Ibiro by'akagari ka Shangi
Mu mudugudu wa Busasamana,akagari ka Shangi,umurenge wa Shangi,akarere ka Nyamasheke,haravugwa urupfu rutunguranye rwa Semushi Pierre Céléstin w’imyaka 67, wari mu murima n’umugore we witwa Nyirahategekimana Séraphine bakura imyumbati,umugabo yagize isereri yitura hasi ahita apfa.
Ubarijoro Evariste,yabwiye Rebero.rw ko ubusanzwe batuye mu mudugudu wa Karambo muri aka kagari ka Shangi, bari bazindukiye gusarura imyumbati bahinze muri uwo murima uri mu mudugudu wa Busasamana.
Ati’’ Amakuru umugore we yaduhaye, yavugaga ko nta bundi burwayi budasanzwe azi umugabo we yari afite. Yatubwiye ko ubwo bakuraga iyo myumbati,umugabo yafashwe n’isereri umugore akura imyumbati areba mu gice umugabo atarebagamo,umugore ahindukiye abona umugabo ari hasi yagagaye.’’
Arakomeza ati’’ Umugore yahise atabaza abaturanyi baraza barebye basanga umugabo yamaze gupfa, bahuruza ubuyobozi,RIB n’inzego z’umutekano, hemezwa ko umurambo ujyanwa mu bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma rya muganga.’’
Muragijimana Triphine na we ati’’ Nubwo umugore we avuga ko nta burwayi budasanzwe yamubonagaho, bishoboka ko yari afite indwara y’umutima atari azi, mu gihe yakuraga imyumbati n’ingufu nyinshi,umutima ugahagarara akagira isereri ari bwo yikubitaga hasi agapfa. Ni icyo twaketse nubwo igisubizo cy’ukuri tuzagihabwa n’isuzuma rya muganga,akadukura mu rujijo.’’
Yavuze ko ubusanzwe abaturage basabwa kwipimisha indwara zitandura, nk’indwara z’umutima,umuvuduko w’amaraso,diyabete n’izindi, hakanaba ubukangurambaga mu baturage bwo kubakangurira kuzipimisha,buba nibura inshuro 3 mu mwaka muri uyu murenge wa Shangi, banegereye ibitaro bya Bushenge byabasuzuma ku buntu,hari abatabyitaho.
Ati’’ Hari abatabyitaho bakagendana izo ndwara batabizi, umuntu yaba ari mu bandi,mu murima nk’uko cyangwa mu modoka,n’ahandi, agapfa amarabira, benshi bagatangira kuvuga ngo yarozwe,ko ari imitego y’abarozi yategewe aho yari ari n’ibindi, ikibazo ari uko baba batisuzumishije haki kare ngo bameneye uko ubuzima bwabo buhagaze.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi,Mukamusabyimana Marie Jeanne, yabwiye Rebero.rw ko amakuru amaze kumenyekana ko uwo mugabo aguye mu murima, bihutiye kuhagera nk’ubuyobozi n’inzego z’umutekano,basanga koko yapfuye,hafatwa umwanzuro wo kujyana umurambo mu bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma rya muganga.
Ati’’ Ni byo koko,yafatiwe n’isereri mu murima ariho afatanya n’umugore we gukura imyumbati,yikubita hasi arapfa. Nubwo umugore twamubajije akavuga ko nta ndwara azi umugabo we yagiraga, twe twaketse ko yari afite imwe mu ndwara zitandura, cyane cyane iy’umutima, yaba yagendanaga atabizi kubera kutisuzumisha ngo amenye uko ahagaze.’’
Yasabye abaturage kujya bagira igihe bakajya kwisuzumisha, bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze, basanganwa indwara bakazivuza neza hakiri kare,kuko iyo batabikoze,umuntu ashobora gupfa amarabira gutyo, abasigaye bagatangira gukwiza ko yarozwe na runaka,ari ho hava inzanganazo zitagira impamvu nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera.
Yavuze ko bagiye kongera ingamba n’ubukangurambaga mu baturage bakajya bipimisha bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze, cyane cyane kubyerekeranye n’indwara zitandura, abazisanzwemo bakagirwa inama y’uburyo bakwitwara, ngo imfu zitunguranye nk’izo zirindwe.
@Rebero.rw
