Bunamira Abatutsi 350 bamaze kumenyekana biciwe mu yari Segiteri Mugera,amazina yabo ari ku nzu ndangamateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mugera
Icyobo ndangamateka cya Muhora kiri mu mudugudu wa Karuhigi,akagari ka Mugera,umurenge wa Shangi,akarere ka Nyamasheke,mu yari Segiteri Mugera ya komini Gafunzo,ni kimwe mu bigaragaza ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, aho,kimwe n’ibindi byobo byajugunywemo Abatutsi muri ako gace,bamwe babitawemo bagihumeka.
Ni icyobo,nk’uko umusaza Ntwarabashi Athanase na we ufite abe bakijugunywemo, abivuga, cyari cyaracukuwe na Leta yariho,bikozwe n’umuganda, kigenewe kujyamo amazi yasandaraga aho mu baturage. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, interahamwe zihashyira bariyeri, abo zishe zijugunyamo,akavuga ko hajugunywemo abarenga 50.
Ati’’ Si kino gusa kuko no hafi yacyo hari ikindi cya metero 20 cyari ubwiherero bw’umuturage, cyajugunywemo abarenga 10. Muri ibyo byobo byombi harimo abo bajugunyemo bagihumeka,byerekana ubugome Jenoside yakoranywe hano.’’

Urugendo rwo kwibuka ruva ku cyobo ndangamateka cya Muhora rujya ku nzu ndangamateka ya Mugera
Arakomeza ati’’ Icyadushenguye kurushaho ni uburyo uwitwa Ngarukiye Charles, muri icyo gihe ,interahamwe zimaze gutaba abacu muri iki cyobo cya Karuhigi yabateye imigozi y’ibijumba hejuru avuga ko Abatutsi bahatabwe ari ifumbire izatuma byera ari byinshi binashishe,ariko ubwo bunyamaswa yaje kubuhanirwa n’ubutabera bwa Leta nziza yasimbuye iyatwicaga.’’
Kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi bajugunywe muri ibyo byobo,kimwe n’ahandi mu yahoze ari segiteri Mugera, byaranzwe no gushyira indabo kuri icyo cyobo cya Karuhigi , banunamira banashyira indabo ku mazina 350 y’abamaze kumenyekana biciwe mu yari segiteri Mugera ari ku nzu ndangamateka ya Jenoside yubatse hafi y’icyo cyobo. Akaba ari amazina amaze kumenyekana,hagishakishwa andi ngo na yo ashyirweho.
Mu kiganiro ku mateka y’uRwanda cyateguwe na MINUBUMWE, cyatanzwe na Kayitarama Epimaque yavuze ko ubuyobozi bubi mbere yo gukora Jenoside bukanayishoramo abaturage,bwabanje kubima iterambere,bubima iby’ibanze birimo amazi n’amashanyarazi,ku buryo nk’aha ku Mugera nta n’uwarotaga ko byahagera.

Mu kiganiro ku mateka y’uRwanda cyatanzwe na Kayitarama Epimaque yagaragaje ko iyo hatabaho ubuyobozi bubi bwokamwe n’ivangura Jenoside yakorewe Abatutsi itari gushoboka
Ati’’ Bakenesheje abanyarwanda bitavugwa,amazi n’amashanyarazi bikaba hake na bwo ubutegetsi bwabaga bushaka, Abatutsi bimwa amashuri, ari ingoma ya Kayibanda,ari n’iya Habyarimana zombi ziza zarokamwe n’ivangura rishingiye ku moko n’uturere,amahirwe y’iterambere ku batari ku ibere aba ingume.’’
Yavuze ko ibyo byakorwaga hari noneho n’abandi banyarwanda bari barameneshejwe, bamaze gutwikirwa no kwicirwa bamwe bo mu miryango yabo,abandi baratujwe aho bashobora kwicwa n’imibereho mibi,n’indwara z’ibyorezo kandi ari mu gihugu cyabo,bamwe mu bana b’uRwanda barukundaga cyane bararuhejwemo biyemeza kurubohora.

Abafite ababo biciwe mu yahoze ari Segiteri Mugera bashimiwe uruhare rwabo mu bikorwa byose byo kwibuka bihabera.
Ubutegetsi bwa Habyarimana bwokejwe igitutu,aho gukemura ibibazo byari bihari byari byateye Inkotanyi gufata intwaro, bujya mu kwica Abatutsi muri Jenoside bwitwaza ngo indege yari imutwaye yahanuwe nk’aho ari bo bari bayihanuye.
Ati’’ Babishe rubi,babatesha agaciro,babajugunya mu bwiherero, mu byobo n’ahandi habi,amahanga arebera,ariko ingabo zari iza iza FPR Inkotanyi zirayihagarika, abayirokotse barahumurizwa,igihugu cyongera kubaho.’’
Musabyimana Gédéon watanze ubuhamya, na we yagarutse ku bugome Abatutsi bicanywe mu yari segiteri Mugera,aho we ubwe yagerageje guhungana na se umubyara,berekeza aho yakoraga mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura, bamumwicira mu maso, we agira amahirwe arahava ariko n’ubundi ubuzima bukomeza kuba bubi,ahondagurwa,agerwa umupanga mu ijosi inshuro nyinshi ariko abaho.

