Abaturage bakoreshejwe inama barihanangirizwa
Abantu 4 barimo umukecuru w’imyaka 83 witwa Nyirabatoni Nelie, bo mu mudugudu wa Gisenyi,akagari ka Karengera,umurenge wa Kirimbi,akarere ka Nyamasheke batawe muri yombi,abandi 4 baracika, bakurikiranyweho gutwikisha umunyururu w’igare abantu 2 bakekagaho kwiba uriya mukecuru amafaranga 420.000.
Abatawe muri yombi ni uyu mukecuru Nyirabatoni Nelie,ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu wa Gisenyi Mutabazi Assiel,inkeragutabara yitwa Kamana Daniel n’umuhungu w’uyu mukecuru witwa Rukundo Adolphe. Abagishakishwa ni Nayituriki Aimable,Nzamutuma Aloys,Dusabimana Matthieu na Ngirinshuti Uzziel,bahise batoroka bumvise ko bashakishwa.
Amakuru Rebero.rw yakuye mu baturage b’uyu mudugudu wa Gisenyi nyuma y’inama y’umutekano bari bamaze gukorerwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kirimbi n’inzego z’umutekano,no gufata abakekwaho iki gikorwa cya kinyamaswa, bavuze ko abatwitswe ari umusore witwa Girishyaka Niyitanga Fabrice n’umugabo w’imyaka 51 witwa Mbuguje bakunze kwaita Igugu.
Umwe ati’’Mu ma saa kumi z’umugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 19 Nyakanga,2025 ,uyu mukecuru wari wabitse mu cyumba araramo amafaranga 420.000 yari yagurishije kawa, yaratashye asanga udupata tw’ingufuri zikinga urugi rwo hanze n’urwo mu cyumba araramo baduciye, akubita agatima kuri ya mafaranga, yinjiye mu cyumba arayabura.’’

Girishyaka Niyitanga Fabrice bamutwitse bikomeye munsi y’ivi
Arakomeza ati’’ Yahise akeka Girishyaka Niyitanga Fabrice,umushumba umuragirira inka akanamwahirira ubwatsi bwazo unaba muri urwo rugo na Mbuguje wigeze kumuragirira,ko ari bo bazi neza inzu ye,banazi ko yari yagurishije izo kawa,ari bo bayibye. Yahise ahuruza abaturage baraza,barabafata.’’
Akomeza avuga ko babajijwe aya mafaranga babanza kuyahakana, byatumye bamwe mu bari bahari batanga igitekerezo cyo gucanira umunyururu w’igare ugashya ugatukura, bakawubanyuzaho, ko nibamara gushya neza amafaranga baza kuyemera.
Nayituriki Aimable wahise acika yahuruje abaturage aravuga ngo bakubite uwo musore Girishyaka Niyitanga Fabrice inkoni nyinshi igihe bagicana Imbabura yo gutwika uwo munyururu,anamwambura telefoni ye n’amafaranga uwo musore yari afite arayamwaka, amurambika hasi amukandagira ku gakanu ngo adacika.
Kamana Daniel yamufashe amazuru aranamukandagira ngo atinyagambura, na Ngirinshuti Uzziel amukandagiye ngo atinyagambura,Rukundo Adolphe aba ari we ukura amafaranga muri telefoni y’uwo musore, Mutabazi Assiel ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu ahagarikiye abakubitaga uyu musore banamutwika,ntiyanatanga amakuru y’ibyahabereye, ari umuyobozi.
Ati’’Ikibabaje cyane ni uko abaturage bose bari aho nta n’uwatanze amakuru yajyaga gutuma uyu musore adakubitwa iz’akabwana ngo anatwikwe atya,kuko nk’uwitwa Nzamutuma Aloys na we ugishakishwa ari we wacanye Imbabura,atwika uwo munyururu w’igare,awuteruza igiti awutwikisha uwo musore mu gice cy’ivi afatanije na Dusabimana Mathieu.Abandi bamuteruye bamunaganitse hejuru, arazengurutsa,umusore arashya arakongoka nta n’ubabwira ko ibyo bakora bigize icyaha.’’
Undi muturage wo muri uyu mudugudu yatangarije Rebero.rw ko ubwo bakubitaga uwo musore banamutwika,yanze kwemera ayo mafaranga, banatwitse uwo mugabo wundi witwa Mbuguje mu gice cy’ubujana,ariko we ntibamukubita nk’uko bagize uyu musore.
Avuga ariko ko umusore yabonye bashobora kumwica bamutwitse yemera ko ayo mafaranga ari we wayibye,banamusangana amafaranga 200.000 arayatanga andi avuga ko azajya akora ayishyura, baramureka,barataha, mu baturage bose bari bahari habura n’umwe utanga amakuru ku buyobozi y’urwo rugomo.
Ati’’ Amakuru yaracecetswe, Mbuguje ajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Ngange mu murenge wa Karambi,avuyeyo aryumaho, Girishyaka Niyitanga Fabrice we ngo yabonye ashobora kwicwa n’izo nkoni n’ibyo bikomere atavuze ibyamubayeho ngo bimenyekane, ajya kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba gutanga ikirego ari bwo amakuru yahise amenyekana.’’

Mbuguje na we yatwitswe
Yongeyeho ati’’ Amakuru akimeneyakana yanatangiye gucicikana ni bwo kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Nyakanga habaye inama y’umutekano n’abatuye uyu mudugudu, bibutswa ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, kwihanira bigeza aho abantu bikora bagafata abandi bakabatwika bitakwihanganirwa, ari bwo hahise hatabwa muri yo mbi bariya 4, abandi 4 bari babimenye baracika.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent yahamirije Rebero.rw aya makuru, avuga ko abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba,abandi bagishakishwa.
Ati’’ Ayo makuru ni yo urwo rugomo rutari rumenyerewe mu Rwanda rwarabaye, abarukoze bamwe bafashwe bari kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba,abandi baracyashakishwa.’’
Yavuze ko bibabaje kubona abantu batwika abandi mu buryo bwa kinyamaswa ngo barabakekaho ubujura,ko nubwo baba bibye banabyemera hari amategeko akwiye kwiyambazwa akanakurikizwa,kwihanira kuriya bihanirwa n’amategeko.
Ati’’ Uyu mukecuru we yafatiwe ko byose byabereye iwe,ahari areba ntatange amakuru y’ibyahabereye, ushinzwe umutekano mu mudugudu akurikiranyweho kuba yarahagarikiye abakoraga ubwo bunyamaswa,ari umuyobozi ntanatange amakuru, n’abandi bakurikiranyweho uruhare buri wese yagize muri urwo rugomo kugira ngo ubutabera bwubahirizwe.’’
Yasabye abaturage kwirinda ingeso y’ubujura, bakanirinda kwihanira ku wo bugaragayeho, agashyikirizwa ubutabera bugakora akazi kabwo,uwibwe agasubizwa ibye,biciye mu mategeko, bidaciye mu kwihanira, bakanagira akamenyero ko gutanga amakuru ku kidasanzwe cyose babonye mu mudugudu wabo.
Abayobozi mu nzego z’ibanze basabwe kutihererana amakuru nk’uko byagendekeye uriya ushinzwe umutekano,cyane cyane ko banasobanukiwe neza ibihano bihabwa uwo bigaraara ko yimanye amakuru nkana, cyane ko ubwo abaturage babazwaga impamvu bacecetse,bavugaga ko babonye hari umuyobozi anashyigikiye ko abantu bakubitwa bakanatwikwa,bagira ngo biremewe,banagira ngo amakuru yose yayatanze,bo nta yo bakeneweho.
@Rebero.rw
