Abayobozi mu turere 5 turimo pariki y'igihugu ya Nyungwe, ab'iyo pariki n'abakozi ba RDB nyuma nyuma yo gutoranya imishinga RDB izatera inkunga
Mu rwego rwo gusaranganya umusaruro uturuka mu bukerarugendo ikigo cy’igihugu cy’iterambere ( RDB) kiravuga ko uyu mwaka uturere 5 turimo pariki y’igihugu ya Nyungwe tuzashorwamo miliyari na miliyoni 181 azatera inkunga imishinga izaba yemejwe izamura imibereho y’abaturage bayituriye,ikazaba ari imishinga iramba n’ikurikiranwa ryayo rizongerwamo ingufu.
Mu nama yo gutoranya iyo mishinga,yabereye mu karere ka Nyamagabe ku wa 20 Ukuboza,2024, Umukozi muri RDB ushinzwe isesengura rya politiki zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Ngoga Télésphore, yavuze ko impamvu basaba cyane cyane abayobozi kwita ku ikurikiranwa ry’imishinga iba yatewe inkunga muri uru rwego, ariko hari imishinga yagiye iterwa inkunga mbere, nyuma wajya kureba ntusange n’ikimenyetso na kimwe cyerekana ko yahigeze.
Yakomeje avuga ko hari n’ iyatewe inkunga ikanashyirwa mu bikorwaa riko ntirangire cyangwa ukanasanga ibyakozwe byaramaze kwangirika kubera kubura gikurikirana,mu by’ukuri nta gifatika yamariye abaturage kandi yaratwaye Leta akayabo,ibyo bikaba ntacyo bifasha ari abatanze ayo mafaranga cyangwa abayahawe ngo abagirire akamaro.

Umukozi wa RDB ushinzwe isesengura rya politiki yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima Ngoga Télésphore yavuze ko hifuzwa ko imishinga iterwa inkunga yajya ikurikiranirwa hafi n’abayobozi ikaramba
Ati: “Ibyo ntibidufasha kuko imishinga yakozwe igomba guhorana ikimenyetso ko ibyakozwe koko byari bifitiye ababihawe akamaro karambye kuko abaturage baba bifuza umushinga ufatika. Ibyiza byawo bikazanagera kubabakomokaho, wanageramu bice pariki itarimo ukaba wabibabwira bakabyumva,bakaba banawusura igihe cyose bakabibona. Ari umushinga ufite koko aho uvana abaturage n’aho ubageza.’’
Yavuze ko ayo mafaranga atangwa aba ari ayo gufasha mu bikorwa bishyigikira imibereho myiza y’abaturiye pariki bituritse ku musaruro wayo, bigatuma barushaho kumva ko ibafitiye akamaro,bakagira uruhare rufatika mu kuyibungabunga.
Kuba 30% by’abaturage b’ubutere 5 Nyungwe irimo batuye mu mirenge iyegereye, Nyungwe ikaba itazitiye,nkuko bivugwa na Ntihemuka Pierre ushinzwe kuyihuza n’abayituriye, ngo ni kimwe mu bikomeye bituma ari ngombwa ko basobanukirwa mu buryo bwose burimo n’ibi bikorwa akamaro ko kuyibungabunga,kuko bafatwa nk’uruzitiro rwayo baba umusanzu ukomeye mu kuyirinda.
Ati: “Hatagize igikorwa mu kuyikundisha abayituriye ngo bayibungabunge mu gihe gito yaba yashizeho. Ni yo mpamvu mu biyivuyemo hari ibigomba kubagarukira kuko bafatwa nk’uruzitiro rwayo.’’
Yavuze ko ariko nubwo Leta ikora ibishoboka byose ngo bagerweho n’ayo mahirwe, hakigaragara abayangiza,bayihigamo,abacukuzi,abahiramo ubwatsi bw’amatungo, abatemamo ibiti,abahakuramo ubuki ,n’abandi hakaba hakwiye gukorwa ku buryo aya mafaranga asaranganywa aba baturage agomba kuza ari ibisubizo by’ibyo bibazo.

Abayobozi batandukanye batanze ibitekerezo byafasha ngo ibikorewe abaturage bibagirire koko akamaro
Kimwe n’abaturiye iyi pariki bakigaragaza ibibazo by’ubukene ,n’abagaragaza ko inyamaswa zibonera bagaheruka uko bagahinze, byose bikitabwaho,bigakemurwa.
Amafaranga yatanzwe umwaka ushize yari miliyoni 800. Uturere twa Rusizi na Nyamasheke twashimiwe kuba twarayakoresheje 100% n’ibyo yakoze bikagaragara, Karongi iyakoresha ku kigero cya 96%, hakaba hari utwacumbagiye mu kuyakoresha ari two Nyaruguru yayakoresheje kuri 80% na Nyamagabe yayakoresheje kuri 74%.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi w’agateganyo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nsabibaruta Maurice,yijeje ko umushinga w’uyu mwaka batanze wo kubaka isoko rito mu nkengero za Nyungwe mu murenge wa Mutuntu uzashyirwa mu bikorwa 100%.
Ati: “Abaturage bagaragaje ko barikeneye n’umushinga wemewe. Turizeza ko uzakurikiranwa neza, kuko bakoreraga mu ridasakaye,nta bikorwa remezo bihari. Ribereye igisubizo abaturage bazarirema niryuzura ari yo mpamvu tugomba kuryitaho.’’

Umuyobozi wa pariki y’igihugu ya Nyungwe Niyigaba protais ( uwa mbere uturutse i bumoso) na we ashimangira ko imishinga ikorwa igomba kuba ifatika
Gahunda yo gusaranganya mu baturage umusaruro uturuka muri pariki z’igihugu imaze imyaka 20 nk’uko bisobanurwa n’umukozi wa RDB ushinzwe isesengura rya politiki zo kubunga bunga urusobe rw’ibinyabuzima Ngoga Télésphore. Miliyari 13 zimaze gushorwamo mu mishinga hafi 1.100 mu gihugu cyose,arimo arenga miliyari 3 n’igice amaze gushorwa mu mishinga igera kuri 200 muri utu turere 5 Nyungwe irimo.
Umuyobozi w’iyi pariki y’igihugu,Niyigaba Protais akavuga ko bagomba gukorera abaturage ibyivugira,bagaragaza bemye ko babikoze n’ababikorewe bagatanga ubuyamya bufatika bw’ibyo byabagejejeho badashakisha, bikanagaragarira mu buryo bibonamo pariki kubera ibyiza bayisaruramo.
@Rebero.rw
