Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yatangaje ko abantu bakekwaho kwica umugore wari nyir’urugo bakamuhamba mu gipangu cye, nyuma bakagiteraho imboga kugira ngo bahishe ibimenyetso, batawe muri yombi.
Ibi byabereye mu Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara mu Karere ka Musanze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yemeje aya makuru, avuga ko abakekwa muri iki cyaha bamaze gutabwa muri yombi kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko icyaha cyakozwe n’impamvu zaba zaragiteye.

Agira ati: “Nibyo koko abakekwaho kwica uyu mubyeyi barafashwe, hafashwe abantu 3 ku makuru yatanzwe n’abaturage ubu bakaba barimo gukurikiranwa n’urwego rw’ubutabera kuri icyo cyaha, inzego zishinzwe iperereza nizo zizasesengura ubufatanyacyaha bwabo, ubu bari mu bugenzacyaha”
Amakuru y’ibanze agaragaza ko umurambo wa nyakwigendera wabonetse aho wari warahambwe mu gipangu cy’urugo rwe, bikekwa ko nyuma yo kumwica abakekwa bashatse guhisha ibimenyetso bamushyira mu butaka bakanahatera imboga hejuru.
Polisi yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe igihe hari ibikorwa cyangwa abantu bakekwaho ibyaha, kuko ari imwe mu nzira zifasha gukumira no guhashya ibyaha.
Abakekwa bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakurikizwe amategeko. Aho bagomba kugezwa mu bugenzacyaha vuba.
Turakomeza gukurikirana iyi nkuru uko iperereza rigenda ritanga amakuru mashya.
@Rebero.rw
