Ibigo nderabuzima bizongerwa bivura indwara y'imidido mu Rwanda
Indwara y’imidido (Imitimbo) igaragarazwa n’ibirenge bibyimbye kandi igafata ibirenge byombi, kandi amano agatangira guhinduka ku ruhu ndetse hakazaho ibisebe aho habyimbye bishobora kuzamuka bikagera no mu mavi hose habyimbye. Minisiteri y’ubuzima irateganya kongera ibigo nderabuzima bivura imidido bikagera mu gihugu hose.
Bamwe batangiye bayita amarozi ndetse abandi bakavuga ko ari amashitani, ariko byagiye bishira aho baboneye ko kwa muganga bayivura, ikaba ari imwe mu ndwara zititaweho uko bikwiye mu ndwara 21 zagaragajwe n’umuryango w’ababibumbye ishami ryita ku buzima (WHO).
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) hamwe n’umufatanyabikorwa w’ Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida no guteza imbere ubuzima ndetse no kurengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (Rwanda NGO Forum), bakangurira abahuye n’ubu burwayi kwihutira kujya kwa muganga.

Ibigo nderabuzima bigera kuri 13 mu Rwanda bivura iyi ndwara, byumwihariko mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyundo habarizwa abarwayi b’imidido bagera ku 107, ariko baturuka mu mirenge 12 igize akarere ka Rubavu, ariko abenshi bakaba baturuka mu murenge wa Nyundo, ari naho hari ikigo nderabuzima kivura iyo ndwara.
Iyi ndwara y’imidido ifata abantu badakunda kwambara inkweto, ikaba ibarizwa mu ntara y’iburengerazuba bw’Amajyaruguru ahari ubutaka bw’Ibirunga bukungahaye ku butare, abaturage batuye muri ibyo bice bakaba bagirwa inama yo guhinga bambaye inkweto zabugenewe, kandi bakirinda kugenza ibirenge cyane.
Tuyishime Primitive utuye mu Kagali ka Rumbati, Akagali ka Nyundo akarere ka Rubavu, avuga ko afatwa n’uburwayi bw’imidido yari akiri muto ageze mu gihe cyo kurambagizwa batangira kuvuga ko ari amarozi kuko byahereye ku kaguru kamwe, yagiye kwa muganga ariko akabivanga n’imiti y’ibyatsi yo gupfukira ( Gakondo).

Agira ati: “Nivurije mu bitaro bya Ruhengeri byanga gukira bituma numva ko ari uburwayi butazwi, ariko maze kugera mu karere ka Rubavu nakomeje kwivuza muri iki kigo nderabuzima cya Nyundo, ariko iyo byorohaga nahagarikaga kugaruka, nongeraga kuza kuri iki kigo ari uko nongeye kuribwa, mu myaka ibiri ishize nibwo abajyanama b’ubuzima batubwiye ko hano ku kigo nderabuzima cya Nyundo hatangiye kuvurirwa abafite uburwayi bw’amaguru, ari naho nasobanukiwe n’ubu burwayi, cyakora ubu nsigaye nambara inkweto kuko bigenda byoroha”.
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Nyundo mu karere ka Rubavu Niyitegeka Theophile, avuga ko abarwayi b’imidido (ibitimbo) bahabwaga akato kuko batari bamenya ubu burwayi, ariko aho bamenyeye ko kwa muganga babivura ubu akato karagenda kagabanuka ariko ni urugendo kuko kwigisha ni uguhozaho.

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Nyundo asobanura uburyo bakira abarwayi b’indwara y’imidido imwe muzititawe uko bikwiye
Agira ati: “Muri aba barwayi batugana basabwa kubahiriza gahunda bahawe na muganga kuko ni uburwayi buvurwa bukoroha, gusa bifata igihe kirekire kugira ngo ibashe koroherwa ari nayo mpamvu dusaba abatangiye kwivuza kudacika intege, nkuko bamwe uko baje batabasha kwambara inkweto ariko ubu bakaba basigaye bazambara.”
Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) Hitiyaremye Nathan ukora mu ishami rishinzwe kurwanya malariya n’izindi ndwara zandura mu gashami karwanya indwara zititaweho (NTDs), avuga ko ubu minisiteri ishaka uburyo yakongera ibigo nderabuzima bivura iyi ndwara y’imidido.

Agira ati: “Mu bigo nderabuzima biyivura 13 minisiteri ifatanije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima barateganyo gutanga amahugurwa ku baganga bikava ku kigo nderabuzima 1 mu karere ahubwo bikiyongera cyane cyane aho ubu burwayi bukunze kugaragara, ndetse mu ndwara zivurirwa mu bigo nderabuzima byose byo mu gihugu biteganijwe ko hagomba kwiyongera ubuvuzi buvura indwara y’imidido”.
Amasezerano yasinyiwe mu Rwanda ni uko Leta ziyemeje kuzajya zishyira amafaranga agenewe kuvura harimo ni indwara y’imidido, nubwo ari indwara ikunze kugaragara mu bice byegereye ibirunga, ariko ushobora kuyandura bitewe nuko uri muri ako gace bigatuma wimukana n’umuryango mukajya gutura ahandi itaragaragara, niyo mpamvu bashaka ko ibigo nderabuzima byose byo mu Rwanda bigaramo ishami rivura iyi ndwara.
@Rebero.rw
