Icyayi cya Pfunda kimaze imyaka muri Rubavu
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri,tariki 24 Gashyantare,2026, abakozi barenga 50 ba nyakabyizi b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda,rwubatse mu Mudugudu wa Keya,Akagari ka Terimbere,Umurenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu,bazindukiye mu gisa n’imyigaragambyo binubira byinshi birimo umushahara bita intica ntikize bahabwa.
Aba bakozi bavuga ko bahagarariye benshi batagaragaye hamwe na bo babwiye Rebero.rw ko impamvu yabateye kuzindukira ku kazi ariko ntibagakore, ahubwo bakagaragaza akababaro kabo kugeza ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buje kumva ikibazo cyabo bukanabahuza n’ubuyobozi bw’uruganda, ari uko bakomeje kugenda bagaragaza ibibazo byabo ntibumvwe.
Mu bibazo bagaragarije ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu,ubw’Umurenge wa Nyundo,inzego z’umutekano n’abandi barebwa n’iki kibazo bari bagiyeyo kumva igitera iyi myigaragambyo, harimo icy’umushahara bita intica ntikize kuko ngo bahabwa amafaranga 1300 gusa ku munsi (Net salary), kudatangirwa mituweli ku bakozi bose kandi batangira akazi babyizezwa,kudahabwa icyemezo (Attestation de service rendu) k’ugiye ahandi.

Banze kwinjira mu kazi bategereje gukemurirwa ibibazo
Umwe muri bo ati’’ Kuri ibyo byose hiyongeraho ko mu masezerano atanditse dufitanye n’uruganda harimo ko bazajya baduha buri wese amafaranga 2000 ku munsi,ariko tubabazwa n’uko tubona amafaranga 1750 gusa,andi tukayoberwa aho ajya.’’
Mugenzi we na we ati’’ Twakomeje kubivuga batwizeza ibisubizo ariko ntibabishyire mu bikorwa tubona ari nko kuturerega duhitamo kugaragariza ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’umuhisi n’umugenzi ikibazo cyacu mu myigaragambyo ituje, ntawe duhutaje ngo dusubizwe,dukurwe mu gihirahiro.’’
Aho ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bubimenyeye, n’izindi nzego, bihutiye kujya gukemura iki kibazo,kumva ibibazo by’abakozi no guhosha iyi myigaragambyo ngo abakozi basubire mu kazi, cyane cyane ko ngo bagaragara nk’ipfundo ry’imigendekere myiza y’imirimo y’icyayi muri uru ruganda.
Mu myanzuro yavuye mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bwaje kumva ibibazo byabo n’ubw’uru ruganda,harimo ko uruganda rwemeye gutangira abo bakozi bose mituweli.
Ku bijyanye no kubongerera umushahara,hemejwe ko ubuyobozi bw’uru ruganda buzagirana inama n’abakozi bose barebwa n’iki kibazo ku wa gatanu tariki ya 27 Gashyantare,2026, bukabaha igisubizo.
Bwagaragarije aba bakozi n’ubuyobozi bw’aka karere ko bwumva ikibazo cyabo,ko bahembwa koko make ari byo bibatera kwigaragambya, dore ko iyi nshuro ngo yari ibaye iya 3 banga gukora batarakemurirwa ibibazo,bagakomeza kwirengagizwa,ibyo bemerewe ntibabihabwe.
Aha umwe muri aba bakozi bari muri iyi nama yabwiye Rebero.rw,ati’’ Tumaze kumva ko ikibazo cyacu cyumvikana kandi noneho cyafatanywe uburemere n’inzego zose bireba mu karere, twiyemeje gusubira ku kazi tunazindutse kuko muri iyi minsi kapfaga bitewe n’uko buri wese yakageragaho igihe ashakiye. Dutegereje umwanzuro inama yo ku wa gatanu izaduha. Ni wo uzaduha icyerekezo nyacyo cy’icyo gukora nyuma yawo.’’
Bashimiye cyane ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwaje kumva ikibazo cyabo, bukabicaranya ku meza amwe y’ibiganiro n’ ubuyobozi bukuru bw’uruganda rwabo, ubundi bavuga ko butajyaga bubegera ngo bubumve,noneho bukaba bwemeye ku bumva no kubikemura.
Uyu ati’’ Ni intambwe idashidikanywaho y’ubuyobozi bwumva ibibazo by’abaturage bukihutira kubikemura amazi atararenga inkombe. Ubuyobozi bw’uruganda bwasabwe noneho kujya butwegera,bukumva bukanakemura ibibazo byacu tutagombye guhagarika akazi ngo izindi nzego zihurure.’’
Umuyoboz w’Akarere ka Rubavu,Mulindwa Prospère,yabwiye Rebero.rw,ko nubwo aba bakozi bavuga ko ikibazo cyabo kimaze igihe, ubuyoboz bw’Akarere ari bwo bwari bukimenye, batakibugaragarije mbere.
Ati’’ Mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri,tariki ya 24 Gashyantare,2026, abakozi bagera kuri 50 b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda bageze ku kazi banga kugakora, bahagarara hamwe ,bagaragaza ikibazo cyo kutanyurwa n’umushahara bahembwa, n’ibindi bigendanye n’imikorere n’imikoranire n’abayobozi babo.’’
Avuga ko babikurikiranye, nta myigaragambyo yo kurwana,kugira ibyo bangiza cyangwa gukoresha izindi mbaraga yabaye, babikoze mu buryo bwo kureka akazi ariko bari hafi yako.
Ati’’ Uko babikoze, bashakaga kwereka umukoresha wabo ko hari ibyo batishimiye, banashaka ko natwe nk’ubuyobozi bw’Akarere tubimenya. Ni yo nzira batekereje banayinyuramo.’’
Yakomeje ati’’ Icyakora ntibigeze baza kutugezaho icyo kibazo,natwe byadutunguye,ntitwari tubizi,ni bwo twabimenye.’’

