38 ni bo bamaze kumenyekana bari abakozi b'uru ruganda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
38 bari abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha mu karere ka Rusizi ni bo bamaze kumenyekana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kubibuka kuri uyu wa mbere Kamena,2025,umuyobozi wungirije w’uru ruganda, Rusanganwa Aimable yasabye cyane cyane urubyiruko,runagize umubare munini w’abakozi barwo,guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ni igikorwa cyaranzwe no kunamira no gushyira indabo ku rukuta ruriho amazina y’Abatutsi 38 barwiciwemo ruhubatse,mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe n’abagome batabifurizaga kubaho,bigizwemo uruhare rukomeye n’uwari umuyobozi warwo,Nsabimana Callixte.
Rusanganwa Aimable yavuze ko gushakisha andi makuru bikomeje ngo hamenyekane niba hari abandi barukoragamo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi .Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ari ikintu kigoye kumva,ariko abayirokotse bagomba kubona imbaraga mu mitima yabo zo gukomera ntibaheranwe n’agahinda,ahubwo bakongera imbaraga mu gukora ngo barusheho kwiyubaka.
Ati’’ Kuri uyu munsi rero turibuka amateka yacu,ibyo twabonye,twumvise,twanabayemo,aho Abatutsi barenga 1.000.000 bishwe n’ingangabitekerezo mbi. Iyo ni imiryango,inshuti n’abavandimwe bubahwaga n’abo basize.’’

Urubyiruko rwasabwe kwima amatwi abarushuka
Yakozeje ati’’Ariko si ho inkuru yacu irangirira. Amateka yacu nk’uruganda rwacu rw’icyayi,n’igihugu cyacu cy’uRwanda, ntibirangirana n’abo twabuze,ahubwo nk’uko twahuriye hano twese uyu munsi,turabibuka tukanabazirikana.’’
Yasabye urubyiruko, runagize umubare munini w’abakozi b’uru ruganda ubu, kurwanya rwivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside,anaboneraho gusaba abakozi b’uruganda n’abanyarwanda muri rusange guharanira ubumwe bwabo no kwiyubaka.
Yanavuze ko icyo bashyize imbere nk’ubuyobozi bw’uruganda ari ukubaka ubumwe bw’abakozi barwo bose n’abanyarwanda muri rusange nk’isoko y’imbaraga zabo, yihanganisha abarokotse,cyane cyane abari abakozi b’uru ruganda n’imiryango yabo, yizeza ko uruganda ruzakomeza gukora ibishoboka byose ngo ruharanire imibereho myiza yabo.
Tuyishime Valens,watanze ikiganiro ku mateka y’uRwanda, yagarutse ku kaga Abatutsi bakoraga muri uru ruganda bagiye bahabonera na mbere ya Jenoside,kuko nko mu 1973 hari abarwirukanywemo bari abakozi barwo.

Mu kiganiro yatanze, Tuyishime Valens yagarutse ku bugome n’urwango rukomeye Nsabimana Callixte wayoboraga uru ruganda yagiriye Abatutsi kugeza abicishije muri Jenoside
Ati’’ Bamwe ubwo birukanwaga mu mashurina hano mu ruganda abakozi barirukanywe barimo uwari Agoronome,Mekanisiye n’umukarani,barameneshwa. Urutonde rwabo aho rwari rumanitse,baje ku kazi mugitondo babwirwa ko badakenewe gukora mu ruganda, nta mpamvu n’imwe bwabwiwe bazize,birukanwa nta mperekeza,nta n’ikindi gisobanuro.’’
Yagarutse ku wari umuyobozi w’uru ruganda,Nsabimana Callixte ngo waba yari mubyara w’uwari perezida Habyarimana, wangaga bikomeye Abatutsi,afatanya n’uwari perefe wa Cyangugu Emmanuel Bagambiki gutegura Jenoside no kumarira Abatutsi ku icumu barukoragamo, babigeraho, babicira kubatsemba harokoka mbarwa.
Yavuze ko uru ruganda rwasahuwe n’interahamwe,ibikoresho byinshi zirabitwara, ariko aho Jenoside ihagarikiwe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari zirangajwe imbere na perezida Kagame,hakajyaho Leta nziza ishishikajwe no kubaka igihugu, rwasanwe rukaba rumeze neza.

Basabwe kwamagana icyasubiza inyuma ubumwe bwabo.
Yavuze ko igihugu tubona ubu kivuye kure nubwo abatifuriza uRwanda ineza,barushyize mu icuraburindi ruvuyemo bahora barekereje ngo baruhagarure, ariko ko bidashoboka,Jenoside itazasubira ukundi.
Ubugome bwa Nsabimana Callixte bwanagarutsweho n’umutangabuhamya Twagiramungu Innocent warukoragamo kuva mu 1985.
Ati’’ Nahageze ruyoborwa na Mubiligi Anatole wakundaga abakozi bose atavangura,Nsabimana Callixte amusimbura yanga Abatutsi cyane. Ubuyobozi bwe bwarahandaga,bugoye pe!’’

