Mu cyumweru cyo kurengera ubuzima bw’umubyeyi n’umwana cyatangiye tariki ya 13 Mutarama 2025, mu Karere ka Rutsiro mu murenge wa Ruhango, muri buri mudugudu hari abajyanama b’ubuzima bakemura ibibazo by’ubuzima ariko bakibanda ku mirire mibi mu bana, bityo buri kwezi bagafata ibipimo by’ibanze, bityo abana basanze bafite imirire mibi bakagezwa ku kigo nderabuzima.
Ubusanzwe mu midugudu twari dufite abana 864, ariko aho dushyiriyeho amatsinda ndetse n’umuganda w’icyitegererezo, ubu hasigayemo abana batarenga 79, tukaba twavuga ko bagabanutse cyane kuko uwo niwo mubare dusigaranye kandi nawe twizera ko uzakomeza kugabanuka kugeza barangiyemo, aba akaba ari abo mu tugali 4 tubarizwa mu kigo nderabuzima cya kayove.
Icyimanizanye Eugenia utuye mu mudugudu wa Muhinga Akagali ka Kavumu, umwana wanjye namujyanaga mu bajyanama b’ubuzima nkabona ntabiro agira, ariko aho ngereye mu itsinda batwigisha gutegura indyo yuzuye, batwigisha kuboha ibikapu, kukona ibirungu byari ikibazo,ariko aho ngereye mu itsinda ubu gutegura indyo yuzuye ntabwo bikingora kandi ibyo nkeneye byose ndabibona.

Agira ati: “Ubu umwana wanjye yariyongereye kuko uko yahoze mbere byarahindutse ndetse n’ibiro byariyongereye, ntangira kumupimisha yari afite ibiro 6 kandi akuze ariko ubu amaze kugera ku biro 8,600, bikaba byiyongereye kumezi atandatu, ibyo byose byatumaga umwana agira imirire mibi byaturukaga ku bukene, ariko aho nziye mu itsinda ndakomeye”.
Murekatete Beata akagali ka Kavumu umurenge wa Ruhango kubana n’abandi ntabwo byanjyagamo rwose,ariko umushinga wa AEE uje baradutumiye badusaba kwishyira mu cyiciro cy’imibereho turimo, ubwo baturemeye amatsinda hanyuma batubwira uko tuzajya twizigama, akamaro kiryo tsinda twaraganiraga tukanizigama.

Agira ati: “Iyo twaganiraga mu itsinda twanateguraga indyo yuzuye kubera kwizigama tuguza amafanga dutangira kuboha ibiseke turagurisha, ariko ibi bikapu ntabwo twari twatangira gucuruza uko mutubona twese ntawe wari uzi gucuruza ariko ubu tumaze kubimenya,ikindi twigiye muri iri tsinda ni uguhinga imboga ariko ubu turagaburira abana imboga abari mu mirire mibi bayivuyemo mbese ubu twiteje imbere tubikesheje iri tsinda ryacu”.
Dr Iyakaremye Venant mu kigo nderabuzima cya Kayove muri Ruhango, avuga ko amatsinda bayabonyemo igisubizo cyo kurwanya imirire mibi mubana, kuko rimwe na rimwe usanga habamo ikibazo cyamikoro cyangwa se ubushobozi, bityo iyo hari amatsinda ashobora gukora ibikorwa bibaha ubushobozi, kuburyo hatabonetse umwunganira nawe yirwanaho.
Agira ati: “Twabonye aya matsinda ari igisubizo cyahinduye ubuzima cyane, kuko bigaragarira muri iyo mibare igenda ihinduka, bityo ariya matsinda adufasha kugabanya imirire mibi hano mu murenge wacu, niyo mpamvu abafatanyabikorwa bunganira nabo tubakenye cyane cyane abahugura aya matsinda kubijyanye nuko bacunga iyi mishanga yabo mitoya, kuko iyo bagiye guteka haba hari ibikenewe byo kubunganira ariko aba bafatanyabikorwa barabikora”.

Yakomeje avuga ko kwigisha ari uguhozaho kuko umubyeyi yiga rimwe ariko ubwa kabiri aba yabisobanukiwe ko kugwingiza umwana cyangwa umwana afite imirire mibi adashobora kuzagira icyo yimarira ngo ateze igihugu imbere.
Muri aka karere DHS iheruka yagaragazaga ko hari 44,2% by’abana bari mu mirire mibi, ariko intego ikaba ari uko twagira 19% gukomeza kumanuka, mu bugenzuzi twikorera hano mu karere buri mwaka biratugaragariza ko nibura twaba tugeze kuri 25,5%, tukaba twizera ko DHS irimo ikorwa bizagabanuka kuko hari ingamba nyinshi twakoresheje.
@Rebero.rw
