Ibibembe biravurwa bigakira iyo ubyivuje hakiri kare
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’indwara zititaweho uko bikwiye (NTDs) wizihizwa buri mwaka uyu mwaka ukazabera mu karere ka Bugesera tariki ya 30 Mutarama 2025, Ikigo nderabuzima cya Nzangwa mu murenge wa Rweru niho havurirwa abarwayi b’ibibembe.
Abarwayi b’ibibembe bashyizwe ku miti bose hamwe bangana na 37, muribo 29 bari bafite ubwandu bushya, 8 abavuwe kera. Abana bari ku kigero cya 1/29 (3.4%), mu gihe cyose dufite abana bisobanuye ko ubwandu bukiri mu baturage. Abagaragaweho ubumuga bukomotse ku ndwara y’ibibembe banganaga na 14% (4/29) mu gihe bagombye kuba ari munsi ya 10%.
Uturere tubarizwamo cyane indwara y’ibibembe ni udukora ku bice by’Uburundi, Tanzaniya ndetse na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, aho twavuga nk’akarere ka Bugesera, Gisagara ndetse na Rusizi niho iyi ndwara yiganje cyane, ariko wajya mu mirenge Rweru niyo isigayemo abo barwayi.
Bizimungu Erineste wo mu murenge wa Rweru mu kagali ka Nemba mu Karere ka Bugesera ni umwe mu barwaye indwara y’ibibembe arayikira, avuga ko yabirwaye imyaka 4 ariko yari atarabimenya ko ariyo ndwara yarwaye amaze kumenya ko ariyo ndwara arwaye yihutiye kujya kwa muganga aho yayivuwe agakira ariko ikamusigira ubumuga.

Agira ati: “Nkimara kumenya ko ari ibibembe nagiye kwa muganga aho bamvuriye ubuntu, ariko nayivurije Kigali kuko niho nabaga, bankurikiranye imyaka 4 mfata imiti hanyuma nyirangiza nkize, ubundi ufashwe n’ibibembe biza ari amabara aza ku mubiri kugira ngo ubone ibimenyetso ni uko biba byamaze kukurenga ahubwo bitangiye guhina intoki cyangwa amano ariko aho byafashe hahita haba ikinya ku buryo ntacyo ushobora kumva”.
Yakomeje agira inama abatarafatwa nayo ko ikibara babonye ku mubiri bakwihutira kujya kwa muganga kuko ntabwo kigurya ahubwo utangira kuhashima ari uko yamaze kukurenga, niyo mpamvu ababona ko bafite ikibibi bakwihutira kujya kwa muganga kugira ngo babakurikirane hakiri kare babsuzume bamenye impamvu yayo mabara ari ku mubiri wawe.
Mukankwaya Seraphine ni umurwayi w’ibibembe ugikurikiranwa n’ikigo nderabuzima cya Nzangwa mu murenge wa Rweru, abajyanama b’ubuzima nibo bangiriye inama yo kuza hano kuri iki kigo kugira ngo babashe kumpima bamenye niba koko ariyo ndwara y’ibibembe bahita bantangiza imiti ubu ndayifata iyo ishize ngaruka gufata indi.

Agira ati: “Aho ntagiye gufata imiti biragenda bigabanuka kuko ntarayitangira ku maboko ndetse no kubikonjo hari amabara menshi ariko ubu ayo nsigaranye ni aya mubona ariko nayo ninkomeza kuyafata ndaza gukira mbese kugeza ubu mfite icyizere cyuko nzakira ibi bibembe kuko nkurikiza inama ngirwa na muganga”.
Rukundo Pierre Celestin umuforomo mu kigo nderabuzima cya Nzangwa ndetse ukurikirana abarwayi b’ibibembe hamwe n’igituntu avuga ko ibibembe ari indwara nk’izindi ariko ikaba indwara yandura kandi iyo umaze kwandura hashobora gushira igihe kinini utazi ko uyifite, ndetse niyo ibimenyetso bigaragara bigenda biza buhoro buhoro.

Agira ati: “Iyo utangiye kugira ibimenyetso bitangira ari amabara hari abayabona nk’amaribori cyangwa ise yo ku mubiri, uko ayo mabara atinda agenda ataryana ariko hari ibyo yangiza, iyo za neri zamaze kwangirika intoki zitangira kwangirika ndetse zikihina, kandi iyo uvuwe intoki zamaze kwihina ntabwo zakongera kurambuka niyo uvuwe ugakira”.
Nshimiyimana Kizito umukozi mu migo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe kurwanya igituntu n’izindi ndwara zifata ubuhumekero, avuga ko umuntu wese ufite ibara abona ku mubiri we atazi uko ryaje yakwihutira kujya kwa muganga kugira ngo akurikiranwe hakiri kare.
Agira ati: “Indwara y’ibibembe yandurira mu mwuka igahita yibasira imyakura, iyo myakura imaze kwangirika kandi ariyo itanga amakuru ku ruhu niho havamo kutumvikana kuhamaze kwangirika aho ku ruhu haje ayo mabara, iyo utivuje hakiri kare kuko iri mu ndwara zititaweho uko bikwiye usanga zidafatirwa ingamba nk’izindi ndwara ,bityo bigatuma usanga wacitse intoki cyangwa amano”.

Mu mwaka w’i 1873, nibwo Umunyanoruveje witwa G. Arnauer Hansen yavumbuye agakoko gatera indwara y’Ibibembe.
Mu Rwanda indwara y’ibibembe yamenyekanye cyane guhera mu mwaka w’i 1964, ubwo ikipe y’abaganga « Les amis du Père Damien » yatangizaga gahunda yo gusuzuma no kuvura iyo ndwara hakoreshejwe umuti umwe gusa.
Muri 2017, hasuzumwe abarwayi 30. Icyagiye kigaragagara ni uko hejuru ya 27% bisuzumishe batinze, kuko bari baramaze kugira ubumuga bukomeye biturutse ku ngaruka ziterwa n’iyi ndwara.
Indwara y’ibibembe ni indwara yandura, cyakora abanduye bose siko barwara cyangwa se bagaragaza ibimenyetso. Uwanduye iyo agize ibyago akarwara, ibimenyetso bishobora kugaragara nyuma y’imyaka iri hagati y’itanu (5 na makumyabiri (20). Ibibembe biravurwa bigakira; ariko uwahuye n’ingaruka zabyo agomba kumenya uko abana nazo.
@Rebero.rw
