Ayo ma Bus yiteguye gutwara abajya mu Ntara gusorezwayo umwaka hamwe n'imiryango yabo
Umujyi wa Kigali ufatanije n’Ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi mu Ntara bashyizeho uburyo bwo kugenda bitabagoye aho abajya mu majyepfo no mu Burengerazuba bahuriye muri Pele Stadium aho bafatira imodoka mu buryo bworoshye.
Ubwo abari basanzwe baziko izi modoka zifatirwa Nyabugogo barasabwa kwerekeza kuri Stade Nyamirambo aho ayo ma Agency asanzwe abatwara ari gukorera muri iyi minsi mikuru, kandi bituma Gare ya Nyabugogo ihumeka kuko ubu abahategera ari abajya mu majyaruguru gusa ndetse nizisanzwe zikorera mu mujyi wa Kigali.
Munyazikwiye Aimable utashye mu birambo yashimye uburyo bashyiriweho bwo gutaha kuko babarinze ibisambo byajyaga bitwiba kubera umubyigano, ariko hano Nyamirambo ubu akavuyo ntako bisaba ko uhagera winjira mu modoka.

Aho iyo bajya kwinjira muri Stade binjirira ku muryango w’inyuma aho babasha kubarangira aho bagurira amatike aberekeza aho bagiye
Agira ati: “Ubu ntashye ntibwe nkuko byahoraga ariko n’umwaka warangiye ni ubu buryo bwakozwe, twacyuraga makeya kuko andi ibisambo byayasigaranaga yego ntibibujijwe ko na Nyamirambo bihagera ariko ubona kugira ngo babone uwo biba biragoye kuko ugenda winjira mu modoka ntakubyigana Bihari”.
Umwe mu bakozi ba East African Company ucuruza amatike nawe ashimangira ko ari uburyo bwiza bwo gutuma abantu bajya mu Ntara nabo bitabagoye aho ubundi abantu wasangaga babyigana ndetse hakabamo no kwibana.
Agira ati: “Ubu buryo ni bwiza cyane turashima ubuyobozi bwacu buhora bushakira umuturage uburyo bwiza bwo kugenda, kuko abari bamenyereye kwiba nubwo batabura ariko ubu byaragabanutse mbese umuntu aza gutega afite umutekano kandi nabashoboye kubigerageza hari abashinzwe umutekano ku buryo iyo afashwe ahita ahanwa”.

Abamaze kugura amatike berekeza ku mudoka zibatwara ibigaragara ko nta muvundo uhari ariko ushobora kuziyongera ku munsi wa nyuma usoza umwaka
Bakomeza bavuga ko iyi minsi mikuru irangira abanyeshuri nabo bahita basubira ku ishuri kujya gutangira igihembwe cya kabiri aho biteganijwe gutangira kugenda tariki ya 3 Mutarama 2026.
Ubu abajya mu minsi mikuru barajya gutegera ahantu hatandukanye kuko abajya Burasirazuba barategera muri Gare ya Kabuga, abajya mu majyaruguru bagategera muri Gare ya Nyabugogo naho I Burengerazuba ndetse n’Amajyepfo bakaba barimo gutegera Nyamirambo kuri Pele Stade.
@Rebero.rw
