Umugore yiciwe mu majyaruguru ya Nigeria, amakuru avuga ko ari nyuma yuko avuze amagambo yafashwe ko atuka intumwa y’Imana Muhammad.
Iyicwa rye ryongeye kubyutsa umujinya mwinshi ku kwihanira muri icyo gihugu bikozwe n’udutsiko tw’abantu.
Polisi ya Nigeria yavuze ko uwo mugore, watangajwe ko yari umucuruzi w’ibiribwa witwa Amaye, ku mugoroba wo ku wa gatandatu yatewe n’agatsiko k’abantu karamutwika mu gace ka Kasuwan-Garba, muri leta ya Niger, imwe mu zigize Nigeria.
Amakuru yo mu bitangazamakuru byaho avuga ko byatangiye ubwo umuguzi yatebyaga akamubwira ko yifuza ko yamubera umugore, ashingiye ku mugenzo wa kisilamu. Igisubizo bivugwa ko yamuhaye cyafashwe ko gitukana na bamwe mu bahatuye.
Mu bushyamirane bwakurikiyeho, uwo mugore yajyanwe ku muyobozi w’akarere k’aho, wamushyikirije abategetsi.
@REBERO.RW
