Komite nshya igiye kuyobora abanyeshuri ba Kibogora polytechnic iri kumwe na bamwe mu bayobozi ba kaminuza
Abanyeshuri ba kaminuza ya Kibogora polytechnic batorewe kuyobora abandi muri komite nshya baravuga ko baje kuba ijwi rya bagenzi babo bayigamo no kubahuza n’ubuyobozi, bakazanakomeza guharanira ko isura y’iri shuri ikomeza kugaragara neza mu bayituraniye, bashishikariza bagenzi babo kwita ku batishoboye bayituriye no kuzamura imyumvire y’urubyiruko ruyituriye mu ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Ku cyumweru tariki ya 8 Ukuboza,2024 muri kaminuza ya Kibogora polytechnic habaye ihererekanyabubasha hagati ya komite icyuye igihe n’iyisimbuye, icyuye igihe igaragaza ibyo yakoze n’iyisimbuye igaragaza ibyo igiye gukora bizatuma iyi kaminuza irushaho kubaka izina mu batuye agace iherereyemo n’intara yose y’uburengerazuba.
Munyurangabo Uwamariya Fiona wari umaze umwaka wose ayobora bagenzi be, avuga ko yishimira ibyo we,komite ye n’abanyeshuri bayoboraga bagezeho,birimo kuvuganira bagenzi babo bari bafite ibibazo by’amafaranga y’ishuri kubera impamvu zinyuranye, kubakira umukecuru utishoboye inzu y’agaciro ka 3.500.000 kwishyurira abaturage barenga 70 mituweli n’ibindi bitumye barangiza manda yabo bemye.

Umuyobozi ucyuye igihe Munyurangabo Uwamariya Fiona agaragaza ibyo bagezeho
Ati’’ Twari komite y’abanyeshuri 11. Icyo nishimira cyane ni uko twabaye ijwi rya bagenzi bacu,tukabakorera ubuvugizi,ubuyobozi bukatwumva ibibazo bigakemuka. Abanyeshuri 3 bagize ibibazo by’amafaranga y’ishuri,barimo abapfushije ababyeyi babo dukora ubuvugizi mu buyubozi bw’ishuri natwe ubwacu nk’abanyeshuri twitanga uko dushoboye amafaranga araboneka bariga. Byaranshimishije cyane.’’
Anavuga ko basuye abanyeshuri b’ishuri ryisumbuye rya Nkombo muri Rusizi,babaganiriza ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda bikwiye kubaranga, bafasha abarwariye mu bitaro bya Ndera I Kigali babashyikiriza imyambaro,ibikoresho by’isuku n’ibyabafasha kwivuza,bakora imiganda inyuranye y’isuku n’abaturage,bubakira abaturage barenga 30 ubwiherero,byose babikoze n’amasomo bayiga neza.

Ndanyuzwe Fabrice, umuyobozi mushya wa Komite y’abanyeshuri muri Kibogora polytechnic ahererekanya ububasha n’uwo asimbuye Munyurangabo Uwamariya Fiona
Ati’’ Ndashimira cyane abanyeshuri nari mpagarariye ubufatanye n’ubwitange byatugejeje kuri ibyo byose,ngashimira by’umwihariko ubuyobozi bw’ishuri kuko iyo tutagira ubuyobozi bwiza,butwumva,bitari gushoboka,tukanabashimira impanuro nziza baduhaye zitubereye impamba y’iminsi,nkanabonerao gusaba abadusimbuye kuzarushaho bakagera ku birenze ibyo twagezeho.’’
Ndanyuzwe Fabrice warahiriye kuyobora komite nshya, yavuze ko agiye kuba umuhuza nyawe w’abanyeshuri n’abayobozi, n’ishuri n’abarituriye, akizeza kuzakora byinshi bikomeza guhesha izina ishuri ryabo.

