Abana bahabwa igikoma
Bamwe mu babyeyi bafite abana mu marerero yo mu ngo mu midugudu y’akarere ka Rusizi,,bashima iyi gahunda ya Leta yatumye abana babo bajijuka bakanava mu igwingira n’imirire mibi byari byarabokamye,bitewe n’uburyo bitabwaho bahabwa igikoma cy’amata, n’amafunguro hamwe na hamwe.
Mu kiganiro na Rebero.rw , mu gikorwa cyo guha amarerero 20 yo mu tugari twa Shara mu murenge wa Maganza, Mashesha mu wa Gitambi na Mashyuza mu wa Nyakabuye,ibikoresho byo kwifashisha muri ayo marerero by’agaciro k’amafaranga arenga 4.500.000.
Bijyanye n’umunsi wahariwe amarerero muri aka karere, abari bafite abana bagwingiye, kubera kubura indyo yuzuye babaha, bagaragaje impinduka abana babo bagize aho baganiye amarerero.

Nyiramahirwe Florentine avuga ko uyu mwana we mu mezi 5 gusa amaze mu irerero ibilo bye byiyongereye
Nyiramahirwe Florentine ufite abana 2 mu irerero ryo mu mudugudu wa Ramiro, avuga ko uw’imyaka 2 n’amezi 5 yamujyanyemo afite imyaka 2,yaragwingiye,apima ibilo 6 gusa.
Ati’’ Nabajyanyemo bombi, umuto afite imyaka 2 yaragwingiye bigaragara kubera kubura icyo mbaha,afite ibilo 6 gusa. Ubu amazemo amezi 5. Kubera uburyo yitabwaho bakamuha amafunguro yuzuye, ubu afite ibilo 10. Byatumye na mukuru we ajyayo bakabitaho bombi,na we ameze neza kandi yarerekezaga mu igwingira.’’
Kanakuze Claudine ufite umwana mu irerero ryo mu mudugudu wa Kamabuye,akagari ka Shara,umurenge wa Muganza, na we avuga ko ari umuhamya wo guhamya akamaro k’amarerero y’abana bato mu guhangana n’igwingira ry’abana,ahereye ku we.
Ati’’ Mfite abana 5 ndafitiye ubushobozi bwo kurera, byatumye ngira uw’imyaka 3 wari ufite ibilo 6 gusa. Amaze amezi 3 mu irerero,kubera uburyo yitaweho n’indyo yuzuye ahabwa ubu ku myaka 3 n’amezi 9 afite ibilo 12.

Kanakuze Claudine avuga ko uyu mwana yamujyanye mu irerero afite ibilo 6 ku myaka 3 yumva ari ubundi burwayi afite,ariko mu mezi 9 gusa arimazemo afite ibilo 12.
Yarakomeje ati’’ Uretse n’ibilo yiyongereye akanava mu igwingira mbona yaranakerebutse,ubwenge buriyongera,amenya gukina n’abandi bana mu gihe yahoraga yigunze,ngashimira Leta yazanye iki gitekerezo.’’
Yankurije Costasie,umujyanama w’ubuzima akanagira irerero ry’abana 40 iwe mu mudugudu wa Nyamaronko,akagari ka Mashyuza,umurenge wa Nyakabuye, avuga ko mu bana bakira mu marerero hazamo abafite ibibazo by’igwingira n’imirire mibi, bisaba kwitaho byihariye.
Ati’’ Hari abo ubona rwose ko ababyeyi babo nta cyo babaha,umwana akazanwa cyane cyane n’icyo gikoma cy’amata aba ari buhabwe mugitondo kandi biga buri munsi kugeza ku wa 5.
Uko akibonye kimwe n’ibindi dushobora kubona tukabaha,mu gihe gito ukabona ameze neza,bigaragaza akamaro k’aya marerero mu gukura abana bato mu igwingira.
Umukozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe guteza imbere ubuzima no gukumira indwara , Habarugira Wenceslas avuga ko amarerero yo mu ngo yagiriye cyane akamaro abana bato n’ababyeyi babo, cyane cyane ku mutekano w’abana baburaga aho birirwa ababyeyi bagiye gushakisha ibibatunga,ariko cyane ku bari baragwingiye.

Umukozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe guteza imbere ubuzima no gukumira indwara Habarugira Wenceslas avuga ko amarerero ari imwe mu ngamba zizewe zo guhangana n’igwingira n’imirire mibi mu bana bato
Ati’’ Ubushakashatsi ku buzima bwo muri 2019-2020 ku igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka 5,akarere ka Rusizi kari kari kuri 30,7%. Bukorwa nyuma y’imyaka 5 ubu hagiye gusohoka ubundi.
Ariko mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana cyabaye muri Mutarama uyu mwaka, imibare yakusanyijwe n’abajyanama b’ubuzima yerekanye ko ku rwego rw’akarere igwingira ku bana bari munsi y’imyaka 2 riri kuri 18,5%,intego y’igihugu ari nibura kugera kuri 19%.’’
Ashimangira uruhare rukomeye rw’amarerero mu kugabanya iyi mibare,akavuga ko bitanga icyizere cy’imibereho izira igwingira y’abana bato kuko intego y’ubuyobozi bw’aka karere ka Rusizi nk’uko abivuga ari uko nta mwana n’umwe wagombye kugwingira.

Ibi bikoresho bigiye kongerera ingufu amarerero yo mu ngo mu midugudu
Ati’’ Amarerero yabigizemo uruhare rukomeye cyane kuko 92,1% by’abana bose bagombye kuba mu marerero y’umudugudu bayarimo, 7,9% basigaye kikaba ari ikibazo cy’imyumvire y’ababyeyi tukirwana na yo ngo na bo bumve akamaro kabyo,mu minsi iri imbere bazabe bageze ku mubare wa 100%.
Mu bikoresho byahawe aya marerero 20 ,buri rerero ryahawe amasafuriya 2,imwe ya litiro 25,indi ya litiro 15,azifashishwa mu guteka igikoma n’indyo yuzuye,ikigega cy’amazi cya litiro 200,kandagira ukarabe mu rwego rwo kwigisha abana isuku,n’ibindi.
Mukamusoni Vestine wo mu irerero ry’umudugudu wa Rukamba,akagari ka Mashyuza,umurenge wa Nyakabuye, yavuze ko bari babikeneye cyane kuko kubura kwabyo byatumaga hari ibyo badakora,ariko ubu bigiye kurushaho kugenda neza.
Ati’’ Ni ingirakamaro cyane mu murimo wacu wo kwita kuri aba bana kuko hari ibyo tutagiraga n’ibyo dufite bikaba bishaje cyane ntacyo bikimara. Tuzabibyaza rwose umuraruro byitezweho mu kuzamura imibereho y’abana bacu bato.’’

Abana bahabwa igikoma
Gahunda y’amarerero yo mu ngo mu midugudu yatangiye mu gihugu muri 2017,hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5,gukangura ubwonko bw’abana no kubategurira kuzajya mu mashuri bajijutse. Akarere ka Rusizi karabarirwamo amarerero 1223 yitabirwa n’abana ku kigero cya 92,1%.
@Rebero.rw
