Ubukangurambaga bwo kurwanya indwara y'ibisazi no kurumwa n'imbwa byabereye muri GS Gasetse/TSS
Mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ku ndwara zititaweho (NTDs) n’uburyo zigomba kurandurwa ukaba uteganijwe kwizihizwa buri tariki 30 Mutarama buri mwaka, ubukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Ngoma mu kigo cy’ishuri cya GS Gasetsa/TSS mu murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma.
Ubu bukangurambaga bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima(RBC) hamwe n’abafatanyabikorwa bayo barimo Rwanda NGO Forum na WAD, hasobanuwe uburyo abanyeshuri bo muri icyo kigo cy’amashuri bagomba kwirinda kuribwa n’imbwa ndetse n’uburyo bagomba kwitwara mu gihe bahuye nazo.
Heyandamye Deogratias umuyobozi w’abanyeshuri muri GS Gasetse/TSS akaba n’umuvugabutumwa ( Pasteur),avuga ko ubumenyi bwari buke ku ndwara y’ibisazi by’imbwa, bamwe bakaba bagira ngo ni indwara nk’izindi zose ushobora kurwara zikicyiza utagiye kwa muganga ariko tugiriwe inama mu gihe wariwe nayo ugomba kubanza kuhoza ubundi ukihutira kujya kwa muganga.

Agira ati: “Ubu twasobanukiwe ko iyi ndwara y’ibisazi by’imbwa nta kuyikinisha, kuko ibisazi by’imbwa ntabwo twari tubisobanukiwe neza, ariko haba mu banyeshuri cyangwa se mu matorero yacu tugiye kubisobanurira abandi kugira ngo nabo barusheho kugira ubumenyi nkuko natwe twabisobanuriwe hano, ikindi abaturanyi bacu nibo bazoroye, ubu tugiye kubaganiriza kugira ngo babashe kuzizirika kandi bihutire no kuzikingiza kuko ariyo gahunda y’akarere kacu”
Uzamureba Epaphrodite umwarimu wigisha ibinyabuzima mu Rwunge rw’Amashuri wa Gasetsa/TSS avuga ko hari ubumenyi buke ku baturage ku kumenya imbwa ifite ibisazi cyangwa se abazitunze bakanga kuzikingiza, ariko kubera amabwiriza yatanzwe n’Akarere ubu nta muturage utunze imbwa utarayikingiza kuko babikanguriwe.

Agira ati: “Muri uyu Murenge wacu hari umwe mu baturage barumwe n’imbwa akurizamo kugira ibisazi by’imbwa, ndetse yaje gupfa kubera kutamenya ko bivurwa, ariko nkuko twabisobanuriwe ko uwarumwe n’imbwa abanza koza n’amazi meza aho yarumwe niyo mbwa nibura iminota 15, ubundi akerekeza kwa muganga kandi agakurikiza amabwiriza uhabwa na muganga ajyanye n’inkingo agomba gufata”
Yakomeje avuga ko ubusanzwe indwara y’ibisazi abenshi bumvaga ko itabaho ariko aho bumviye uwo yishe hano mu murenge wacu, abenshi bahisemo kwirinda imbwa zose ndetse no kuzigendera kure kubera ubwo buryayi bwazo, ikindi abazitunze nabo bagiriwe inama yuko bagomba kuzikingiza ndetse no kuzikona.
Hitiyaremye Nathan umuhuzabikorwa w’isuku n’isukura no gukumira indwara zititaweho mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), agaruka cyane kuri izi ndwara zo kuribwa n’imbwa muri aka karere ka Ngoma ndetse no kwirinda gukinisha imbwa kuko zishobora kubarya, kuko mu mwaka ushize wa 2025 imbwa zariye abantu 3,227 mu gihugu hose.

Agira ati: “Mu bantu 5 bagize ibisazi by’imbwa abahanga bavuga ko 99% bibahitana, kandi nugerageje kubikira bikamusigira ubumuga bukabije, ariko icyiza cyane ni uruhare Akarere kari kugira ku ndwara y’ibisazi by’imbwa bakaba barakoze igikorwa gikomeye cyo kubarura imbwa ndetse no kuzikingira kuko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(OMS) ritangaza ko imbwa zigomba kuba zikingiwe kugera ku kigero cya 70%”
Nzabamwita Emmanuel umuganga w’amatungo muri WAG yabwiye abanyeshuri uburyo bagomba kwirinda gukina n’imbwa ndetse nuko bakwitwara mu gihe bahuye n’imbwa bavuye ku ishuri, kandi amakuru bahawe bakaba bagomba kuyasangiza abo mu miryango yabo.

Agira ati: “Bimwe mubyo mukwiriye kwirinda ni ukwegera imbwa mu gihe irimo kurya, mu gihe iri kumwe n’ibibwana byayo, kwirinda kuyitera amabuye mu gihe muhuye nayo mu nzira, kwirinda kuyireba kandi ukanyura kure yayo, mu gihe ubonye ikwegereye irinde kwiruka ahubwo uhagarare hamwe ukamera nk’igiti icyo gihe uba ugabanyije ibyago byuko yakurya”.
Mapambano Nyiridandi Cyriaque umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ngoma avuga ko Akarere ka Ngoma kari ku mwanya wa 9 mu kugira umubare munini wabariwe n’imbwa, ariko hafashwe ingamba zo gukingira izo mbwa ndetse no kuzikona.
Avuga ati: “Mu ibarura ryakoze mu karere ka Ngoma basanze hari Imbwa 948 n’injangwe 374, ariko ibarura riracyakomeza ubu tukaba twaratangiye igikorwa cyo gukingira ariko dufatanije n’abafatanyabikorwa gukona izo nyamaswa kugira ngo tugabanye umubare wazo aho kugira ngo zirusheho kwiyongera”.

Yakomeje avuga ko mu busanzwe itungo ry’imbwa ni ryiza kuko uyorora aba ayikunze, ariko na none ni byiza gutunga izo ushobora guhaza aho kugira ngo zigucike zijye kwishakira ibyazitunga hanze, kuko ari naho hashobora kuva kuryana mu baturage.
Dukurikije uko raporo yasohowe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) ku bijyanye no kuryana ku imbwa mu Ntara, Intara iza ku mwanya wa mbere ni Intara y’Iburasirazuba aho zariye abantu 1,172, mu gihe intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa kabiri ifite abariwe n’imbwa 616, umwanya wa gatatu ukaba ufitwe n’Intara y’Iburengerazuba n’abantu 517, Umujyi wa Kigali ufite abariwe n’imbwa 480, naho Intara y’Amajyaruguru ikaba ifite abantu 442.
Indwara y’ibisazi by’imbwa iri mu ndwara zihitana abantu benshi ku Isi, aho ku mwaka yica abantu bagera ku bihumbi 59. Iyi ndwara ifata ubwonko bw’inyamaswa n’abantu, kandi ikwirakwizwa cyane cyane no kurumwa n’imbwa irwaye, raporo zigaragaza ko 99% by’ubwandu bw’iyi ndwara bukomoka ku mbwa zifite ibisazi.
@Rebero.rw
