Yabasabye kwirinda inyigisho z'ibinyoma n'ubuhanuzi bupfuye
Ubwo yari muri paruwasi ya Nkombo,ubucidikoni bwa Kamembe,akarere ka Rusizi, asura abakirisito bayo anakomeza 35 muri bo , Musenyeri wa EAR/Diyoseze ya Cyangugu,Muhutu Nathan yabasabye kwirinda inyigisho z’ibinyoma n’ubuhanuzi bupfuye byateye, biyobya benshi,bagaharanira kuba abakirisito nyabo bakunda Imana n’ubumwe bwabo.
Musenyeri Muhutu Nathan yavuze ko muri iyi minsi mu madini n’amatorero hari ingorane z’inyigisho z’ibinyoma,ziyobya benshi,aho bamwe mu bigisha biyita ab’ijambo ry’Imana,batavuga iry’ukuri,bakavuga irihuye n’irari ryabo, baryita iry’Imana,bagacucura benshi.

Musenyeri Muhutu Nathan n’abakirisito ba Nkombo n’abayobozi mu ifoto y’urwibutso
Yagize ati’’ Torero ry’Imana,bayobozi,tugomba guhaguruka tugahagarara,tukigisha ukuri abantu b’Imana. ‘’
Yakomeje ati’’ Hari inyigisho uyu munsi zigwiriye z’inyungu z’abantu ku giti cyabo,bishakira indonke mu bandi,batavugira Imana mu by’ukuri,bigisha ibitangaza, bagatera abantu ubwoba ngo Imana igiye kubateza ibyago, ngo babahe amafaranga babasengere Imana ntibibagereho,bakabacucura utwabo bakigendera.’’
Avuga ko abo bigisha Bibiliya uko itavuga,bagera imbere y’abakirisito biyambitse uruhu rw’intama nyamara imbere ari amasega aryana,bakigira abahanuzi,bakavuga mu ndimi batitira,babeshya ko Imana ibakoresha ibitangaza, bakiyita amazina akomeye ngo bakange abantu. Nk’abo abakirisito bagomba kubamenya bakabamgana.

Musenyeri Muhutu Nathan n’umugore we Mukakamali Espérance basuhuza abakirisito ba paruwasi ya Nkombo
Ati’’ Izo nyigisho zirahari. Abakirisito nyabo bagomba kumenya ukuri. Hari abiyita abahanuzi bakwirakwiza ubuhanuzi bupfuye,bameze nk’abapfumu,bayobya benshi bameze nk’abajya kubaraguzaho, bahanurira abantu za viza zijya muri Amerika, amagorofa, ubukwe bwihuse, bagera n’aho basenya imiryango babwira abagore ko abagabo babo atari ababo, ingo zigasenyuka.’’
Avuga ko Imana tutayitegeka kuvuga,ari yo ituvugisha iyo turi ku birenge byayo,ko abiyita abahanuzi basize amavuta bakayobya abaturage,bakwiye gutahurwa kare bakamaganirwa kure.
Yanabasabye kwirinda abashobora kuza babacamo ibice, kuko itorero ryacitsemo ibice ntacyo ryageraho. Guhuza imbaraga,bagaharanira ubumwe bwabo,iterambere mu mwuka no mu mubiri,bakirinda icyabakururira cyose amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside,anasaba abayobozi b’inzego z’ibanze ubufatanye mu guharanira umukirisito nyawe udatwarwa n’ibibonetse byose.

Musenyeri Muhutu Nathan akomeza abakirisito 35
Yanasabye abakomejwe kugaragaza impinduka nziza mu itorero cyane cyane ko biganjemo abakiri bato, bagahesha itorero imbaraga zanga ikibi zigaharanira icyiza iteka.
Mukaparimehutu Julienne w’imyaka 55, yashimiye Musenyeri Muhutu Nathan gukomoza kuri izi nyigisho n’ubuhanuzi bw’ibinyoma,kuko azi benshi byatanije, imiryango byasenyeye n’abo byakenesheje kubera kudakora bakirirwa inyuma y’abahanuzi,bababeshya ngo ubukene bafite ni ababubaroga,nyamara biterwa no kudakora bakirirwa biruka mu butayu n’ibyumba by’amasengesho bitazwi ,ntacyo bahakura gifatika.
Ati’’ Nzi benshi bagiye bahanurira ko abaturanyi babo babaroga,urwaye ntagane muganga kubera abamuhanurira ngo yarozwe na kanaka,yapfa agasiga inzangano mu miryango. Nzi ingo nyinshi zasenyutse kubera abahanuzi babi. Nzi abakobwa babeshye ngo bagiye kubona abagabo, nyuma bigateza ibibazo,n’ibindi byinshi birimo abo babeshye urubyaro. ‘’