Musabyimana Gédéon watanze ubuhamya bw’ubuzima busharira yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga ko bagiye bamwica bakamusiga bazi ko byarangiye,akazuka,Imana ikomeza kumuhagararaho kugeza Jenoside ihagaritswe.
Ubuzima bukomeza gusharira kuko yisanze ari we ufasha abavandimwe be kubaho afatanyije na nyina we utarahigwaga, yemera guhara amashuri ngo abavandimwe be bige.
Ati’’ Nubwo naciye mu bikomeye nariyubatse. Mfite umugore n’abana 4, data bishe rubi ubu mu muryango we hamaze kuboneka abuzukuru be 10,inzara yadukubise Jenoside ikirangira yarashize turarya tugahaga. Ndashimira Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zatubohoye tukongera kwishimira ubuzima.’’
Ufitamahoro Cyrille ushinzwe ibikorwa byo kwibuka ku Mugera, yaboneyeho gushimira abagira uruhare bose ngo ibikorwa byo kwibuka hano ku Mugera bigende neza barimo abaharokokeye batuye i Kigali, Kamembe n’ahandi, n’inshuti zabo zituye hirya no hino mu gihugu.
Ati’’ Turashimira Leta yashyizeho uyu murongo uhamye wo kwibuka abacu bishwe urw’agashinyaguro. Iyo tubibutse turaruhuka, tukishimira ko twe tukiriho,Imana yacu ikiturindiye igihugu. Iyaturinze biriya bihe bibi n’ubu irahari.’’
Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Shangi, Ndinzumukiza Eric,yagarutse ku ngengabitekerezo ya Jenoside igaragara muri uyu murenge, aho hagaragaye ibikorwa byibasira abarokotse birimo kubabwira amagaombo akomeretsa,kimwe n’uburyo Nyirangirinshuti Thérèsie warokotse aherutse kwicwamo n’ubu abamwishe bakaba bataramenyekana.

Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Shangi, Ndinzumukiza Eric yavuze ko Ibuka ihangayikishijwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa byibasira abarokotse bikomeje kugaragara muri uyu murenge
Ati’’ Turacyafite abokamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ,baba abari hanze y’igihugu no mu gihugu imbere, cyane cyane hano mu murenge wacu wa Shangi,ahamaze kugaragara 3 bayikurikiranyweho, tukanibuka uburyo baherutse kwica umubyeyi wacu Nyirangirinshuti Thérèse wayirokotse. Ni ibyo kwamaganwa.’’
Yavuze ko nubwo ibyo bicantege bihari, bizeye Leta nziza igihugu gifite,yigisha abanyarwanda kubana neza, abo bokamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside bakaba badashobora kurusha ingufu Leta.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi,Mukamusabyimana Marie Jeanne, yagarutse ku rupfu rubi Abatutsi bari batuye iyari segiteri Mugera bishwe,avuga ko kubibuka ari ngombwa ngo basubizwe agaciro bambuwe n’ababishe,hibukwe ibikorwa byiza byabarangaga bataravustswa ubuzima,banaturwe indabo,nk’uko byakozwe.

Gitifu w’umurenge wa Shangi Mukamusabyimana Marie Jeanne yasabye imbaraga z’abaturage bose mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa byibasira abarokotse mu murenge ayoboye.
Ati’’ Tuzahora tuzirkana ubutwari bw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari zirangajwe imbere n’umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame. Mu by’ukuri bakoze igikorwa gikomeye cyane. Bafashe umwanzuro wo kubohora igihugu,banafata udi ukomeye cyane wo guhagarika Jenoside, ngo uyu munsi igihugu kibe kiriho n’abarokotse babe babasha kwiyubaka.’’
Yongeye gusaba ubufatanye mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara muri uyu murenge, n’ubwicanyi bwibasira abarokotse Jenoside,anongera gusaba abafite amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga kuko hakiri imibiri myinshi itaraboneka.
Hanaremewe matora n’imyambaro ku barokotse batishoboye,bashimira ababaremeye na Leta y’ubumwe idahwema kubafata mu mugongo.

Bashyira indabo ku cyobo cya Muhora cyaroshywemo Abatutsi barenga 50

Ntwarabashi Athanase avuga uburyo Abatutsi bajugunywe mu byobo birimo icya Muhora bishwe rubi

Ushinzwe ibikorwa byo kwibuka mu murenge wa Shangi, Ufitamahoro Cyrille yashimiye Leta umurongo wo kwibuka yashyizeho

Abarokotse batishoboye baremewe

Hacanwa urumuri rw’icyizere

Abaturage basabwe kurwanya bivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara muri uyu murenge wa Shangi
@Rebero.rw
