ikigo Der Sprachen Hub/German Language Academyni Ikigo cyigisha ururimi rw’Ikidage cyatangiye gukorera mu Rwanda guhera muri Kanama, 2022, gitanga amasomo y’ururimi rw’Ikidage, nyuma y’imyaka 3 cyahawe uburenganzira bwo gutanga ikizamini mpuzamahanga.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 21, Ukuboza, Bwana Mulisa Mwizerwa, umuyobozi w’icyo kigo ari nawe wagitangije mu Rwanda yagaragaje ko kimaze kwigisha abarenga 1000 bari hirya no hino mu gihugu. Kuri ubu kandi ikigo gifite abanyeshuri barenga gato 200 mu bigo byacyo biri i Kigali, Huye na Musanze.
Hari kandi abanyeshuri biga bishingiye ku masezerano ibigo bitandukanye bigaho bifatanye na Der Sprachen Hub
Gutanga ikizamini mpuzamahanga cy’indimi (ECL) biraharanirwa !
Kubera imikorere myiza iki kigo cyagaragaje ndetse n’umusaruro mwiza wigaragariza mu barangije kwiga, byabaye ngombwa ko guhera tariki ya 3 ukuboza, 2025 cyemererwa gukoresha ikizamini mpuzamahanga cy’ururimi rw’Ikidage gitegurwa ku n’u Rwego rwabugenewe. Icyo kizaminizi kizwi ku izina rya ECL, abagitsinze bahabwa impamyabushobozi mpuzamahanga iborohereza mu gushaka akazi mu Budage, mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi aho ururimi rw’Ikidage rukenerwa.

Bwana M. Mwizerwa, umuyobozi wa Der Sprachen Hub/Greman Language Academy. Yabaye cyane Budage kandi ni umwe mu barimu.
Bwana Mwizerwa yagaragaje ko kuba baragiriwe iki cyizere cyo gutanga ikizami za ECL bituruka koko ku mikorere myiza y’ikigo kuko gikorera ahabereye kandi cyihatira koko gutanga ubumenyi bukenewe. Icyakora ahanini byanatewe n’urwego rw’icyizere amahanga afitiye imiyoborere myiza mu gihugu cyacu aho ruswa uko yaba iteye kose itihanganirwa by’umwihariko mu burezi.
Ikindi ni uko abarimu bacyo bafite ubuhanga bwo kwigisha kandi bakoresha I Kidage cyane dore ko harimo abize mu budage ndetse n’abadage ubwabo.Kuva ikigo Der Sprachen Hub cyatangira gusohora abize Ikidage, muribo abarenga 50 % babonye akazi haba mu Budage ubwaho cyangwa mu bigo by’Abadage biri gukorera mu Rwanda, hari n’abatari bake impamyabushobozi ya ECL yafashije kubona visa ijya mu gihugu cy’Ubudage.
Mu kigo Der Sprachen Hub, amasomo atangwa buri munsi ku byiciro bitandukanye bitewe n’umwanya buri wese afite, hari icyiciro cya mbere ya saa sita, nyuma ya saa sita , icyiciro cyiga amasaha ya n’imigoroba, icyiciro cy’abiga mu minsi y’impera z’icyumweru (weekend) abigira kuri murandasi…, mbese buri wese ahitamo kwiga mu buryo bumubereye.
Abiga kandi bafite amahirwe yo kwiga bijyanye n’uwego rw’ubushobozi bagezeho, hari inzego 4 kuva ku bushobozi bw’ibanze kugeza ku bushobozi bwo gukoresha ururimi rw’Ikidage nk’abaruvukiyemo, buri cyiciro kimara hagati y’ukwezi n’amezi 2.
Kumenya ururimi rw’Ikidage ni urufunguzo rw’amahirwe y’umurimo na kwaguka mu bukungu
Nyuma yo kwiga habaho gukora ibizamini byabugenewe, kubera uburenganzira bwo gukoresha ikizamini cya ECL ubu abiga bahabwa ibizamini byateguwe ku rwego rw’u Burayi, Ikizamini kiboneka ku buryo bworoshye kandi kiba giteguye ku buryo buri wese wize neza abasha ku gitsinda bitewe n’uburyo bukoreshwa mu gukosora ibizamini aho amanota ahurizwahamwe. Ku bijyanye no kuvuga , gusoma, kumva no kwandika mu Kidage.

Bamwe mu bakozi ba Der Sprachen Hub/German Language Academy barangije kwiga I Kidage bakaba bagikoresha neza mu kazi ka buri munsi.
Ikidage ni ururimi rukoreshwa mu bihugu bitandukane birimo u Budage, Ubusuwisi, Ubufransa, Hongriya, Autrichiya, Danemark, Ubuholandi….Kuri ubu kandi mu budage hakenewe abakozi benshi bakiri bato mu nzego nk’ubuvuzi, tekinini mu nganda, ubukerarugendo n’amahoteli ariko cyane cyane ubuhinzi bworozi no gutunganya ibiribwa bimwe na bimwe nk’amata.
Rebero@ Musafiri Innocent
