Abitabiriye umunsi mpuzamahanga wo kurandura indwara zititaweho uko bikwiye
Mu gishanga cya Rurambi mu karere ka Bugesera gikora ku mirenge ya Mwogo, Juru na Masaka mu karere ka Kicukiro niho habereye umunsi muzamahanga wo kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye usanzwe wizihizwa buri mwaka tariki 30 Mutarama.
Ni umunsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Tujyanemo mu isuku n’isukura duhashye indwara ziterwa n’umwanda”. Uyu munsi ukaba waritabiriwe n’abayobozi batandukanye aho umushyitsi mukuru ya Dr Albert Tuyishime umuyobozi w’ishami rishinzwe kurinda no gukumira indwara mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC).
Abaturage bo mu gishanga cya Rurambi bari babukereye aho bashaka gufatanya n’inzego z’ibanze kurandura izi ndwara, ariko bihereyeho kuko bahawe ubwiherero(Toilet) zizabafasha kurwanya indwara z’inzoka zo munda bagira isuku n’isukura mu kazi kabo ka buri munsi.
Nyirambarushimana Joseline utuye mu murenge wa Juru, tukaba duhinga mu gishaka cya Rurambi ariko kiri mu murenge wa Mwogo, nubwo duhinga muri iki gishanga twari dufite ikibazo cyo kutagira ubwiherero, ariko ubu turashima ko twazihawe ntawe ukibasha kwituma aho abonye.

Joseline avuye mu murima mu gishanga guhinga ariko avuga ko harimo uruhare rw’umuturage kurandura indwara z’inzoka zo munda
Agira ati: “Uyu munsi twizihiza indwara zititaweho uko bikwiye twamaze kurwanya indwara y’inzoka zo munda nubwo tutarayihashya ariko ubwo dufatanije n’abayobozi bacu ndetse n’abajyanama b’ubuzima twizera ko tuzabigeraho, niyo mpamvu twabwiwe ko turi umusingiwo kurandura izi ndwara”.
Yakomeje avuga ko mbere yo kubona ubu bwiherero hari igihe basangaga mu miceli hejuru y’amazi harerembaho umwanda wo mu musarani ariko ubu kuba zaramaze kutwgereza ntabwo tukibibona gusa kwigisha ni uguhozaho kuko abajyanama b’ubuzima bafatanije n’inzego z’ibanze bakomeza kutuba hafi kugira ngo iyo suku ikomeze iboneke.
Uwimana Faustin yatangiye atubwira ko mu gishanga cya Rurambi bahafite ubwiherero ko muri iki gihe ukeneye kwiherera mu rwego rwo kwirinda umwanda bagira isuku n’isukura arizo bakoresha kugira ngo birinde barinda n’abagenzi babo.

Faustin nawe ashimangira ko babibwiwe ndetse abajyanama b’ubuzima bakabishyiramo imbaraga kuzirandura byakunda
Agira ati: “Kubera inama tugirwa nm’abayobozi bacu ubu twese tuyoboka ubwiherero bitewe naho ubishakiye kuko ziri mu bice bitandukanye, ariko nkuko abayobozi babitugiramo inama ni ukurwanya umwanda dukoresha amazi meza kandi twirinda kwituma ku gasozi, ikindi tugomba kujyanamo n’inzego z’ubuzima kugira ngo turandure izi ndwara zititaweho uko bikwiye”.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Bugesera Imanishimwe Yvette yatangiye avuga ko bagomba kujyanamo na minisiteri y’ubuzima mu guhashya izi ndwara zititaweho uko bikwiye, kandi avuga ko nk’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nawe abifite mu nshingano ze mu kugabanya izi ndwara ndetse n’uko abaturage barushaho kugira ubuzima bwiza.

Agira ati: “Mu karere kacu dufatanya n’inzego z’ubuzima kugira ngo abaturage babashe kugira ubuzima bwiza, ikindi yashimye uburyo abaturage bo mu gishanga cya Rurambi bubakiwe ubwiherero ariko nkasaba ko ubwiherero bw’igitsinagore bwatandukanywa nubw’abagabo, naho ubundi kurandura izi ndwara tugomba kunyanamo twese n’umuturage”.
Dr Albert Tuyishime umuyobozi w’ishami rishinzwe kurinda no gukumira indwara mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), avuga ko bagomba kujyanamo n’abaturage mu muco wo gushimangira isuku n’isukura, ni ugusubiza amaso inyuma tukibaza ikibura kugira ngo tuzisezerere burundu.
Agira ati: “Abaturage twese tugomba kujyanamo, tugomba kuba umusingi wo guhashya izi ndwara kandi akaba ari twe tugomba kuyobora ibikorwa byose byo kugira ngo tuzirwanye,nit umara kumeza uko zandura tukamenya uko zororoka no kuzirinda bizadushobokera.Buri wese agize uruhare mu kugira isuku n’isukura twahamya ko uruhare rw’umuturage rwagira uruhare rukomeye mu kuzirandura”.

Yakomeje atanga ingero z’indwara zamaze kuranduka mu Rwanda, muri Mata 2022, umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) wahamije ko indwara y’umusinziro mu Rwanda yarangiye, abarwaye inzoka zo munda muziko byigeze kugera hafi 66% by’abantu bakuru bari barwaye inzko zo munda, ubu mu mibare iheruka gusohoka igaragaraza ko bageze kuri 46.1% iyi nayo ishobora kurangira neza.
Indwara y’ibibembe muri 2000 bari abantu 100 bari babirwaye ariko mu mwaka ushize hari abantu 37, murirebera ko bishoboka kurandura indwara hanyuma indwara y’ibinyoro ariko ubu bamwe batangiye kuyibagirwa ko twigeze tuyigira mu gihugu cyacu, gusa habaye gufatanya hari izo twasezerera burundu.

Gusura ubwihererero nibyo byabimburiye izindi gahunda zose

Basobanuriwe uburyo zaje abaturage bazikeneye kandi bifuza kwirinda guhora kwa muganga bajya ku ivuza inzoka zo munda

Batembereje mu bikorwa byari byateganijwe ndetse umuhango urangiye hahawe inkweto abana bajya kuiga banbaye ibirenge

Itorero ryasusurukije abari bitabiriye ibyo birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye

Ibihembo byahawe abasubije ibibazo babajijwe kuri uyu munsi no gusobanukirwa isuku n’isukura
@Rebero.rw