Ndanyuzwe Fabrice warahiriye kuyobora komite nshya y’abiga muri Kibogora polytechnic
Ati’’ Dushimiye abo dusimbuye, nanjye nkizeza ko komite yacu izakora ibishoboka byose ikagera ku bifatika tuzavuga dusoza manda. Twizeye ko nta kizananirana kuko ubushake n’ubushobozi turabifite.’’
Avuga ko bahise banabitangira baha umukecuru Mukankubito Julienne w’imyaka 65,igitenge cyo kwambara,n’ibiribwa,ikaba ari intangiriro nziza.
Gakunzi Jean de Dieu warahiriye kuyobora bagenzi be b’ ishami rya Rusizi, yavuze ko nk’ishami rishya ari bo ba mbere batangiye iyi mirimo, batazaba ibigwari.
Ati’’ Natwe tuzanye imbaraga n’ubushake byinshi, haba mu kuvuganira bagenzi bacu,hanaba mu gukora byinshi mu baturage,icyo dusaba bagenzi bacu ni ukudushyigikira gusa ibindi bizikora.’’
Umuyobozi mukuru wa Kibogora polytechnic ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Rév.prof. Ndikumana Viateur yashimiye cyane komite icyuye igihe ubwitange n’umurava yakoranye ikagera kuri byinshi bifatika,haba mu baturage,hanaba ku ishuri ubwaho.

Umuyobozi wa Kibogora polytechnic wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi Rév.Prof. Ndikumana Viateur ashimira komite icyuye igihe anaha ikaze ishya
Ati’’ Yakoze byinshi by’indashyikirwa byatumye kaminuza igaragara cyane mu baturage, cyane cyane mu gufasha abayituriye gutera imbere,barimo uriya mubyeyi bubakiye inzu nziza bamurinda gusemberana umuryango,n’ibindi byinshi byiza tuyishimira.’’
Yasabye inshya kugera ikirenge mu cy’iyo isimbuye, ikazanarenzaho ku buryo izayisimbura izabona icyo iyigiraho, ko ubuyobozi buzayiba hafi kugira ngo isohoze inshingano zayo neza.
Umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Kanjongo, Kwibuka Jean Damascène, ahereye ku nzu yashyikirijwe umuturage wararaga rwa ntambi, yashimiye komite icyuye igihe muri iri shuri umutwaro uremereye yatuye ubuyobozi bw’uyu murenge kuko iyo umuturage atagira aho arambika umusaya uba ari umutwaro w’umurenge,ariko barawuwutuye,umubyeyi n’umuryango we barishimye.

Abayobozi batandukanye bifatanije n’abanyeshuri ba Kibogora polytechnic muri ibi birori
Anahereye ku buryo kimite nshya yahise itangira imirimo ikirahira,igaha umwambaro n’ibiribwa umukecuru uturiye ishuri utishoboye, yavuze ko itanga icyizere ko izakora ibirenze.
Ati’’ Nk’ubuyobozi tugiye kuyegera tunegere ubuyobozi bw’ishuri, tujye tubereka ibyo dukeneye ko badufashamo,mu bushobozi bwabo,kuko dufite benshi bakeneye ubufasha,kugira ngo tutazajya duhurira ku muntu umwe hari benshi bababaye. Ibindi nabonye ari abasore n’inkumi bashoboye rwose turabizeye.’’
Kibogora polytechnic ni kaminuza yashinzwe n’itorero EMLR rifatanije n’ababyeyi b’iri torero muri 2012 ikemura ikibazo gikomeye cyane cy’abatuye aka gace bakeneraga kwiga bakabibura n’abagiye mu bihugu by’abaturanyi bakahagirira ingorane nyinshi. Ubu ifite abanyeshuri barenga 8000 biga I Kibogora no mu ishami ryayo riri mu mujyi wa Rusizi.
Rifite amashami manini 4 n’udushami kuri buri shami, arimo iry’uburezi ririmo udushami 4, iry’ubushabitsi riromo udushami twinshi turimo ibaruramutungo,imicungire y’amakoperative n’utundi, iry,ubuzima ririmo ubuforomo,ububyaza,Laboratwari,kuvura amenyo no gutera ikinya, n’ishami rya Tewolojiya.
Mu mpera za Mutarama umwaka utaha abagera hafi ku 2000 bazasoza amasomo yabo,bashyirwe ku isoko ry’umurimo.

Umukozi wa Kibogora polytechnic ushinzwe imibereho y’abanyeshuri, Rév. Uwimana Jonas avuga ko ishuri rizakurikiranira hafi imikorere ya komite nshya ikagenda neza
Umukozi ushinzwe imibereho yabo, Rév.Uwimana Jonas avuga ko iyi komite nshya y’abanyeshuri yatowe izakurikiranirwa hafi n’ubuyobozi kugira ngo izakore koko ibikenewe,byinshi ,byiza bikemura koko ibibazo by’abayituriye n’abayigamo bayikeneyeho.

Abakozi n’abanyeshuri ba Kibogora polytechnic bakurikiranye iki gikorwa
@Rebero.rw
