyuma, n’umutungo w’urugo awusehera inshoreke ze, n’ubuyobozi bumukuriye bubizi, akiyibisha,akavuga ngo bamwibye, amafaranga yazayamara akabona kugaruka.

Bucyensenge Oscar wakubise umugore we akamwangiza ijisho amubajije impamvu arara mu kabari agataha igicuku yasinze ubundi agataha mugitondo
Ati’’Amaze kwiyibisha inshuro 6 zose,ambeshya ko yibwe,twakurikirana tugasana yiyibishije. Muri 2012 nashinze butiki ndamureka ngo acuruze, hashize iminsi mike nsanga ibintu bose byarimo by’agaciro ka 480.000, yabimazemo arambwira ngo babimwibye,tugenzuye n’abayobozi dusanga ni we wabitwaye.’’
Avuga ko mukutabyumvikanaho yagiye I Kigali acyurayo umugore amubeshya ko ari umusore, hashize umwaka uwo mugore atelefona Uwizeyimana amubwira ko ari we ufite umuga bo we,ngo yari yamubeshye ko ari umusore, ariko yamenye ko yataye urugo, ntan’i kindi amaze uretse kwirirwa aryamye gusa,ko aza kumutwara.
Avuga ko yagiye kubona akabona umugabo arashogosheye aragarutse,aramwakira agira ngo noneho arahindutse.
Ati’’ Yanyeretse ko yahindutse ndetse ko yongeye kuba umurokore muri ADEPR,kuko ari ho twari twaranashyingiriwe ankuye mu rindi dini ambeshya ko akijijwe. Muri 2016 mpamagarwa n’ab’aho yari yagiye gusengera, bambwira ko aho gusenga yabibye amafaranga 56.000 bamugumanye, narinze kuyariha ngo bamurekure.’’
Uyu mugore anavuga ko yabonye bimuyobeye,akodesha inyubako yo kogosheramo, kugira ngo umugabo abone akazi kuko yirirwaga mu kabari, umugabo ayikozemo igihe gito,aravuga ngo ibikoresho byose babyibye, baza gusanga ari we wabigurishije, bisakuje nanone asubira I Kigali.
Rebero.rw imubajije uburyo uwo mugabo ufite izo ngeso zose yaje kuba umukuru w’umudugudu.
Ati’’ Babanje kumutorera umutekano, atwara amafaranga y’irondo,bisakuje arayagarura,asubira I Kigali,agarutse amaze nk’amezi 4,uwari Mudugudu ashinjwa ruswa bamukuraho,baramumusimbuza, bavuga ko nubwo agira izindi ngeso ruswa yo batayimuziho.’’
Yongeyeho ati’’ Ubwo hari muri 2022. Mu mpera za 2023 bamugize umukuru w’umudugudu wuzuye, ariko jye mbona,nkurikije imiterere ye adakwiye kuyobora abaturage kuko n’iki cyumweru amaze ataha mugitondo ari ingurube yari iri mu rugo nasanze yagurishije amafaranga 65.000 ku wa 30.Kemana 2025, ayatsinda mu kabari n’amahabara ye, iri joro yatashye saa munani na 17 z’igicuku akanamena ijisho ni bwo yari atashye kare.’’
Avuga ko umugabo yamukoreye n’ibindi bibi,nk’aho umugore yabonye gukodesha inyubako y’ubwogoshero bimuhenda akagura inzu ya 2.200.000 ,atanga 1.800.000 ayisana,agashyiramo umugabo ngo acunge abogosha bajye bamwishyura, amafaranga hafi 100.000 bamuha buri kwezi akaba nta na 1000f ageza mu rugo.
Ati’’ Nyuma yo kumugaza atya mbona adakwiye kuyobora abaturage. Icyakora jye nansaba imbabazi, akandikira imbere y’ubuyobozi bw’umurenge ko atazongera kumpemukira atya tuzasubirana. Nabyanga ubutabera buzakora akazi kabwo budutandukanye kuko twasezeranye byemewe n’amategeko.’’
Avuga ko ikimuhangayikishije ari uko n’abaturanyi babo bavuze ko batazagaruka kubatabara,ko kuza ari uko akimukubita iyo telefoni mu maso yahise agwa,abana bakagira ngo aramwishe bakavuza induru batabaza,ari bwo batabaye, akagarura ubwenge neza yisanga kwa muganga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye,Kimonyo Kamali,yabwiye Rebero.rw ko bikimenyekana bamuhagaritse by’agateganyo ku buyobozi bw’umudugudu,anatabwa muri yombi.
Ati’’ Afungiye kuru sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye. Umuyobozi uvugwaho ubusinzi bukabije,gukubita umugore kugeza ubwo amwangije ijisho,kwaya umutungo w’urugo no kurara mu gasozi, nta ndangagaciro afite zo kuyobora abaturage.
Yakomeje ati’’ Inshingano zo yazambuwe zihabwa ushinzwe umutekano mu mudugudu mu gihe dutegereje inama n’abaturage tukabahumuriza, tukanababwira izo mpinduka.’’
Yasabye ba Mudugudu kwirinda ingeso mbi zibatesha agaciro, anasaba abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango.
@Rebero.rw
