Urubyiruko 321 rwiyemeje kwishakamo ibisubizo
Nyuma y’inyigisho z’iminsi 3 zirukangurira kwigira no kwihesha agaciro rwirinda icyarukoma mu nkokora cyose mu iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri,urubyiruko 321 rwa paruwasi 46 za EAR/ Diyoseze ya Cyangugu ruravuga ko rwiyemeje kwishakamo ibisubizo by’iterambere,rukaba ingirakamaro kuri rwo ubwarwo,igihugu n’itorero muri rusange.
Kuva ku wa 8 kugeza ku wa 10 Kanama,2025, abasore n’inkumi 321 b’ikigero cy’imyaka 16-30 baturutse mu mirenge 18 y’akarere ka Rusizi na 12 ya Nyamasheke itorero EAR/ Diyoseze ya Cyakungu rikoreramo,bahurijwe mu ishuri rya Saint Matthew’s mu mujyi wa Rusizi bahabwa impanuro zinyuranye,bemeza ko zigiye kubabera impamba y’ubuzima bwabo bwose.
Pasitori Byiringiro Ezéchiel ushinzwe guhuza ibikorwa by’urubyiruko n’abana muri EAR/ Diyoseze ya Cyangugu,yabwiye Rebero.rw ko iyi ngando yari ifite intego iboneka muri Bibiliya,Abaroma 12: 1,ivuga ngo’Mutange imibiri yanyu ibe ibitambo bizima,byera,bishimwa n’Imana.’
Yatoranijwe itorero rishaka kubwira uru rubyiruko inzira y’agakiza, rirwibutsa imyitwarire myiza igomba kururanga,aho uretse amasomo ashingiye kuri Bibiliya rwahawe, rwanahawe andi arimo ay’ubuzima bw’imyororokere, imigendere n’imyambarire iboneye, kwirinda ingeso mbi zirimo ubusambanyi, ibiyobyabwenge,ubunebwe,n’izindi.

Rev. Byiringiro Ezéchiel ushinzwe guhuza urubyiruko n’abana muri EAR/ Diyoseze ya Cyangugu avuga ko inyigisho zihabwa uru rubyiruko zigamije gutuma ruhindura imyumvire mu iterambere
Ati’’ Rwigishijwe kwishakamo ibisubizo by’iterambere,rukareka kugendera mu kigare cya rugenzi rwarwo rwokamwe n’ingeso mbi, rukirinda gusuzugura umurimo,rugaharanira impinduka mu iterambere.’’
Avuga ko icyo barwifuzaho ari uguhindura imyumvire,rugakoresha imibiri yarwo iby’agaciro nk’uko na rwo ari urw’agaciro,rukiyitaho ruharanira ejo heza,rwirinda kwishora mu byarusubiza inyuma byose.
Mu masomo rwahawe harimo ayo kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge rwahawe na Inspector of police Gahigana Emmanuel ushinzwe guhuza polisi n’abaturage mu karere ka Rusizi wabanje kubasobanurira ikiyobyabwenge icyo ari cyo.
Ati’’ Ni ikintu icyo ari cyo cyose umuntu afata kikagira ingaruka ku mitekerereze n’imyitwarire bye, cyaba kinyowe, gihumetswe ,umuntu acyiteye mu rushinge,n’ubundi buryo ubwo ari bwo bwose yagifatamo kikamugiraho izo ngaruka.’’
Yakomeje ati’’Ibiyobyabwenge birenze kuba ikibazo,dusigaye tubona ari nk’icyorezo kuko ikintu cyitwa icyorezo iyo kigira imbaraga mbi ku mbaga y’abantu.’’
Yabasabye gukurana indangagaciro nzima nk’ababyeyi b’ejo hazaza,bazagira abo barera,bakazaba bafite mu mutwe hazima,hatekereza neza.
Mu nyigisho zirambuye bahawe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa EAR/ Diyoseze ya Cyangugu, Rév.past. Ariho Boaz, yabasabye kudatakaza umunota n’umwe mu bitagira umumaro,bagaharanira kwishakamo ibisubizo nk’intore.

