Mu kwibuka bunamiye Abatutsi 26 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gisakura
Tariki ya 16 Mata 1994 ni itariki yabaye mbi cyane ku Batutsi b’ayari amasegiteri ya Kagarama na Bushekeri mu yari Komini Kagano,ubu ni umurenge wa Bushekeri,akarere ka Nyamasheke aho bishwe urw’agashinyaguro,bamwe babatwitse bakabotsa bakabarya,abandi bakabajugunya muri Nyungwe.
Ubwo abatuye umurenge wa Bushekeri bibukaga by’umwihariko Abatutsi bari batuye mucyari amasegiteri ya Kagarama na Bushekeri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi,
Nyirahabimana Charlotte uhagarariye Ibuka muri uyu murenge,yavuze ko tariki ya 16 Mata ari yo yababereye mbi cyane ari yo mpamvu ari yo bahisemo kwibuka by’umwihariko.

Abaturage basabwe gukomeza ubumwe bwabo birinda icyabuhungabanya
Ati” Ni umunsi watubereye nk’imperuka kuko uwo munsi abicanyi bari bavuye kwica abacu bari bahungiye ku kiliziya i Nyamasheke, batashye bahura n’abana b’abakobwa ku gasantere ka Kibingo,ubu hitwa ku Gasaro mu kagari ka Nyarusange.”
Arakomeza ati” Babica rubi bakoresheje amacumu, babakata ibibero, bayabitungaho, haruguru hari inzu y’Umututsi yari irimo ishya, yatwitswe, barazamuka bayokerezamo izo nyama barazirya.”
Avuga ko uwo munsi hari n’abana abicanyi bakuye mu mirenge ya Bushenge na Ruharambuga bajya kubajugunya mu cyobo bari bacukuye muri Nyungwe.

Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Bushekeri Nyirahabimana Charlotte avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu murenge bagifite ibibazo birimo iby’ubuzima n’iby’aho kuba.
Ati” Abo bana bamaze iminsi batakiramo batagira gitabara, abo bicanyi baragenda babacana hejuru umuriro wabatwitse bose barapfa.”
Yunzemo ati” Biyongereye Ku mpinja zicirwaca muri Kiliziya i Nyamasheke zikubiswe ku nkuta kuko tariki ya 15 na 16 Mata,1994 ari bwo ubwicanyi bwakaze cyane ku kiliziya i Nyamasheke,iyo tariki ni bwo hishwe impinja nyinshi ziganjemo izo muri uyu murenge wacu.”
Avuga ko nubwo ibikomere bidashira kubera ubugome bakorewe igihe kirekire, bashima Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yakomeje kubarinda ntibaheranwe n’amateka mabi yaranze igihugu kuko ibitero byabicaga muri Jenoside bitababarira, ku buryo nyuma yayo iyo badahumurizwa ihungabana ryakurikiyeho ubwaryo ryari kubahitana.

Abayobozi bifatanya n’abaturage n’umurenge wa Bushekeri kwibuka
Anashima cyane gahunda ya ndi umunyarwanda yashyizweho na Leta y’ubumwe,amoko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa yabatanyaga agateshwa agaciro,abanyarwanda bakongera kuba umwe.
Avuga ko nubwo hakozwe byinshi byiza bihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, hakiri abagifite ibisigisigi byayo birimo uburwayi budakira batewe na yo, abadafite aho baba, ababa mu nzu zikojeje isoni, n’abagifite ihungabana rikomeye,agasaba akarere ubuvugizi ngo bitabweho.
Yashimiye cyane perezida Kagame wahagaritse Jenoside, agahumuriza abayirokotse, akababanisha neza n’ababiciye. Yanavuze ko umunsi nk’uyu wo kwibuka, banibuka imiryango yazimye burundu kuko muri uyu murenge ihari.
Mu kiganiro ku byaranze imibanire y’abanyarwanda kugeza ubu cyatanzwe na Hatungimana Léonard, yagaragaje ko Jenoside itari gushoboka iyo hataba ubuyobozi bubi bwimitse irondabwoko n’irondakarere nk’umurongo wa politiki.

Visi Meya Mukankusi Athanasie acanira urubyiruko urumuri rw’icyizere
Ati” Babanje gusenya ubumwe bw’abanyarwanda n’imyemerere yabo,imigenzo n’imico yabigishaga kuba umwe, nk’ubucuti,ubuvandimwe, ubusabane,ubufatanye,ubwizerane,ubworoherane,ubwuzuzanye,n’ibindi, iryo senyuka n’ibyarikurikiye byose,bigeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yavuze ko nyuma y’uko ihagaritswe hashyizweho Leta nziza ibanisha neza abanyarwanda, igihugu kiva mu icuraburindi,kikaba gihumeka ituze, kinakomeje guhangana n’ibyagisubiza inyuma,birimo abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda no mu karere ruherereyemo,kimwe n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu buhamya bwe, Mutumwinka Antoinette w’imyaka 67,wari ufite abana 7 muri Jenoside, hakicwamo 4, avuga ko nyuma y’ibyo yanyuzemo byose n’umuryango we, ashimira ingabo zari iza FPR inkotanyi n’uwari umugaba wazo, perezida Kagame zahagaritse Jenoside,hakajyaho Leta itanga ihumure.

Mu buhamya bwe, Mutumwinka Antoinette yashimiye Leta nziza igihugu gifite ikomeje kubahumuriza
Ati” Naciye muri byinshi byanteye ihungabana rikomeye cyane, ariko ndashima umutekano mfite uyu munsi. Turiyubaka nubwo bitoroshye. Leta nziza dufite irakomeza kutwomora ibikomere,turayishima cyane.”
Kwibuka mu murenge wa Bushekeri byabanjirijwe no kunamira Abatutsi 26 bashyinguye mu rwibutso Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisakura.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yabahumurije, abizeza ko nta ntugunda zizongera ukundi muri iki gihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie yabijeje ko ibibazo bagaragaje bigiye gushakirwa ibisubizo.
Ati” Ndakomeza abafite ababo twibuka kuri uyu munsi, nihanganisha abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yakomeje ati” Turashima ingabo zari iza FPR Inkotanyi
zabohoye igihugu . Ubutwari bwabo ni bwo butuma dushobora guteranira hano twibuka Abatutsi bazize Jenoside,tugashobora kwihanganisha no gufata mu mugongo abayirokotse.”

Mu kiganiro cyatanzwe na Hatungimana Léonard yagaragaje ko Jenoside itari gushoboka iyo hataba ubuyobozi bubi bwimitse irondabwoko n’irondakarere nk’umurongo wa politiki.
Ibibazo uhagarariye Ibuka yagaragaje, Visi Meya Mukankusi Athanasie yijeje ko bishakirwa ibisubizo birambye bitewe n’ubushobozi buhari n’ubugenda buboneka.
@Rebero.rw
