Abaturage b'umurenge wa Murunda bavuga ko ubuharike n'ubushoreke buhiganje
Abaturage b’umurenge wa Murunda,akarere ka Rutsiro bavuga ko impamvu y’ubuharike n’ubushoreke biwugaragaramo cyane n’ingaruka nyinshi zibiherekeza,ari imyumvire bamwe mu bakuze bashyira mu rubyiruko ko kugira umugore umwe ari ubukene,bigatuma bashaka benshi,bamwe bakabata bakajya gushaka abandi kure abana bagasigara bateragirana.
Murunda ni umwe mu mirenge y’akarere ka Rutsiro ugaragaramo ubuharike n’ubushoreke cyane,abaganiriye na Rebero.rw, bakavuga ko ari nka karande kuko ngo mumyaka yashize ibintu bikiriho nk’uko babivuga, nta mugabo wifite wagiraga umugore umwe, kumugira kikaba cyari ikimenyetso cy’ubukene bw’umugabo.
Bamwe mu bagabo bakuze banavuga ko kuzana umugore wa 2 byagirwagamo uruhare n’uwa mbere, baranasezeranye byemewe n’amategeko, akajya gusabira umugabo we undi mugore, akanamwakira,akamuha imirima nk’umukeba mwiza,bakabana mu mahoro kuko nta wateraga undi ku bye,buri wese yabaga afite ibye,ari yo mpamvu wasangaga hari n’abafite abagore 7 kuzamura.
Ibi ngo byatumaga ntawe ugira umugore ku ruhande utazwi nk’uko babibona ubu, umugore wese umugabo ashaka kuzana akamuzana abandi babizi, na Leta y’icyo gihe ikaba yarasaga n’ibitiza umurindi kuko uwazanaga undi mugore icyo yakoraga ari ukumusorero gusa.
Kanyabugoyi François w’imyaka 70, utuye mu mudugudu wa Gicaca,akagari ka Rugasa,avuga ko afite abagore 2 ku myaka 20 yashatse uwa mbere amubyaraho abana 9,undi amushaka afite imyaka 30 babyarana 6.

Kanyabugoyi François washatse abagore 2 akababyaraho abana 15 avuga ko ubu nta mugabo yagira inama yo gushaka abagore benshi kuko imibereho yahindutse
Ati’’ Nashatse abagore 2 mbabyaraho abana 15, mfite n’abuzukuru hafi 20. Icyo gihe nari mfite amasambu arenga 10, buri mugore afite ahe n’undi ahe,abana bose barize ntawe ugirira ishyari undi,n’iminani narayibahaye.’’
Arakomeza ati’’ Icyo gihe ubuzima bwari bworoshye kandi n’ubuyobozi bwasaga n’ububishyigikiye kuko uwazanaga undi mugore yaramusoreraga bikarangira. Nanjye uwa 2 naramusoreye.’’
Avuga ko umugore wa 1 ari we wamushishikarije kuzana uwa 2.
Ati’’ Kubera ko icyo gihe nari mfite ibintu byinshi,imirima yera nta kibazo,umugore wanjye mukuru namubwiye ko nshaka kuzana uwa 2 ambwira ko nta kibazo, amfasha kumuzana,aramutekesha,amuha imirima 4, babana neza kuko nta mwiryane nabashyiragamo. Nta n’uwo nataye bose nabatunze kimwe,abana bose mbarihira amashuri,bituma babana neza nta shyari.’’
Avuga ariko ko ubu ntawe yagira inama yo kugira umugore urenze umwe.
Ati’’ Uretse ko na Leta muri iki gihe ibibuza,no kumusorera nka kera itabyemera, ariko urebye ko ubu nta bintu biriho nka kera, ubutaka ari buto, n’umuco wo kwihanganirana hagati y’abashakanye wagabanutse, nta musore nagira inama yo kuzana abagore barenze umwe nubwo ino mbona bisa n’aho ari byo bihibereye kubera ingaruka nyinshi mbonana ababikora.’’
Banyangandora Xavier w’imyaka 68, utuye mu mudugudu wa Ruhanga,akagari ka Kirwa,avuga ko nyuma yo kuburira umugore we na benshi mu bana be muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yashatse abagore 2.