Urubyiruko rwa EAR/ Diyoseze ya Cyangugu rwiyemeje kwishakamo ibisubizo by’iterambere
Ati’’ Birababaje cyane kuba waba uri umusore cyangwa inkumi,ugeze aho ugeze aho nta n’inkoko ugira, uri umunebwe, warabaswe n’ibiyobyabwenge cyangwa ingeso z’ubusambanyi,agasuzuguro n’izindi zidahesha Imana icyubahiro nawe ubwawe zikakikwambura. Uba uhombeye igihugu n’itorero muri rusange.’’
Yabasabye guhindura imitima n’imyumvire bakagira imishya,imbaraga n’ubwenge byabo ntibibapfire ubusa kuko igihe cyatakaye kitagaruka.
Ntibazagire umunsi n’umwe wo kwicuza mu buzima bwabo ku cyo batakoze kiri ngombwa cyangwa icyo bakoze kitari ngombwa, bumva bari aho batagombye kuba bari iyo bakoresha neza impano zose Imana yabahaye.
Urubyiruko rwagaragaje ko rwasobanukiwe n’ibyo rwigishijwe ruvuga ko rwiyemeje kwishakamo ibisubizo by’iterambere.
Mushimiyimana Jean w’imyaka 26, wo mu kagari ka Kiyabo,umurenge wa Bweyeye,umaze imyaka 5 arangije ayisumbuye,ati’’ Amasomo baduhaye ni ingirakamaro cyane, adukuye ku rwego rw’imyumvire yo kudatakaza igihe kuko nkanjye nubwo mu myaka 5 yose maze ndangije ayisumbuye ntabonye ubushobozi bwo gukomeza kaminuza, natangiye umushinga w’ubworozi bw’ingurube,uragenda neza.’’

Insepector of police Gahigana Emmanuel ushinzwe guhuza polisi y’igihugu n’abaturage mu karere ka Rusizi arusobanurira ububi bw’ibiyobyabwenge
Yarakomeje ati’’ Nkurikije ibyo nigiye aha, ngiye kongeramo imbaraga ubu bworozi mbugire ubw’umwuga, numve ko iterambere ryanjye ari jye wa mbere rireba,nirinde icyandangaza cyose. Mu minsi iri imbere nta kabuza nzaba ndi umworozi ukomeye w’ingurube mu murenge wose wa Bweyeye, nshakirwaho icyororo cyiza, nishakemo ibisubizo bizampa kwiga kaminuza ntaruhije ababyeyi. Nzabigeraho kuko ntashye mbyiyemeje.’’
Nyiranzeyimana Léa wo mu kagari ka Gakoni,umurenge wa Muganza, wiga mu wa 2 wa kaminuza mu bijyanye n’iyobokamana na we ati’’ Ikintu cya mbere badukuyemo nkatwe abakobwa ni ukwitinya. Twajyaga twumva ko amahirwe y’umugore ari ku mugabo gusa,ariko badukuyemo kwisuzugura no gushingira amahirwe yacu ku bandi. Bimpaye imbaraga zikomeye zigiye kuzana impinduka zigaragara mu mibereho yanjye,nkanabishishikariza abakobwa bagenzi banjye bataje hano.’’
Ingando nk’izi umwaka ushize zahuriyemo abasore n’inkumi 637, Rev. Byiringiro Ezéchiel akavuga ko mu ikurikirana bakoze,basanze abenshi mu bazitabiriye barashyize mu bikorwa ibyo bigishijwe, akavuga ko n’aba abafitiye icyizere mu kuba umusemburo w’impinduka nziza mu iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri mu maparuwasi yaturutsemo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa EAR Diyoseze ya Cyangugu, Rev. Ariho Boaz yabasabye kubanza Imana mu byo bakora byose, bakirinda icyabarangaza cyose, bakanirinda kugira umurimo mwiza basuzugura, bagashyira mu bikorwa inyigisho zose bahawe kugira ngo nibasurwa bazagaragaze ko ababigishije bose batataye igihe.
@Rebero.rw
