Abanyeshuri, abayobozi n'ababyeyi ba Childcare Academy
Child Care Academy,ishuri ry’itorero EMLR,conference ya Kinyaga,rikorera mu mujyi wa Rusizi, ni ryo mfura mu mashuri yigenga y’inshuke n’abanza mu yahoze ari perefegitura ya Cyangugu,ubu ni uturere twa Rusizi na Nyamasheke kuko ryabonye izuba mu 1998, abarirereramo bakarishimira kudakura mu myaka gusa, rinakuze mu buhanga n’ubunararibonye mu burezi bufite ireme,bituma baritsimbararaho bakahanyuza urubyaro rwabo rwose.
Babitangarije Rebero.rw ku wa gatandatu tariki ya 12 Nyakanga,2025, mu birori bisoza umwaka w’amashuri 2024-2025, byabanjirijwe n’akarasisi kazengurutse umujyi wa Rusizi,abana baherekejwe n’ababyeyi babo n’abayobozi batandukanye,imyiyereko y’abana,impanuro z’abakuru n’ubusabane bishimira imbuto z’akazi gakomeye bose bakoze uyu mwaka wose urangiye,gatanga icyizere ko n’ikizamini cya Leta abana bagikoze bazahaserukana umucyo.
Iri shuri,nk’uko Surintendant w’agateganyo wa Conference ya Kinyaga mu itorero EMLR nyira ryo, Rév.past. Hakizimana Félicien,yabitangarije Rebero.rw,ubudashyikirwa bwaryo ngo ribukura mu kuba uburezi ari imwe mu nkingi 5 z’iri torero,byatumye mu kurishinga hitabwa cyane ku burezi bufite ireme kurusha ubucuruzi.

Surintendant w’agateganyo wa EMLR Conference ya Kinyaga, Rév.past. Hakizimana Félicien yizeza ababyeyi ko iri shuri rizakomeza kuba ntagereranywa
Ati’’ Mu kurera tunibanda ku gukuza impano z’abana,haba mu mikino n’imyidagaduro, by’umwihariko tukanagira kalabu y’itangazamakuru (Media club),duha ingufu cyane hagamijwe gutanga umusanzu wacu mu gihugu gifite abanyamakuru b’umwuga bo mu bihe biri imbere, cyane cyane ko na Radiyo Rusizi dushimira cyane ibidufashamo ibatumira mu biruhuko bakagaragaza izo mpano bifitemo.’’
Anavuga ko ridakura mu myaka gusa rimaze nk’imfura mu yandi bitanga uburezi bumwe muri utu turere twa Rusizi na Nyamasheke,rinakura mu bushobozi bw’ubwenge na tekiniki ku baharererwa,binagaragazwa n’uko iyo abaharangije bagiye mu yisumbuye, abo bahuriyeyo bababana aba mbere,aho baba barize hose mu gihugu.
Ati’’ Biradushimisha cyane tukahahera twemeza ko ari ishuri ntagereranywa,kuko uretse gutsindisha abana bose ku manota yo hejuru n’aho bageze hirya no hino mu gihugu bariranga,si ukwitaka ni ukuri.’’

Childcare Academy mu karasisi mu mujyi wa Rusizi
Avuga ko babikesha imikoranire inoze n’ababyeyi, bagahabwa umwanya uhagije mu mirerere y’abana babo,mu mico,imyifatire n’ireme ryuzuye ry’uburezi, abana bakigishwa gukora cyane bakiri bato,abarezi bakitanga batizigama,ari yo mpamvu ku munsi nk’uyu wo gusoza umwaka buri wese aba yishimira uruhare rwe mu byakozwe.
Ati’’ Gufatanya n’ababyeyi guhitamo abarezi beza baturerera biri mu biduha ijambo mu ruhando rw’andi mashuri mu gihugu,kuko turi mu mashuri 50 ya mbere meza mu gihugu mu mashuri arenga 3.000 ahari,intego ikaba kuza mu ya mbere 10 kandi izagerwaho kuko twese abarebwa n’uburezi hano twamaze kubyemeza no kubyemeranywaho.’’
Uyu muyobozi ashimira mbere na mbere umukuru w’igihugu Paul Kagame wahaye ingufu uburezi ku rwego rurenze urw’ ibihugu byinshi.

