Abaryitabiriye bararyishimiye
Abitabiriye isiganwa ry’amagare ryateguwe n’Akarere ka Rusizi ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) hagamijwe kunamira no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukomeza ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda ryiswe ‘Rusizi race to remember’ basabwe gukomeza uruhare bafite mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ni irushanwa ryatangiye ku wa 25 Mata,2026 saa sita z’amanywa,aho abo mu cyiciro cy’agabo bakuru bahagurukiye I Karongi bagasoreza mu mujyi wa Rusizi,urugendo rw’ibilometero 119.
Hari kandi icyiciro cy’ingimbi n’icy’abagore bakuru bahagurukiye ku rugabano rwa Karongi na Nyamasheke basoreza mu mujyi wa Rusizi ku rugendo rw’ibilometero 90, n’icy’abandi bagore bari munsi y’imyaka 19 bahagurukiye ku Buhinga muri Nyamasheke basoreza mu mujyi wa Rusizi,urugendo rw’ibilometero 32.
Ku wa 26 Mata,2026, abasiganwa basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe,aharuhukiye imibiri 1015 y’Abatutsi bazize Jenoside , basobanurirwa amateka asharira y’abaruruhukiyemo barimo abishwe bakaribwa ibice by’imibiri n’interahamwe ahitwa mu Gatandara.

Urubyiruko rwitabiriye Rusizi race to remember na bo bunamira Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kamembe
Hari kandi n’abishwe bakuwe muri sitade ya Rusizi n’inkengero zayo. Barabunamira,babatura indabo, nyuma irushanwa rikomereza ku kuzenguruka umujyi wa Rusizi haherewe ku batarabigize umwuga,bakomereza ku babigize umwuga.
Nkurikiyinka Jackson,w’imyaka 17 ukinira Benediction Banafrica Team,ikinira mu karere ka Rubavu, wabaye uwa mbere inshuro zombi mu bari munsi y’imyaka 19, yashimiye imitegurire n’imigendekere y’iri rushanwa, by’umwihariko kuba abarushanwa basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe bakirebera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu mujyi wa Rusizi.
Ati’’ Navutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ingaruka zayo n’uyu munsi turazibona, bivuze ko natwe twavutse nyuma yayo zitugeraho. Iyo twibutse dukoresheje imikino nk’uku bidufasha kwibuka abakoraga siporo zinyuranye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bigatuma abayikora uyu munsi,muri Leta nziza yayihagaritse turushaho gukundana,kurwanya icyahungabanya ubumwe n’ubudaheranwa bwacu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.’’
Ingabire Diane w’imyaka 24 wabaye uwa mbere na we inshuro zombi mu bakuru, yasabye ko mu myaka iri imbere bazagaruka basanga na Rusizi ifite amakipe y’abagore n’abagabo bakina uyu mukino nk’ababigize umwuga.

Ingabire Diane watsinze bagenzi be bakuru inshuro zombi yasabye ko Rusizi na yo yagira abakobwa bakina umukino w’amagare nk’ababigize umwuga.
Ati’’ Iyo twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi dukoresheje uburyo nk’ubu bw’isiganwa ku magare biradushimisha cyane kuko turushaho kwiyumvanamo no kurushaho gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bwacu. Gusa abagore bakina uyu mukino turacyari bake cyane, Rusizi yo nta n’umwe nabonye. Turifuza ko abayobozi b’aka karere bashyiramo infugu mu marushanwa ataha tukazabona na bo baza.’’
Abaturage b’Akarere ka Rusizi bashimishijwe cyane n’iki gikorwa bashimira cyane umukuru w’igihugu Paul Kagame,wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi,akagarurira igihugu ubuzima bugaragarira mu bikorwa nk’ibi.
Nzeyimana Faustin, w’imyaka 64,wo mu kagari ka Ruganda,Umurenge wa Kamembe,ati’’ Ibi byose tubishimira perezida Kagame wahagaritse Jenoside akagarura ubuzima. Namwe muribonera ko turi mu buzima. Muri Jenoside umuntu yihishaga undi,ariko ubu umuntu arishimira undi kubera ubumwe n’ubudaheranwa bwacu dukesha perezida Kagame.’’
Umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ( FERWACY),Bigango Valentin,avuga ko aya marushanwa ari mu rwego rw’imikino rusange yashyizwemo ingufu na Minisiteri ya siporo,aho mu minsi 100 yo kwibuka,bagomba gufata akanya bagakoresha siporo bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi wungirije wa FERWACY, Bigango Valentin avuga ko kwibuka hakoreshejwe umukino w’amagare bizahoraho
Ati’’ Bikorwa kubera ko siporo ari kimwe mu byashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi,aho abasiporotifu benshi bari bakomeye yabahitanye. Ni ukubaha akanya ko kubibuka.’’
Yavuze ko ikindi ari uko siporo ubwayo ari ubuzima,igira uruhare runini cyane mu buzima bw’igihugu,igakoreshwa mu rwego rwo kwerekana ko Inkotanyi ari ubuzima,ko zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zatanze ubuzima.
Yavuze ko ari ngarukamwaka,rizajya rinakomereza mu bindi bice by’igihugu,ariko by’umwihariko nka Rusizi imaze kugaragaza ko ikunda cyane umukino w’amagare izahindurwa igicumbi cy’amagare muri rusange,ikazajya yitabwaho byihariye.
Yagaye abari abasiporotifu bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ab’iki gihe gutandukana cyane n’abo muri icyo gihe, bagaharanira kubaka igihugu biciye muri siporo aho kugisenya.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi,Sindayiheba Phanuel yijeje abanyarusizi ko buri mwaka hazajya haba umukino runaka mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,umwaka utaha hakazategurwa n’indi mikino.

Umuyobozi w’ Akarere ka Rusizi,Sindayiheba Phanuel yabasabye gukomeza ubumwe n’ubudaheranwa bwabo no kurwanya bivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside
Yashimiye buri wese witanze ngo iki gikorwa kigende neza. Ati’’ Akarere ka Rusizi ntikari kugitegura konyine. Twafatanije n’abandi bafatanyabikorwa dushimira cyane. Tuributsa abanyarusizi kurwanya twivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri kuko ni yo yatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.’’
Yakomeje ati’’ Kwibuka tunahitamo umukino w’amagare ni uko twabonaga ari uburyo bwo guha abantu ubutumwa bwagutse,tunaha icyubahiro Abatutsi barenga 1.000.000 bishwe muri Jenoside.’’
Yanongeye gusaba abanyarusizi gukomeza imbaraga mu gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa bwabo,birinda icyabasubiza inyuma cyose.

Umuhanzi Eric Senderi yaririmbiye abanyarusizi zimwe mu ndirimbo ze zo kwibuka

Abatarabigize umwuga na bo bitabiriye iri rushanwa

Abatsindiye ibihembo bya mbere mu irushanwa muri rusange bari kumwe n’abayobozi banyuranye mu ifoto y’urwibutso

Umuyobozi wungirije wa FERWACY, Bigango Valentin ( wa 2 uturutse ibumoso) n’abo bakorana na bo na bo bunamira Abatutsi 1015 bashyinguye mu rwibutso rwa Kamembe

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi n’abamwungirije bunamira Abatutsi 1015 bashyinguye mu rwibutso rwa Kamembe
@Rebero.rw
