Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yamaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ategerejwe kugirana ibiganiro n'ubuyobozi bw'icyo gihugu
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yamaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ategerejwe kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, byibanda ku mutekano wa Ukraine, ubufatanye mu bya gisirikare ndetse no gushaka inzira zaganisha ku mahoro.
Mu butumwa yatangaje akigera muri Amerika, Zelensky yavuze ko gahunda ye ikubiyemo kugirana inama na Perezida Donald Trump, ikipe ye ndetse n’abandi bayobozi bashobora kugira uruhare mu gukomeza gushyigikira ubwirinzi bwa Ukraine.
Yagize ati: “Gahunda irimo gukora inama na Perezida Trump, ikipe ye, n’abashobora gushyigikira ubwirinzi bwacu. Icyo dushyira imbere ni ubwirinzi bwo kurwanya imirwano n’ubufatanye mu bya gisirikare na Amerika. Amahoro agomba kwegerezwa hafi.”

Perezida Zelensky yavuze ko uru ruzinduko rugamije gushimangira umubano hagati ya Ukraine na Amerika, cyane cyane mu rwego rw’umutekano, mu gihe intambara igihugu cye gihanganyemo n’u Burusiya igikomeje.
Yongeyeho ko hari n’umwanya wo kuzirikana Senateri Lindsey Graham, ashimangira uruhare yagize mu gushyigikira umutekano wa Ukraine ndetse n’ubwisanzure ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Birumvikana ko mu izina rya Ukraine yose, tuzibuka Senateri Lindsey Graham. Hamwe n’abandi bose bitabiriye umuhango i Washington, tuzibuka ubwitange bwe mu mutekano no mu bwisanzure mu muryango utuye hakurya y’inyanja ya Atalantika no ku isi yose.”

Kunamira Senateri Lindsey Graham ashimangira uruhare yagize mu gushyigikira umutekano wa Ukraine
Ibi biganiro bitegerejweho kurebera hamwe uko ubufasha bwa gisirikare bwakomeza, uburyo bwo kongerera imbaraga ubwirinzi bwa Ukraine ndetse n’intambwe zafatwa kugira ngo amahoro arambye yegerezwe abaturage b’icyo gihugu.
@Rebero.rw