Bagorora ingungo bagashimisha bose
Ati’’ Ni we dukesha uburezi dufite, gukundisha abana igihugu, gukorana umurava no kunoza imikorere, umwana akabikurana,ari yo mpamvu y’ijambo igihugu cyacu gifite mu ruhando mpuzamahanga.’’
Ashimira cyane ababyeyi,abarezi,itorero EMLR,ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi,inzego z’umutekano,abana ubwabo n’abandi bose bagira uruhare mu burezi muri iri shuri,mu kurera umwana wiyubashye,unubashywe mu ruhando mpuzamahanga.
Ikindi avuga kibagira indashyikirwa,ni ingendo shuri baha abana, bagira umwanya wo gusura igihugu cyose bakareba ibyiza bigitaste mu bukerarugendo bujyanye n’amasomo, aho bahera ku kibuga cy’indege cya Kamembe, bagasura imipaka ihuza Rusizi n’ibihugu bihana imbibe, ingoro z’umurage w’uRwanda,urutare rwa Ndaba n’ahandi, bigafasha abana kumva neza amasomo biga,kuruhuka no kurushaho kumenya igihugu.
Ku basaba ko hanashyirwa iryisumbuye, Rév.past. Hakizimana Félicien avuga ko kuba hari inshuke,abanza, na kaminuza ya Kibogora Polytechnic ihafite ishami, kuhazana n’iryisumbuye byaba akarusho, biri mu ntego z’iri torero.

Abarangije ay’inshuke n’abanza bari kumwe n’abayobozi n’ababyeyi babo
Avuga ko kugira ngo ubudahangarwa bwaryo bukomeze,ubufatanye bwa bose bukenewe,cyane cyane ababyeyi bakomeza kuhajyana abana ku bwinshi,kuko kugeza ubu bafite abana barenga 500, banakomeje kwakira abandi , uyu mwaka hakaba harakoze icya Leta abarenga 60.
Ababyeyi bunga mu ry’uyu muyobozi. Niyigena Christine uhafite abana 3, barimo urangije abanza,ugiye mu wa 5 n’ugiye mu wa 3,bose bakora urugendo rwa buri munsi ruturuka mu murenge wa Giheke ruza runasubirayo, avuga ko iyo aharerera atita ku kiguzi bisaba yita kuri ejo hazaza h’abe.

Niyigena Christine ashimira umwana we intambwe yateye
Ati’’ Aha ni mubiganza byiza. Kuharerera ntibigira uko bisa,ari yo mpamvu nemera nkanatanga menshi y’imodoka ya buri munsi,kuko nk’umurezi nzi agaciro ko kurerera ahasobanutse nk’aha.’’
Nsengumuremyi Jean,umuyobozi wungirije wa komite y’aba babyeyi na we ashimira perezida Kagame wabohoye igihugu agatuma ishuri nk’iri ribaho.
Ati’’ Ni uwo gushimirwa cyane kuko tudatekanye ntitwanarerera heza nk’uku. Aya mahirwe nk’ababyeyi dufite inshingano zo kuyabyaza umusaruro ufatika.’’
Mu izina ry’abarezi, Hishamunda Félix yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu, itorero EMLR n’ababyeyi,ubufatanye butuma bagera ku ntego kuko kumva bashyigikiwe bibatera intege zo kunoza umurimo.
Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Rusizi,Uwizeyimana Gérard,avuga ko kugira ishuri nk’iri mu karere ari urugero rw’ibishoboka mu burezi bufite ireme,iyo ababukora babukunze banakorera ku ntego.
Yashimiye ababyeyi bamaze kumenya akamaro ko gutegura neza bashakira abana ejo heza bifashishije uburezi butanga icyizere,anashima abarezi ubwitange bagaragaza butuma ishuri rihesha ishema akarere kose ka Rusizi,asaba abana gukomeza kwerekana ishusho y’aho barerewe n’uko barezwe,anizeza umusanzu w’akarere mu gukomeza izi mbaraga.

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Rusizi Uwizeyimana Gérard yashimiye ababyeyi amahitamo meza bakoze yo kurerera muri Childcare Academy
Ati’’ Umusanzu w’akarere uzakomeza kuba ntagereranywa mu kurera umwana uhesha ishema aho yarerewe,akarere ke n’igihugu cye muri rusange,ubufatanye busesuye bukazadufasha kugera kure hashoboka mu burezi kufite ireme rikenewe,rinifuzwa.’’

Abayobozi banyuranye bifatanije na Child care Academy mu kwishimira uko uyu mwaka w’amashuri urangiye wagenze.

Abarezi bashimiwe ubwitange

Ibyishimo byari byose

Umuyobozi wungirije wa komite y’ababyeyi baharerera, Nsengumuremyi Jean ashimira ababyeyi bagenzi uruhare bagize ngo iri shuri ribe ntagereranywa

Mu izina ry’abarezi bagenzi be, Hishamunda Félix yashimiye itorero EMLR uburyo ribafasha kurangiza inshingano zabo
@Rebero.rw
