Abakirisito bashimiwe ubwitange, umurava no kumvira byabagejeje ku byo bishimira uyu munsi
Abakiristo ba EAR Katedarali ya Cyangugu mu karere ka Rusizi ,baravuga ko mu bitazibagirana bashimira Musenyeri Karemera Francis usigaje ibyumweru bitagera kuri 2 ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru ari imvune n’impungenge yabakijije zo kujya kubatirizwa mu kivu, akaba abasigiye ibatirizo rigezweho, nta mpungenge zo kurohama, haba mbere,mu ibatizwa na nyuma yaho nk’uko byagiye byumvikana ahandi bakibatiriza muri iki kiyaga.
Babigaragaje kucyumweru tariki ya 17 Ugushyingo,2024 ,ubwo hari hatahiwe iyi katedarali n’ubucidikoni bwa Cyangugu mu kumusezeraho banamushimira ibyo bigejejeho abarangaje imbere, abasaba kuzakomeza bakagera ku birenzeho bayobowe na Musenyeri mushya bazarobanurirwa ku wa 1 Ukuboza,2024, Muhutu Nathan.
Aganira n’itangazamakuru Musenyeri Karemera Francis yavuze ko,kimwe no mu bundi bucidikoni,n’aha mu bwa Cyangugu bugizwe na paruwasi 10 zirimo n’iyi ya Katedarali,Imana yabakoresheje byinshi bafatanije,birimo n’ uku kubaka ibatirizo, bakareka kubatiriza mu kivu.
Ati’’ Ubusanzwe muri EAR tugira umubatizo wo gusukwaho amazi ,tukanagira uw’amazi menshi abenshi batazi ko tugira, washyizweho kuko abenshi bawusabaga banavuga ko ari wo Yesu Kiirisito yabatijwe, tubona nta mpamvu yo kwima abantu icyo bashaka na wo ushyirwaho.’’

Musenyeri Karemera Francis n’umugore we Kirebwa Evermelody bashimira abakirisito b’ubucidikoni bwa Cyangugu
Yarakomeje ati’’ Ngera hano rero nasanze aha kuri Katedarali babatiriza mu kivu, mbona bishobora guteza ibibazo birimo kurohama kuko hari aho twabyumvaga, tubiganira n’abakirisito,barabyumva, twishakamo ubushobozi twubaka ibatirizo byatwaye arenga 4.000.000. Ryubatswe mu ntangiriro z’uyu mwaka,aba mbere tubabatirizamo kuri pasika,twirinda ingorane dushobora kugirira mu kivu zirimo n’impanuka zijyanye no kurohama.’’
Mu bindi avuga byakozwe ku buyobozi bwe aha kuri Katedarali,nk’uko n’ahandi agiye agaragaza icyo abasigiye, avugamo ko nubwo yasanze urusengero rwiza cyane, rwabagamo intebe zishaje,zitajyanye n’igihe, ababwira ko bakwiye kwishakamo ubushobozi bakazishaka,badategereje ak’imuhana, bakusanya amafaranga bashyiramo inshya za miliyoni 24.
Aha na ho yagize ati’’ Bamwe ntibumvaga ko ubwo bushobozi twabwishakamo, kuko icyajyaga kugurwa cyose hasabwaga inkunga mu banyamerika,Abongereza,Abadage n’abandi,tubanza gukuraho iyo myumvire. Ku bushobo twishatsemo intebe zigezweho ziraboneka, tunabonerao gukemura icy’ibyuma by’umuziki byadutwaye arenga 3.000.000,n’ibindi byashingiye cyane ku kwigisha abakirisito kwishakamo ubushobozi,aho gutegereza ak’imuhana.’’

