Abahize abandi bahawe ishimwe ry'ibikorwa bakoze
Igikorwa cyateguwe na Yirunga Ltd cya Kivu Beach Expo& Festival cyazengurutse uturere dukora ku kivu cyasorejwe mu Karere ka Rutsiro ahagaragaye imikino itandukanye.
Iyo mikino yari yiganjemo umukino ukunzwe cyane muri iyi minsi wa Triatlon umukino uhuza umukino wo Kwoga mu Kivu, Gusiganwa ku maguru ndetse no Gusiganwa ku magare; undi mukino ni BeachVolley, umukino wo Kwoga ndetse na Badminton umukino twavuga ko ukiri mushya mu matwi y’abanyarwanda.
Muri rusange utwo turere tugera kuri dutanu Rubavu, Karongi, Rusizi, Nyamasheke na Rutsiro twanyuzemo Kivu Beach Expo &Festival byagenze neza nubwo hari aho ubona ko imyidagaduro ikiri kure niba ari uko badakunze kwidagadura ntawamenya gusa ahenshi byagenze neza, kandi turizera ko ubutaha bizaba akarusho.
Umuyobozi wa Yirunga Ltd akaba avuga ko byagenze neza usibye mu Karere ka Rusizi Expo itabashije kuba kubera kutabisobanukirwa ariko byatewe n’imyumvire ya bamwe ariko ahandi hose byagenze neza kandi naho twizera ko umwaka utaha kuko ari igikorwa ngarukamwaka bishobora kuzagenda neza.

Agira ati: “Turashimira uturere dutandukanye twabashije kumva iki gikorwa ndetse tukaba twaratumye kigenda neza, tugashimira abaturage baho twanyuzeho hose kubera ubwitabire bwabo bwarushagaho kugenda biyongera, bityo tukaba twarasoreje Kivu Beach Expo & Festival 2025 mu karere ka Rutsiro aho byagenze neza cyane”.
Yasoje ashimira utwo turere twose ariko avuga ko aho batabashije kubakira kugira ngo ibikorwa bya Yirunga Ltd bigende neza umwaka utaha bizagenda neza kuko babashije gusobanukirwa nubwo batari babizi neza bitewe nuko babyumvaga, ikindi akaba ashimira abayobozi b’amashyirahamwe atandukanye y’imikino yabashije gususurutsa abaturage babereka imikino yabo kuko nabo babaye abafatanyabikorwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madame Kayitesi Dativa yatangiye ashimira byimazeyo ku kwitabira no kugira uruhare rufatika muri Kivu Beach Expo and Festival, igikorwa cyaduhuje mu rwego rwo kumenyekanisha amahirwe y’ishoramari, ubukerarugendo n’umuco n’ibyiza nyaburanga byihariye by’Akarere ka Rutsiro.

Iri serukiramuco ryaduhaye umwanya wo kugaragaza ibyiza dufite birimo inkombe nziza z’Ikiyaga cya Kivu zikikijwe n’amahoteri, ibikorwa by’ubucuruzi, ubuhanzi, ubukorikori, serivisi z’ubukerarugendo ndetse n’ubushobozi bw’urubyiruko n’abagore mu guhanga udushya.
Agira ati: “Turishimira intambwe yatewe muri iri serukiramuco, ariko turifuza ko ritaba igikorwa cy’igihe gito, ahubwo rikaba igikorwa ngaruka mwaka kizajya kiba buri mwaka, kikiyongera ku bindi bikorwa biteza imbere ubukungu n’iterambere ry’Akarere kacu”.
Ni muri urwo rwego dusaba kandi tunakangurira abafatanyabikorwa bacu bose, yaba abo mu nzego za Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta n’abandi ko Kivu Beach Expo and Festival bayigira igikorwa gihoraho mu igenamigambi ryabo rya buri mwaka, bateganya uburyo bwo kukigenera ingengo y’imari, ubufatanye n’ibitekerezo bifatika.
mbashimira mwese ku kwitabira Kivu Beach Expo & Festival, mbizeza ko ubutaha tuzongera guhura turi benshi kandi twarushijeho gutera intambwe igaragara mu iterambere ry’Akarere kacu.

Ubwitabire bwari bwinshi kuko bari bashyigikiwe n’ubuyobozi bwanabishyize mu igenenamigambi ryabo

Aha niho umukino wa Triatlon ubera uwa kaga aho bahera mu mazi bagakurikizaho gusiganwa ku maguru bagasoza biruka ku igare

@Rebero.rw
