NCDA ikomeje ubukangurambaga bwo konsa neza bakaba bakanguriye ababyeyi bitabiriye siporo rusange yabaye kuri iki cyumweru kurushaho kumenya akamaro ko konsa neza.

Kuri iki cyumweru NCDA yifatanyinje nabatuye Umujyi wa Kigali gukora siporo rusange mu rwego rwo gukangurira no kwibutsa ababyeyi ko bagomba konsa neza.
Muri iyo siporo rusange hakaba hatangiwemo ubutumwa bukangurira ababyeyi konsa neza byumwihariko ku bagabo ko bagomba gufasha abagore babo mugihe cyo konsa.
Muri uyu mwaka, guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’abana ndetse n’ikigo gishinzwe ubuvuzi mu Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bazafatanya n’umuryango mpuzamahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo konsa 2025 bibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Konsa Neza, Ahazaza Heza”.

Ingabire Assumpta Umuyobozi Mukuru wa NCDA yavuze ko umwana wonse neza akura neza kandi ko n’umubyeyi wonkeje neza atanga umusaruro mukazi ke ka buri munsi, akomeza asaba abitabiriye siporo rusange gukomeza kwigishanya no kuganira hagati y’umugabo n’umugore ku konsa neza .
Iyi niyo nsanganyamatsiko yahariwe ukwezi kose ikangurira ababyeyi konsa neza umwana kugirango akure neza azagire ejo hazaza heza azanagirire igihugu akamaro.

Konsa Neza, Ahazaza Heza bikaba ari ubukangurambaga burigukorwa na NCDA n’abafatanya bikorwa babo bukaba buzamara igihe cy’ukwezi kose aho gutangiza iki gikorwa kurwego rw’igihugu bizabera mu Karere ka Nyagatare taliki 7 kanama 2025.
@REBERO.RW