Abakirisito ba EAR paruwasi ya Nkombo bashimiye Musenyeri Muhutu Nathan inyigisho nziza yabahaye zibarinda abigisha b’ibinyoma n’abahanuzi b’abatekamutwe.
Yakomeja ati’’ Iki cyigisho cya Musenyeri kiziye igihe rwose, turamushimira cyane,kuko hari benshi baguye ruhabo kubera abigisha babi n’abahanuzi b’ibinyoma.’’
Byishimo Thierry w’imyaka 16 wakomejwe,ati’’ Byose bikorwa n’abaza bakihererana abantu,cyane cyane urubyiruko,bakarujyana mu butayu,ubuvumo,ibyumba by’amasengesho bitazwi n’ahandi nk’aho. Abo ni abajura bashukana,twigishijwe kubarwanya. Nk’abo tuzajya tubashyikiriza ubuyobozi bwa Leta bahanwe kuko ni abagizi ba nabi mu bandi.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo, Ndagijimana Damien yasabye Musenyeri Muhutu Nathan ishuri ry’imyuga ryanigisha amasomo y’uburobyi bugezweho
Mu ijambo rye,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo,Ndagijimana Damien,yashimiye perezida Kagame washyizeho umurongo mwiza wo gusengeramo,agahangana n’ibyo bikocamye byose bishaka kunyunyuza abaturage imitsi byitwaje ijambo ry’Imana.
Ati’’ Turashimira cyane umukuru w’igihugu cyacu ureba kure abo ba runyunyusi bitwaje Bibiliya akabarwanya. Natwe mu nzego z’ibanze nk’abo turabarwanya cyane.’’

Acidikoni w’ubucidikoni bwa Cyangugu, Rév.past. Mushimiyimana Samuel ashima Imana ku byo ikorera abatuye ku Nkombo
Yaboneyeho gushimira itorero ry’abangilikani Diyoseze ya Cyangugu uburyo ryafashije cyane mu mpinduka mu iterambere ry’abatuye uyu murenge. Ryigishije benshi gusoma no kwandika, bakigishwa imyuga yabahinduriye ubuzima, hakajya amashuri arimo iribanza n’iry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9, akifuza ko Musenyeri yanafasha hakajya iry’imyuga.
Ati’’ Turasaba Musenyeri kureba uburyo ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 bahafite baryongeramo ishami ry’imyuga n’ubumenyi ngiro, ryanigisha uburobyi bugezweho mu myuga ryazana. Bikunze hahinduka byinshi mu mibereho y’abaturage b’iki kirwa.’’
Kuri iki cyifuzo,Musenyeri Muhutu Nathan yababwiye ko agiye kugisengera, kuko hari byinshi bimaze gukorwa ku Nkombo mu burezi,n’iki kitazananirana.
Ati’’ Duherutse gushyirayo intebe na za mudasobwa mu mashuri atari azifite. N’ishuri basabye Imana idukinguriye umuryango byashoboka,tugafatanya na Leta,tugateza abaturage bacu imbere.’’

Umushumba wa EAR Paruwasi ya Nkombo, Rév.past. Nsaguye Alexis ashima ubufatanye bw’abakirisito n’iyi paruwasi butuma bagera ku byiza byinshi
Paruwasi ya Nkombo ifite abakirisito 540 nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe n’umushumba wayo,Rév.past. Nsaguye Alexis,bashishikajwe n’iterambere.
Musenyeri Muhutu Nathan yabashimiye isuku,urugwiro no gukunda Imana yabasanganye,abasaba kubikomeza birinda icyashaka cyose kubayobya, kisbasubiza inyuma.
@Rebero.rw