Banyangandora Xavier washatse abagore 2 uwa mbere amaze guhitanwa na Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko muri iki gihe ubuzima bw’abagore benshi bugenda bugorana
Ati’’ Narokotse Jenoside,umugore n’abana banjye hafi ya bose bayigwamo, nyuma yayo nshaka abagore 2 ariko kuko nari umukene byarangoye cyane,n’ubu bikingora. Iyo ngira ibintu ubu bombi tuba tumeranye neza, ariko si inama nagira abakiri bato kuko birimo imiruho myinshi muri iki gihe.’’
Ntibagerura Amos w’imyaka 65, avuga ko amaze umwaka apfushije umugore,akaba abayeho nabi, akicuza avuga ko,mu myumvire ye, iyo ashaka benshi,uwo aba yarapfuye abandi bagasigara.
Ati’’ Ni ubukene bwanteye gushaka umugore umwe none byangizeho ingaruka zo kumupfusha ngasigara nangara kuko n’akazu yansizemo kansaziyeho nkakavamo,nkaba ndara aho bwije,abana barantaye.’’

Ntibagerura Amos abwira umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwizeyimana Emmanuel ko gushaka Umugore umwe biterwa n’ubukene
Avuga ariko ko ubukene bwamuteye gushaka umugore umwe n’ubu abubonana benshi biha kubashaka ntacyo bafite.
Ati’’ Abo barirahuriraho amakara yaka,ubuzima bwarahindutse, nta masambu akiriho babaha, n’amashuri y’abana arahenze,bitonde.’’
Nyiramategeko Espérance w’imyaka 56, utuye umudugudu wa Nyenyeri,akagari ka Kirwa,avuga ko gushaka abagore benshi muri aka gace ubu bitandukanye na kera kuko nibura ab’icyo gihe barabanaga, ari yo mpamvu ababashatse icyo gihe bakibafite. Ingorane z’ubu zo ngo ni uko bamwe babashaka rwihishwa,bagata aba mbere,abana bakahababarira.
Avuga icyakora ko umugabo we yamushatse wenyine,apfa amusigiye abana 2 ,ubu anafite abuzukuru 7. Icyo gihe muri kano gace ngo ubuharike bwari bweze nk’uko n’ubu butacitse, aho wasangaga umugabo afite abagore 7, bitewe n’umutungo afite,uko barutana mu mutungo akaba ari na ko barutana mu bagore

Nyiramategeko Espérance uvuga ko umukwe we yatanye umukobwa we abana 5 akajya kwishakira undi mugore, abo bana umukobwa we yabamujugunyiye kandi ntacyo afite cyo kubarera
Ati’’ Nihereyeho umukobwa wanjye umugabo yamutanye abana 5 ajya kwishakira undi kure mu karere ka Ngoma. Undi abuze uko agira abana bose arabanzanira, arabanjugunyira kandi ntacyo mfite mbaha,babayeho nabi cyane. ‘’
Yongeyeho ati’’Kera nk’ibyo ntibyakundaga kubaho,bakundaga abana babo bakabarera.Ubu barabata, ababasigaranye bakabajugunyira ba nyirakuru ugasanga bibaye bibi cyane,ni yo mpamvu Leta ikwiye kubihagurukira bigacika.’’
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Uwizeyimana Emmanuel,avuga ko byagaragaye ko ubuharike bwiyongeraho ubushoreke butari muri uyu murenge wa Murunda gusa, ikibabaje ari uko bwiganje mu bato akenshi babiterwa n’amafaranga bakura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro atuma barengwa,bakajya mu businzi bubatera iyo ngeso.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwizeyimana Emmanuel asaba abaturage guhindura imyumvire bakamagana ubuharike n’ubushoreke
Ati’’ Si ikibazo cy’uyu murenge gusa. Ibipimo by’ibarura rusange rya 2022 byagaragaje ko Rutsiro iri mu turere abagabo bagira abagore benshi. Biterwa n’iyo myumvire nyine yo kuvuga ko batagira umugore umwe,bikanajyana n’ubusinzi n’amafaranga babona mu mabuye y’agaciro bacukura.’’
Avuga ko bizana ingaruka nyinshi zirimo abana bata amashuri,igwingira,kutabonera umuryango mituweli,ejo heza n’ibindi,ubukangurambaga bukaba bukomeje ngo iyo myumvire ihinduke.
Ati’’ Dukomeje ubukangurambaga bugamije guhindura iyo myumvire,abagabo bumve ko umugore umwe ahagije.Byanagabanya cyane amakimbirane menshi aboneka mu ngo nyinshi z’aka karere,anagera ku bwicanyi,bapfa imitungo,bituruka ahanini kuri abo bagore benshi bashaka ntibanasezerane.’’
@Rebero.rw

Ko mbona RUTSIRO bitoroshye nubundi babatunga bitemewe n,amategeko.