Umuyobozi w’ ishyirahamwe ryita ku barwayi b’indwara ya Diyabete mu Rwanda (RDA) Uwingabire Etienne asobanura kuby'iminsi mikuru abafite indwara zitandura ko bagomba kwirinda cyane
Mu minisi mikuru indwara zitandura ntabwo ziba zakize abazifite baragirwa inama yo kwirinda ndetse no gukomeza gufata imiti, nkuko ishyirahamwe ryita ku barwayi b’indwara ya Diyabete mu Rwanda (RDA) bakomeza gukangurira abafite izo ndwara zitandura ko bagomba gukomeza gufata imiti.
Mu kiganiro n’abanyamakuru batandukanye bagiranye n’’ihuriro ry’imiryango irwanya indwara zitandura (Rwanda NCD Alliance), na Rwanda Diabete Association hamwe n’umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) mu gashami k’indwara zitandura (NCD) bose bagarutse ku minsi mikuru ko abafite izo ndwara zitandura zitandukanye bagomba gukomeza gufata imiti kuko mu minsi mikuru izo ndwara ziba zigihari.
Bongeye kwereka itangazamakuru ububi by’ibiribwa bikunze gukoreshwa ndetse n’ibinyobwa mu minsi mikuru ko bishyira abantu mu kaga nubwo abenshi ubona batabyumva, ahubwo nyuma yiyo minsi mikuru aribwo usanga abarwayi biyongereye kubera kutamenya kwirinda.
Umuyobozi w’ ishyirahamwe ryita ku barwayi b’indwara ya Diyabete mu Rwanda (RDA) Uwingabire Etienne, yagarutse cyane ku bafite indwara zitandura abagira inama cyane cyane muri iyi minsi mikuru uburyo bagomba kwishimana n’imiryango ariko bibuka gufata imiti yabo nkuko basanzwe bayifata.

Agira ati: “Twaguye ubukangurambaga dufatanije n’itangazamakuru kubera ko mu minisi mikuru abantu birekura, kubafite indwara zitandura bareka imiti cyangwa se ntibayifatire ku gihe bigatuma uburwayi bwiyongera, iyi rero ikaba yaba inzira nziza kugira ngo bigere kuri abo bafite uburwayi, kandi tunabifuriza kgira ubuzima bwiza bufata imiti”.
Prof Mucumbitsi Joseph umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango irwanya indwara zitandura (Rwanda NCD Alliance), yatangiye avuga ko indwara zitandura mu minsi mikuru ntabwo zihagarara ahubwo abazifite bagomba gufata imiti nkuko bisanzwe kandi ku gihe kugira ngo ukomeze ubuzima bwawe bwiza.
Agira ati: “Nk’abarwayi ba Diyabete uwo munsi ntiwavuga ko ugomba kwirekura bigatuma urya byose nibyo wari ubujijwe ariko ikibabaje ukareka imiti cyangwa se ukayifata igihe cyarenze kandi icyo gihe bigatuma ushaka gufata imiti myinshi kubera ibyo wafashe, ibyo ntabwo ari byiza ahubwo umuntu aba agomba kwirinda kugira ngo atishyira mu kaga bigatuma asubira inyuma kubera kutirinda”.

Yakomeje avuga ko indwara y’umuvuduko mwinshi w’amaraso ari indwara igomba kwirindwa cyane cyane kuko ni indwara yica bucece kuko ntabwo iryana ariko iyo yagufashe uturika imitsi yo mu bwonko (Stroke), muri iyi minsi kubera kunnywa inzoga nyinshi bishobora gutumbagira ugasanga iyo mitsi ituritse utabizi kuko ntaho uba uribwa.
Dr Ntaganda Evariste ukora muri RBC mu ishami rishinzwe indwara zitandura yagarutse kuri izo ndwara ndetse nawe yongera kwibutsa abafite indwara zitandura ko mu minsi mikuru bagombwa kwitwararika kuko ntabwo izo ndwara zitinya iyo minsi mikuru.

Agira ati: “Tugomba gukaza ingamba zo kwirinda kumenya ko batagomba kwirarara tuvuze nk’abarwayi ba diyabete kwirinda amasukari gukoresha amavuta aringaniye, kuko ni iminsi yo kwishima ariko ukishima mu rugero ku buryo wirinda ko ibipimo byawe byajya hejuru”.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamira kigaragaraza ko mu mwaka wa 2024 abazize impanuka ari 9.4% naho abapfa bazize indwara zandura ni42.9% mu gihe abapfa bazize indwara zitandura 47.7%, bigaragara ko arizo zihitana abantu benshi mu Rwanda naho ku rwego rw’isi 7/10 bapfa bazize indwara zitandura.
@Rebero.rw
