Ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) rikomeje kwibasira imiryango y’u Rwanda, aho abagore n’abana bafite ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubusumbane, ivangura hagati y’ibitsina n’irishingiye ku mubiri, rirushaho kwiyongera.
Kugira ngo iki kibazo gikemuke, uyu munsi itangazamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bahawe amahugurwa n’Umuryango Haguruka, kugira ngo bongere imbaraga zihuriweho mu guhangana n’imyitwarire yangiza uburinganire, guteza imbere uburinganire no kubaka imiryango itagira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Bivugwa ko mu ngo, ihohoterwa ry’abashakanye ryiyongereye kuva kuri 40% muri 2015 rikagera kuri 46% muri 2020, bityo hakaba hakenewe ingamba mu gutegura ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru mu gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 y’ibikorwa 2024.
Ibi bikaba bigomba kugerwaho ku bufatanye bwa Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Abagore b’umuryango w’abibumbye, Haguruka, na RWAMREC, baterana kugira ngo bakemure ikibazo cyo kubaka imiryango itagira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mujawamaliya Angelique umunyamategeko wa Haguruka akaba asaba itangazamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kurushaho gusobanurira abanyarwanda amategeko abarengera arwanya ihohotera rishingiye ku gitsinda ndetse n’irindi vangura ryose rya kwangiza umuryango nyarwanda.

Agira ati: “Turashaka gukorana namwe kugira ngo ubutumwa bwacu bubashe kugera ku banyarwanda kugira ngo ihohoterwa rikorerwa mu ngo ribashe kugabanuka, kandi abanyarwanda bamenye ukwo bakwirinda kongera uburyo bw’ihohotera rikorerwa mu muryango”.
Bimwe mu bituma mu miryango habamo amakimbirane ariyo akurura iryo hohotera harimo ubukene, imyitwarire idahwitse,ubuhemu ndetse n’itumanaho ridakozwe neza, bityo ibi bikagira ingaruka ku bana.
@Rebero.rw
