Mu dukino tw'abanyeshuri, bagaragaje ko bamaze gusobanukirwa ingaruka za Jenoside ku muryango nyarwanda
Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Rangiro ( ES Rangiro) riri mu murenge wa Rangiro,akarere ka Nyamasheke kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Gicurasi,2025, bahawe ibiganiro mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeza guhanga n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaturuka hose.
Ni ishuri ryigeze kujya rivugwamo ingengabitekerezo ya Jenoside mu ntangiriro y’imyaka ya za 2000, ahagaragaraga bamwe mu banyeshuri bajyaga bashyira inshinge muri matora za bagenzi babo cyangwa bakazimenamo amazi, abandi bakabacira amakayi, babaziza gusa ko ari Abatutsi nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe n’umuyobozi w’iri shuri Mushimiyimana Jérémie wahageze muri 2006, akarahira ko bitazongera mu ishuri ayoboye, akaba arimazemo imyaka 19 ariyobora nta ngengabitekerezo ya Jenoside yongeye kurivugwamo.
Umwe mu baryigagamo icyo gihe,ubu akaba ari umuhanzi w’indirimbo zinyuranye zirimo n’izo kwibuka Mbabazi Jean Damascène,wanaririmbiye kuri uyu wa 23 Gicurasi,2023, barumuna be bahiga ubu zimwe mu ndirimbo ze zijyanye no kwibuka, yavuze ko icyo gihe byari bikomeye.
Ati” Ingengabitekerezo ya Jenoside yari ikomeye cyane icyo gihe kugeza ubwo bamwe mu banyeshuri bayikwirakizaga bafunzwe, abandi bakirukanwa.’‘

Mbabazi Jean Damascène wahize ishuri rigaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside yishimiye kuhagaruka ari umuhanzi w’indirimbo zo kwibuka nta ngengabitekerezo ya Jenoside ikiharangwa
Arakomeza ati” Nishimiye kugaruka nsanga ubumwe n’ubudaheranwa bwarashinze imizi kubera ubuyobozi bwiza ishuri ryabonye, bwimakaza gahunda yo kwibuka,abana bakaganirizwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagafatira hamwe umwanzuro wo gushishikarira kurwanya ikibi cyose aho kiva kikagera.”
Mu kiganiro ku mateka y’uRwanda, cyatanzwe n’umwarimu muri iri shuri witwa Nzayituriki Elie, yagaragarije aba banyeshuri ko Jenoside ari ikintu gitegurwa, kikanashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi,bukoresheje abanyabwenge bize bakaminuza, kimwe n’urubyiruko.

Biyemeje guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside
Aha yaberetse uburyo abari abanyabwenge,nka Dr Léon Mugesera, abahanzi bakomeye nka Simon Bikindi, abasirikare bakuru nka Koloneli Theoneste Bagosora n’abanyapolitiki bashinze amashyaka abiba urwango nka CDR n’andi boretse igihugu,hagatikira imbaga y’Abatutsi barenga 1.000.000.
Ati” Iyo ibyo byose bibi bitabaho ntiba yarabaye.”
Umukozi w’umurenge wa Rangiro ushinzwe irangamimerere na notariya Bagaragaza Thadée yavuze ko ibiganiro nk’ibi byo kwibuka ari ingenzi cyane mu banyeshuri kuko bifasha kumenya amateka mabi yaranze igihugu n’uburyo ubutwari bw’abanyarwanda bakunda igihugu cyabo bwabafashije kuyigobotoramo, bagasobanukirwa aho igihugu cyavuye n’aho kigeze.
Ati” Abanyeshuri bagomba kumenya amateka yaranze uRwanda kugeza kuri Jenoside, uburyo yahagaritswe n’intwari zabigizemo uruhare zikubaka uRwanda rushya buri munyarwanda wese yishimira kubamo.”

Umukozi w’umurenge wa Rangiro ushinzwe irangamimerere na notariya Bagaragaza Thadée yashimiye iri shuri imbaraga ryashyize mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside yahagaragaraga mu ntangiriro ya za 2000.
Yashimiye ubuyobozi bw’iri shuri imbaraga bwakoresheje ngo habe hashize imyaka hafi 20 nta ngengabitekerezo ya Jenoside irivugwamo,asaba abanyeshuri kurwanya bivuye inyuma icyashaka kubasubiza inyuma cyose.
Haba mu mivugo,udukino n’indirimbo by’abanyeshuri, bose bagaragaje ko badashobora kwihanganira abayobya abanyarwanda bababwira ko nta Jenoside yabayeho ngo ari amoko yasubiranyemo, abavuga ko habaye Jenoside 2, kimwe n’abandi bashaka kuyobya abanyarwanda,inzira bacamo zose.

