Ven. Kanoni Habinshuti Thomas n'umugore we bashimwe imyaka 35 bari bamaze mu murimo w'Imana muri EAR /Bweyeye,bashyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru
Nyuma y’imyaka 35 ayobora EAR/Bweyeye, Ven. Kanoni Habinshuti Thomas yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru,ahabwa imodoka n’abakiristo b’ubucidikoni bwa Bweyeye yayoboye kuva bwabaho, EAR/ Diyoseze ya Cyangugu imuha ibirimo inka,umuryango we umuha indi nka, anashimirwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi uruhare rwe rukomeye mu iterambere ry’umurenge wa Bweyeye.
Ni mu birori byabaye kucyumweru,tariki ya 28 Ukuboza,2025, ahanakirwaga umusimbuye Ven. Acidikoni Niyibigena Michel,bibanzirizwa no gushyikiriza abatishoboye 22 inzu bubakiwe n’umushinga RW 0740 EAR/ Kiyabo-Bweyeye,uterwa inkunga na Compassion interanational, abandi 2 batishoboye bari barorojwe inka n’uyu mushinga baziturira bagenzi babo.
Mu ijambo rye,ryibanze ahanini ku gushima, Ven. Kanoni Habinshuti Thomas, yavuze ko mu 1990 ari bwo yatangiye guhabwa inshingano muri iri torero nk’umukatejisite, azamurwa mu ntera,aba umwarimu w’ikanisa asimbuye se.

Ven. Kanoni Habinshuti Thomas n’umugore we bashyikirizwa carte jaune y’imodoka bagenewe n’abakirisito b’ubucidikoni bwa Bweyeye.
Ku wa 31.8.1995 yarobanuriwe kuba umudiyakoni,bukeye ku wa 1.9.1995 ahabwa urwandiko na Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu wariho nicyo gihe rumutuma gukora umurimo w’Imana muri paruwasi ya Bweyeye,akaba yari ayimazemo imyaka 35.
Avuga ko yarobanuriwe umurimo w’ubuhereza yari asanzwe ari umucuruzi ukomeye, yumvise umuhamagaro w’Imana iby’ubucuruzi ntiyabirebaho,arawitangira,Imana iramushyigikira imukoresha byinshi birimo kwaguka hakabaho ubucidikoni bwa Bweyeye.
Ati’’ Nahamagawe muri uyu murimo iyi paruwasi ya Bweyeye ifite abakirisito 135. Uyu munsi ubucidikoni bwa Bweyeye burimo abakirisito barenga 3700. Ikindi gikomeye ni uko ubucidikoni bwa Bweyeye bwabyaye ubwa Busozo.’’
Yakomeje ati’’ Ndashima cyane ubuyobozi bw’itorero Angilikani bwambaye hafi. Sinigezwe nsubizwa inyuma mu byo nakeneraga byosemu guteza imbere umurimo w’Imana, ngashimira umuryango wanjye wambaye hafi, nkanashimira ubuyobozi bwite bwa Leta imikoranire inoze yaturanze,kuko ntawakwishafa urugendo rw’iterambere ngo arubashe adashyigikiwe.’’

Abayobozi banyuranye bitabiriye ibi birori
Yashimiye abapasitoro bose bakoranye umurimo,aho anishimira ko abapasitori 17 muri 64 ba EAR/Diyoseze ya Cyangugu baturuka muri iyi paruwasi ya Bweyeye, byerekana umurimo ukomeye wakozwe.
Yijeje umusimbuye, Ven. Niyibigena Michel kuzamuba hafi,ko nubwo agiye mu kiruhuko cy’izabukuru adahagaritse umurimo w’Imana, azamubera umujyanama mwiza kugira ngo ibigikenewe mu iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri bikomeze bizagerweho neza.
Mu batandukanye babanye na we,bamuvuze ibigwi harimo Rév. Past Kanyabashi Thomas na we wayoboye paruwasi ya Bweyeye mu itorero ADEPR igihe kirekire, akanaba umushumba w’indembo zinyuranye muri iri torero,wanabaye umuyobozi mu nzego bwite za Leta muri uyu murenge, yavuze ko imyaka yose babanye atamubonyemo gucogora na guto.
Ati’’ Sinigeze mubona aruhuka. Yitangiye umurimo bikomeye,ari mu itorero ari no mu iterambere ry’abaturage ba Bweyeye muri rusange, arera abana benshi batagiraga ababitaho, abashakira amashuri bariga,n’ibindi byinshi azahora yubahirwa anashimirwa.’’

