Nibura umwana yonka hagati y’amasaha 2-3 mu gihe ataratangira kurya
Kwonsa ni umusingi wimirire y’abana, kubaho, no gukura hakiri kare, bifasha iterambere ry’ubwonko bw’umwana kuba bwiza, kongera imitekerereze hamwe n’imikorere myiza mu ishuri, binagira uruhare mukurinda indwara zifata mu mara n’imirire mibi.
Muri uyu mwaka, guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’abana ndetse n’ikigo gishinzwe ubuvuzi mu Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bazafatanya n’umuryango mpuzamahanga kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyo konsa 2025 bibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Konsa Neza, Ahazaza Heza”,
Kwonsa kandi bifite inyungu zitandukanye ku buzima bw’ababyeyi harimo no kwirinda indwara zitandura (kanseri y’inkondo y’umura, diyabete yo mu bwoko bwa 2, n’umuvuduko ukabije w’amaraso), kandi bigira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Kwiyongera kwonsa ku isi yose birinda impfu z’abana barenga 820.000 buri mwaka, cyane cyane izifitanye isano n’impiswi n’umusonga. Kwiyongera kwonsa bifite ubushobozi bwo gukumira impfu z’ababyeyi bagera ku 100.000 ziterwa na kanseri na diyabete yo mu bwoko bwa 2 buri mwaka.
Ibimenyetso byerekana ko “konsa bikiza ubuzima bwinshi kuruta ubundi buryo bwo gukumira” Mu Rwanda, raporo ya RDHS 2019-2020 yerekanye ko ijanisha ry’okonsa ryihariye ry’amezi 6 ryaragabanutse riva kuri 87.3% muri 2015 rigera kuri 80.9% muri 2020, birashoboka ko biterwa no kugabanuka kwonsa byonyine mu mezi 4-5 kuva kuri 80.8% muri 2015 bikagera kuri 68.1% muri 2020.

Ababyeyi batangira kugaburira abana ibiryo byuzuzanya n’amashereka mu mezi 4-5. Ubushakashatsi bumwe nabwo bwerekanye ko ijanisha ry’abana bafite amezi 6-23 yujuje inshuro nkeya y’ifunguro ryaragabanutse riva kuri 47.2% rigera kuri 45,6% kuva 2015 kugeza 2020; iki n’ikimenyetso cyerekana ko konsa neza, harimo inshuro zo konsa, nabyo byagabanutse.
Byongeye kandi, muri rusange ubwiyongere bw’a stunt’igwingira bwaragabanutse buva kuri 37.9% muri 2015 bugera kuri 33.1% muri 2020, usibye mu bana bari munsi y’amezi 6 aho ubwiyongere bw’a stunt’igwingira bwiyongereye buva kuri 10.5% bugera kuri 16.2%; ibi birerekana neza ko konsa byonyine bidakozwe neza hari icyo byangiza.
Buri mwaka kuva ku ya 1 kugeza ku ya 7 Kanama, Isi yizihiza icyumweru cyahariwe konsa (WBW) cyatangijwe mu 1992 mu rwego rwo kwishimira akamaro ko konsa hagamijwe kumenyekanisha ingaruka nziza zo konsa. Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo konsa bigamije guteza imbere inyungu zo konsa nk’igisubizo rusange giha buri mwana intangiriro nziza mu buzima
@Rebero.rw