Twagiramungu Innocent watanze ubuhamya yavuze ko iyo uruganda rugira umuyobozi mwiza Abatutsi barukoragamo batari kwicwa uko bishwe
Avuga ko ubugome bwe bwiyongereye cyane urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye,ategeka abakozi gukora urugendo rwo gushyingura Rwigema bishimira ko ngo umukuru w’inyenzi yishwe, akomeza urwango rwe mu gihe cy’amashayaka menshi, amashyamba y’uruganda atorezwamo interahamwe n’impuzamugambi zagombaga kumara Abatutsi.
Ati’’ Muri Jenoside yashyizeho bariyeri,dukumirwa kuza mu ruganda ngo tube twahihisha,n’aho duhungiye mu byayi duhigishwa imbwa, bamwe mu bari abakozi bagenzi bacu baraduhiga karahava, benshi bicirwa mu mirima y’ibyayi, jye mbasha kurokoka njya kuri Sitade ya Rusizi na ho mpahurira n’akaga gakomeye cyane, tujyanwa I Nyarushishi ngo bazatwice nta nkomyi, ariko umugambi wabo urabapfubana,ndiho,ndiyubatse.’’
Komiseri ushinzwe ubukungu muri Ibuka ku rwego rw’akarere ka Rusizi, Niyonsaba Félix yavuze ko abarokotse bashima cyane amahitamo y’abanyarwanda n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwahisemo kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda,anashima uruhare rw’abarokotse ngo bigerweho.

Abayobozi bacana urumuri rw’icyizere
Ati’’ Turanashima cyane imbaraga igihugu gikoresha gishakira abarokotse ubuzima bwiza,kikanashyiraho gahunda yo kwibuka nk’umuti wo komora ibikomere by’umutima twatewe n’uru rugendo rw’urupfu, no gusubiza agaciro abacu bakambuwe.’’
Na we yasabye urubyiruko kurwanywa rwivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside , anagaruka ku bibazo by’amacumbi abarokotse bagifite, ko yizeye ko ubuyobozi bw’akarere bubikoraho ngo bikemuke.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred,yagaye uwari umuyobozi w’uru ruganda,Nsabimana Callixte watotezaga abakozi abaziza uko baremwe,akanagira uruhare mu iyicwa ryabo muri Jenoside,avuga ko abayobozi babi nk’abo nta mwanya bafite muri iki gihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred yasabye urubyiruko guharanira ko Jenoside itazongera ukundi muri iki gihugu
Agaruka ku mpamvu yo kwibuka, yagize ati’’ Kwibuka abacu ni inshinano ya buri munyarwanda kuko biduha umwanya wo kwigira ku mateka mabi uRwanda rwanyuzemo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikadufasha gufata imbaraga zo kutazongera gusubiza uRwanda mu bihe bibi rwanyuzemo,n’izo kurwubaka binyuze mu bumwe.’’

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi wungirije rwa Shagasha Rusanganwa Aimable yijeje ko uruganda rutazahwema gufata mu mugongo abarokotse barukoragamo, n’imiryango y’abarukoragamo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimiye abarokotse uburyo bataherwnywe n’agahinda, anagaruka ku ngengabitekerezo ya Jenoside inagaragara muri aka karere,asaba buri we guhaguruka akayirwanya.
Yasabye urubyiruko kwima amatwi inyigisho z’amacakubiri,rugashyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda,rukabyaza umusaruro amahirwe igihugu cyaruhaye, rwigira ku rwahagaritse Jenoside.
Yongeye gushimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi n’uwari umugaba wazo,perezida Kagame ubutwari mu gushyira igihugu aho kiri ubu.

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi wungirije rwa Shagasha Rusanganwa Aimable yunamira abari abakozi b’uru ruganda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Yanashimiye ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha bwateguye uyu munsi mu rwego rwo gusubiza agaciro Abatutsi barukoragamo bambuwe,n’uburyo rwita ku barokotse Jenoside,haba mu kubaremera n’ibindi bikorwa bijyanye no kubafata mu mugongo.
Hanaremewe inka imiryango 2 y’abishwe muri Jenoside barukoragamo, ziba zibaye inka 38 zose hamwe uru ruganda rumaze kuremera imiryango nk’iyi.

Umuyobozi wungirije w’uruganda rw’icyayi rwa ShagashaRusanganwa Rusanganwa Aimable ( uwa 2 uturutse i bumoso) ari kumwe n’abandi bayobozi baje kubafata mu mugongo

Hanorojwe inka imiryango 2 yarokotse
@Rebero.rw