Ntaganzwa David w’imyaka 17, wiga mu wa 2 avuga ko yiteguye guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside yifashishije inganzo ye y’ubuhanzi
Ntaganzwa David w’imyaka 17,wiga mu wa 2 akaba umuhanzi w’indirimbo zo kwibuka yavuze ko azakoresha ubuhanzi bwe mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati”Niteguye guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside nkoresheje impano yanjye y’ubuhanzi nkananyomoza abashaka kugoreka amateka yacu.”
Past. Mukamihigo Thamar wigisha iyobokamana muri iri shuri avuga ko nk’umurezi,umubyeyi n’uwihaye Imana asanga ibiganiro nk’ibi ari inkingi ya mwamba mu kurema umunyavwenge nyawe w’ejo hazaza.

Umwarimu w’iyobokamana muri iri shuri, past. Mukamihigo Thamar asanga ibiganiro nk’ibi byo kwibuka mu banyeshuri ari ingenzi cyane mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside
Ati” Ibi biganiro byo kwibuka ni ingenzi cyane mu bana ahubwo niba hari n’aho bitari bigomba kuhaba kuko abana bagomba kwigishwa amateka atagoretse, bagahabwa ubuhamya n’abarokotse, na bo bakagaragaza icyo bayumvaho mu dukino nka turiya twabonye.”
Asaba ababyeyi, abarezi n’abihaye Imana gukoresha imbaraga zabo bagatanga umusanzu wabo mu kubaka umunyarwanda nyawe w’ejo hazaza, wuzuye mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri, kugira ngo Jenoside ntizasubire ukundi muri iki gihugu.
ES Rangiro ifite abanyeshuri 660, barimo ab’icyiciro rusange, abo mu mashami asanzwe y’ubumenyi rusange arimo ay’indimi, iry’ubumenyi bw’isi, amateka n’ubuvanganzo, kimwe n’ay’ubumenyi ngiro arimo ishami ryo gutegura amafunguro n’iryo gutunganya amazi no kuyakwiza mu baturage.
Umuyobozi waryo, Mushimiyimana Jérémie,avuga ko ibiganiro byo kwibuka byagize akamaro gakomeye cyane mu ishuri ayoboye kuko biri mu byagize amateka ingengabitekerezo ya Jenoside yajyaga ihavugwa mu ntangiriro ya za 2000.

Umuyobozi wa ES Rangiro Mushimiyimana Jérémie avuga ko ibiganiro byo kwibuka buri mu byabafashije guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside
Ati” Yarahagaragaraga cyane, aho wasangaga bamwe mu bana bashyira inshinge muri matora za bagenzi babo ngo baze kuziryamira, abandi bazimenamo amazi, amagambo akomeretsa n’ibindi, ariko ibyo byose byabaye amateka tubifashijwemo cyane n’ibi biganiro byo kwibuka.”
Yashimiye ababyeyi ko baboherereza abana beza,bafite ikinyabupfura n’imico myiza,bunze ubumwe,bashishikajwe no kwiga, bakanagira abarezi beza,bazi icyo bakora,ari yo mpamvu no mu mitsindire rihora mu myanya y’imbere ku rwego rw’akarere.
Yanashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke uburyo bubahora hafi muri byose, n’ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na perezida Kagame wahagaritse Jenoside agahumuriza abanyarwanda, bigatuma n’aba bana babasha kwiga neza batekanye,bashishikajwe no kubaka uRwanda rwiza rw’ejo hazaza hazira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Uwimpaye Jeanne warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yashimiye iri shuri ryamuremeye inka umwaka ushize ikaba igenda imuhindura ubuzima.
Muri ibi biganiro Uwimpaye Jeannette warokotse, ishuri ryaremeye inka umwaka ushize,yarishimiye ko yamugiriye akamaro nubwo hari ibindi byinshi akiyitezeho, arisaba kuzahorana umuco nk’uyu wo gufata mu mugongo abarokotse barituriye.

Abayobozi batandukanye bifatanije n’abanyeshuri ba ES Rangiro mu biganiro byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abayobozi bacanira abanyeshuri urumuri rw’icyizere

Mu muvugo na ho bahagarije akamaro ko k’ubumwe mu kugira igihugu gikomeye
@Rebero.rw