Avuga ko abagaragaye imbere y’ubuyoboz banze kujya ku mirimo yabo ari bariya bagera kuri 50, ariko mu nganda z’ibyabyi abakora imirimo nk’iriya yo gushyira icyayi mu mashini zigitunganya, n’indi mirimo mito mito ya buri munsi y’uruganda aba ari benshi cyane, bishoboka ko bariya ari bo bashyizwe imbere na bagenzi babo ngo bumvikanishe iki kibazo, ari yo mpamvu ari bo bagaragaye,ariko ikibazo batagifite bonyine.
Rebero.rw imubajije niba basanze ikibazo cyabo gifite ishingiro, Meya Mulindwa ati’’ Ntitwavuga ko bafite ishingiro cyangwa batarifite,igikomeye ni uko ubuyobozi bw’uruganda bwiyemeje kujya mu kiganiro na bo,bukatwemerera ko ku wa 5 tariki ya 27 Gashyantare,2026 bazahura bakabiganiraho,bakagira aho bahurira. Iyo impande zombi ziri kuvugana tubifata nk’ibiri mu nzira nziza.’’
Yasabye abayobozi b’uru ruganda,kimwe n’ahandi mu bigo byigenga,kujya bakemura ibibazo nk’ibi by’abakozi kare hatarindiriwe imyigaragambyo cyangwa guhagarika akazi,kuko uruganda nk’uru iyo abakozi nk’aba bagahagaritse,nubwo yaba amasaha make,hatabura ibihungabana byari bifitiye inyungu igihugu cyose.
Yanasabye abakozi ko nubwo guharanira uburenganzira bwabo ari ngombwa,ariko nta mpamvu y’imyigaragambyo ihuruza inzego zose kandi bafite ubuyobozi bwagombye kubakemurira ibibazo.
Ati’’ No ku karere dufite abakozi babishinzwe bakwegera bakababwira ikibazo cyabo. Turibaza impamvu iki kibazo cyahise kigera kuri uru rwego tutarakimenye mbere. Ni ikibazo gikomeye cyane.’’
Yavuze ko amahirwe ari uko ubuyobozi bw’uruganda buvuga ko nta cyahungabanye,umusaruro bakiriye w’icyayi wose watunganijwe nk’uko bisanzwe. Abakozi bari bemeye gukora bazibye icyuho cya bagenzi babo, ariko ntihabuze uhahombera kuko nk’uwo munsi abakozi biriwe muri ibyo bitazwi niba bazawuhemberwa, batawuhembewe na cyo cyaba ri igihombo gikomeye kuri bo n’imiryango yabo.
Ati’’ Ni byiza ko abantu bashyira imbere ibiganiro,bagakorera mu mucyo,ibyo badashobora kumvikana n’umukoresha abayobozi ni cyo tuberaho tukabyinjiramo. Nk’iki twatangiye kucyinjiramo,tuzakurikirana ko bagikemuye ku munsi babwiye abakozi,ntituzabivamo bitarangiye.’’
Amakuru aturuka muri bamwe mu bayobozi bakuru muri uru ruganda,ni uko mu gihe hategerejwe umunsi wo ku wa 5 w’iki cyumweru ngo binjire nyir’izina mu gucocera hamwe n’aba bakozi iki kibazo, kuri uyu wa gatatu,tariki 25 Gashyantare,2026, abakozi bose basubiye ku kazi kabo,banazindutse.
Uruganda rw’icyayi rwa Pfunda ni urw’abashoramari.Kuri ubu ruyoborwa n’abahinde.
@Rebero.rw

Ibi bihoraho, ubwo aba bamaze guhaga…nibavemo haze abandi…iki kibazo rwose guhora kigaruka.
Bakwihe gufashwa kbsa