Chorale de Kigali ubwo yataramiraga abanyarwanda muri BK Arena umwaka wa 2023
Igitaramo cya Chorales de Kigali ikora mbere y’icyumweru cya Chrismas kimaze kumenyerwa kuva muri 2013, icyuyu mwaka kikaba giteganijwe tariki ya 22 Ukuboza 2024, aho imiryango ya BK Arena izaba ifunguye guhera saa cyenda naho saa kumi n’ebyiri umurya ukazaba ufunguye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu Perezida wa Chorale de Kigali, yagarutse ku byifuzo by’abakunzi babo babasabye ubwo bari barangije igitaramo cya 2023, bityo umwihariko w’uyu mwaka akaba ari uko twubahirije ibyo twasabwe kuko igitaramo ari icyabo
Kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2024 twandatangiye kwakira ibyifuzo by’abakunzi bacu badusaba indirimbo tuzabaririmbira, kuko igitaramo dukora kibanziriza Chrismas ni icyabo niyo mpamvu twakira ibyifuzo byabo, ubu tukaba tuzakoresha 70% by’indirimbo baduhaye.
Gutegura iki gitaramo abafaranyabikorwa batandukanye batuba hafi cyane, twavuga nka Sanlam/Allianz, tumaranye iyo myaka yose kuko twaratangiranye, hari One cup coffee Roester ndetse n’abandi bazatuma iki gikorwa kigenda neza.

Uwaje ahagarariye One cup coffee Roester, yijeje abazitabira Chrismas Carols ko batazagira ikibazo cy’ibitotsi kuko One cup of coffe izaba ihari kandi usibye kuba baratunguwe umwaka ushize wa 2023, uyu mwaka biteguye neza niyo mpamvu ubu ibitaramo bya Chorale de Kigali tugomba kuba turi kumwe.
Agira ati: “Umurongo wahabaye umwaka ushize ubu tuzawugabanya kuburyo buri wese uko azajya aakenera iyo One cup coffee azajya ayibona kandi ku giciro gicirirtse kuko natwe uwo munsi tuzaba twiteguye gutanga Noheli ndetse n’iminsi mikuru kubazaba bitariye igitaramo”.
Perezida wa Chorale de Kigali yatangiye avuga ko ari Korali ibarizwa muri Cathedrale ya St Michel, ariko iririmbira abanyarwanda bose, ndetse n’abanyamahanga kuko indirimbo zabo zikundwa na bose, mu gitaramo dutegura twakira bose ndetse n’abacuranzi batandukanye.
Agira ati: “Abakunzi bacu kuko twubahirije ibyifuzo byabo twizeye ko bazryoherwa cyane kandi nkuko bimaze kuba umuco kuko ari igitaramo kibanziriza Noheli, tuba turi kumwe n’abana nabo bazaririmbira abana bagenzi babo, kandi natwe twizeye ko abmaze kugura amatike rwose uwo munsi tuzabana neza, ariko mbibutsa kuzinduka kugira ngo hatagira inota rizabacika”.
Yakomeje ashimira abaterankunga babo, kuko baba hafi kugira ngo ibyo bateguye bibashe kugenda neza, kandi abizeza ko ibyiza bazageraho bagomba kubyishimira bari kumwe, akaba atibagiwe itangazamakuru naryo ribafasha kugeza ku banyarwanda ibyo byiza kuko iki gitaramo kibasha kwinjiza abantu mu munsi mukuru wa Noheli.
Sanlam/Allianz Umuyobozi mukuru Bwana Regis yavuze ko uko wishyuye ubwishingizi ukoresheje code ya Chorale de Kigali uba uyiteye inkunga ihoraho, niyo mpamvu mu myaka imaze turi kumwe nayo kuva itangiye ibitaramo muri 2013.

Agira ati: “Iyi Chorale de Kigali tumaranye imyanga irenga 10 ariko mu Rwanda tumaze imyaka igera kuri 40, ubu Sanlam/Allianz iri mu bihugu 27 by’Afurika tukaba dufite imvugo igira iti “Baho ushize amanga” kubana na Chorale de Kigali ni uburyo bwo kwishira ibyo tuba tumaze umwaka tugezeho muri muzika nziza cyane yabo”.
Yakomeje avuga ko Noheli ari umunsi mukuru w’abana kandi twese turi abana b’Imana, ariko ntayindi mpano waha umwana wawe ukiriho uretse kumutekerereza uko azabaho mu myaka iri imbere, ariko Sanlam/Allianz duteganyirize abazadukomokaho mu gihe kizaza tubikorera muri Sanlam/Allianz.
@Rebero.rw
