Mu magambo ye ya mbere ku mugaragaro nyuma y’amatora y’umukuru w’Amerika, Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yashimye Donald Trump ku ntsinzi ye. Putin yabivugiye mu nama mpuzamahanga yabereye i Sochi, Putin yagaragaje ubushake bwo gukorana n’ubuyobozi bushya bw’Amerika kandi agaragaza ko hari icyizere cy’umubano uzaza hagati y’ibihugu byombi.

Putin yagejeje ijambo ku bari bateraniye aho, yagize ati: “Ibyavuzwe mu cyifuzo cyo kugarura umubano n’Uburusiya, kugira ngo bifashe kurangiza ikibazo cya Ukraine, ku bwanjye, bisa nkaho bikwiye kwitabwaho. Ndashaka kuboneraho umwanya wo kumushimira (Donald Trump) kuba yatorewe kuba perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika.Putin yongeye kandi gushimangira Uburusiya bwiyemeje kugirana imishyikirano n’umukuru w’igihugu icyo ari cyo cyose cy’Amerika cyatoranijwe n’Abanyamerika, mu byukuri ibyo bizabera mu bikorwa.”
Ikibazo cy’ibiganiro cyarushijeho kugaragazwa igihe Fyodor Lukyanov, impuguke mu bya politiki y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya akaba n’umuyobora muri ibyo birori, yabazaga Putin niba yiteguye kuganira na Trump. Igisubizo cya Putin cyari cyoroshye ariko cyemeza: “Turi, turi. turi tayari”
Amagambo ya Putin yerekana ko hashobora kubaho umubano mu mibanire y’Amerika n’Uburusiya, bikaba byarakaje kubera amakimbirane akomeje kubera muri Ukraine ndetse n’ibihano byafatiwe Uburusiya.
@Rebero.rw