Abapasiteri n’abakirisito baha Musenyeri Karemera Francis impano mu rwego rwo kumushimira
Yemeza ko guhindura iyi mitekerereze byatanze umusaruro ukomeye cyane kuko bamaze kubimenyera, ko nubwo inkunga yaza,yasanga bashobora kugira icyo bigezaho ubwabo,icyo kikaba gikomeye cyane.
Mu bindi bishimishije ni abakobwa babyaye imburagihe babagaho mu buzima bwihebye, binyuze muri Mothers’union bakagarurwa mu buzima bw’icyizere,imyuga bigishijwe bakayibyaza umusaruro, bagahumurizwa, ubu hakabarwa abakobwa 15 bamaze gushyingirwa.
Abakirisito bakabatahira ubukwe,kimwe n’abasore n’inkumi bashyizwe muri Boys and Girls Brigade ( BGB)hagamijwe kubarinda ingeso mbi,kubigisha kubaha,kumvira no kugira umurava, gufasha abapasiteri kwiga n’ibindi.
Ku ruhande rw’ubucidikoni bwa Cyangugu, Musenyeri Karemera Franci yishimira amashuri yisumbuye yubatswe,ku bufatanye na Leta arimo iriri mu murenge wa Nyakarenzo, kwagura Saint Matthew’s school, hakaba no mu buzima ahubatswe ikigo nderabuzima cya Shagasha,ku bufatanye n’akarere ka Rusizi, Kuvugurura Guest house za Cyangugu, Bweyeye na Gisakura,n’ibindi byakozwe.

Acidikoni Mushimiyimana Samuel w’ubucidikoni bwa Cyangugu na we ashimira Musenyeri ibyo yabagejejeho
Avuga ko yumvaga imyaka 5 ari mike nta byinshi azayikoramo, ariko ko yishimira umusaruro wavuye mu bufatanye n’abamushyigikiye bose,hamwe no gufashwa n’Imana,akizera ko uzamusimbura azarenzaho, cyane cyane ko we ahafite igihe kirekire, agashimira abakirisito,abapasitori n’ubuyobozi bwite bwa Leta uburyo bakoranye neza .
Uhagarariye abakirisito muri Katedarali kirisito umwami ya Cyangugu,Sibomana Emmanuel yavuze ko batazahwema kuzirikana ibi byose bafatanije.
Ati’’ Hakozwe byinshi mu gihe gito,icyo tubizeza ni ukuzabifata neza tubibyaza ibindi.’’
Acidikoni w’ubucidikoni bwa Cyangugu, Rév. Mushimiyimana Samuel, yavuze ko hari n’ibindi byinshi byakozwe muri ubu bucidikoni, birimo,abana barihiwe amafaranga y’ishuri,abatishoboye bishyuriwe mituweli,imiryango yabanaga mu makimbirane igahugurwa ikayavamo,inka 20 zorojwe abaturage biciye mu mishinga iterwa inkunga na Compassion International ,n’ibindi.

Sibomana Emmanuel uhagarariye abakirisito ba Katedarali Kirisito umwami yashimiye Musenyeri Karemera Francis kuba batakibatirizwa mu kivu
Ati’’ Nta wamugannye ngo atahe amara masa. Yaduhaye igihe cye cyose,muri COVID-19 yagaburiye benshi, icyo twamwitura ni ukuzakomeza kumusengera aho azajya hose.
Ear/ Diyoseze ya Cyangugu ibarirwamo abakirisito barenga 20.000,barimo abarenga 5.000 bo mu bucidikoni bwa Cyangugu, muri bo abagera kuri 900 bakaba aba Katedarali Kirisito umwami ya Cyangugu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe Ingabire Joyeux yijeje ubufatanye mu kubungabunga ibyagezweho
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe,Ingabire Joyeux na we yamushimiye uburyo bakoranye mu mirenge yayoboye irimo Mururu na Gihundwe, amwizeza ko ubufatanye busanzwe hagati y’iri torero n’ubuyobozi bwite bwa Leta muri aka karere buzarushaho gushinga imizi,byose bigamije iterambere n’imibereho myiza by’abaturage.
@Rebero.rw