Rév.past. Kanyabashi Thomas mu bashimiye Ven. Kanoni Habinshuti Thomas ubwitange yagaragaje mu myaka 35 yose
Yavuze ko bidasanzwe kuba yarabatirijwe ku ikanisa ya Bweyeye,akayiyobora nk’umubwirizabutumwa,akahabera umudiyakoni,,umupasitori,umushumba,kanoni,akanayobora ubucidikoni Bwa Bweyeye atayegayezwa, atari ibya benshi, byerekena ko n’abamuyoboraga bamushimaga.
Byanashimangiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa EAR/Diyoseze ya Cyangugu, Rev.Ariho Boaz,wavuze ko amateka nk’aya atandikwa na benshi.
Ati’’ Ven. Kanoni Habinshuti Thomas yanditse amateka. Nta wundi mupasitori turagira wakoze muri paruwasi imwe imyaka 30 yose. Yayimaze kuko twabonaga ahashoboye,haba mu kuyobora neza abo yari ashinzwe,n’imibanire inoze n’inzego bwite za Leta n’imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa, byatumye ubu bucidikoni bugira ibikorwa byinshi by’indashyikirwa mu iterambere.’’
Yamushimiye kuba yarakoraga byose mu buryo bugororotse,utanga icyerekezo,wakwigirwaho byinshi, watangiye neza,akanaba asoje neza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa EAR Diyoseze ya Cyangugu,Ariho Boaz( iburyo) ashimira Ven. Kanoni Habinshuti Thomas.
Ati’’ Nka Diyoseze twamugeneye inka,twanamaze kuyimushyikiriza.’’
Yanavuze kuri Ven. Niyibigena Michel umusimbuye. Ati’’ Ni umunyabigwi usimbuye undi munyabigwi. Yagaragaje ubudashyikirwa aho yatumwe ku Nkombo,ahagera ahasanga nk’ikibanza gusa. Mu myaka 10 yahamaze hubatswe urusengero,inzu ya pasitori,ikigo cy’amashuri,umushinga uterwa inkunga na Compassion international , n’ibindi byinshi yakoze ku Nkombo byivugira,byose yakoze mu bwitange bukomeye.’’
Yongeyeho ati’’ Twasanze ari we ukwiye Bweyeye, wakorera mu ngata Kanoni Habinshuti Thomas bigakunda. Bweyeye ikeneye umuntu ureba kure,ukunda iterambere ry’abaturage,unazi kubana neza n’inzego za Leta.’’

Ven. Niyibigena Michel usimbuye Ven. Kanoni Habinshuti Thomas
Yanishimiye ko hafi ¼ cy’abapasitori iyi Diyoseze ifite bigiye ku birenge bya Ven.Kanoni Habinshuti Thomas, nta kigwari kirimo, bose bakunda umurimo kubera ko barezwe n’umugabo nyamugabo.
Ven. Nibigena Michel usimbuye Ven. Habinshuti Thomas, afite imyaka 40, afite umugore, n’abana 3 babyaranye n’abandi 3 barera. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mu iyobokana,yize n’uburezi.
Agiye Bweyeye avuye muri paruwasi ya Bugumira mu murenge wa Nkombo yari amazemo imyaka 10. Muri ibi birori haninjijwe muri Fathers’union abagabo 100.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukakalisa Francine,yashimye ibikorwa byose byakozwe muri iyi paruwasi ku bwa Ven. Kanoni Habinshuti Thomas, byazamuye bigaragara imibereho y’abatuye uyu murenge,atari abasengera muri iri torero gusa,asaba umusimbuye n’abandi bahakorera kumufataho urugero rwiza bagomba gukurikiza.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukakalisa Francine, yashimiye Ven. Kanoni Habinshuti Thomas imirimo yakoze aha Bweyeye yateje imbere abaturage muri rusange
Yanaboneyeho gushimira EAR/Diyoseze ya Cyangugu imikoranire myiza n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi,cyane cyane mu kwita ku batishoboye n’abafite ibindi bibazo binyuranye, ayizeza ko nta kizayikoma mu nkokora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa EAR Diyoseze ya Cyangugu,Ariho Boaz yasabye n’abandi gufatira urugero kuri Ven. Kanoni Habinshuti Thomas rw’imikorere idacika intege

Abagabo 100 binjijwe muri Fathers’union

Inka 2 aborojwe n’umushinga RW 0740 EAR Kiyabo-Bweyeye bazituriye bagenzi babo na zo zatanzwe n’ubuyobozi.

Inzu 22 zashyikirijwe abatishoboye bubakiwe n’umushinga RW 0740 EAR Kiyabo- Bweyeye

Mukandekezi Mélanie n’umuryango we bishimiye inzu bashyikirijwe
@Rebero.rw

Imana ishimwe cyane rwose
Yarakoze cyane pe