Abaturage b'umurenge wa Nyakarenzo biganjemo urubyiruko bari kumwe n'abayobozi mu rugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu muryango nyarwanda, inda ziterwa abangavu n'amakimbirane mu miryango
Mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu muryango nyarwanda, inda ziterwa abangavu n’amakimbirane mu miryango,urubyiruko rwo mu murenge wa Nyakarenzo, akarere ka Rusizi rwatangaje ko rufashe umwanzuro wo kubirwanya no kubikumira.
Ubu bukangurambaga, nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe n’ umushumba wa EAR/ Paruwasi ya Cyato ifite umushinga RW 0750 EAR/ Cyato, Rev. Nshimiyimana Fiacre, ngo bwari bukenewe cyane kuko muri uyu murenge, kubera ahanini guturana n’igihugu cya RDC giturukamo ibi biyobyabwenge,cyane cyane urumogi, hakanaba ibiyoga bibi abaturage bamara kunywa bikabakurura mu rugomo rubatera amakimbirane n’ibindi birimo ibigize icyaha,bikabadindiza.
Ati’’ Bwari ngombwa kuko ibi byose twahagurukiye kurwanya,muri uyu murenge birahaboneka, bigatera ingaruka mbi nyinshi zirimo urubyiruko rwangirika rukiri ruto, ari rwo rwinshi usanga rwiroha mu bikorwa by’ubwambuzi bushukana bwitwa ubumeni bikarugiraho ingaruka zikomeye zirudindiza mu iterambere.’’
Avuga ko nk’itorero,bari basanzwe bagira igihe bakaganiriza imiryango ikimbiranye, abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge ngo babivemo kimwe no gushakira imyuga iciriritse abakobwa batewe inda z’imburagihe ngo bo n’abo babyaye bave mu buzima bubi biba byabasigiye.
Ariko ubukangurambaga nk’ubu buba burimo imikino n’abavugabutumwa baturutse ahandi,barimo n’ababaye muri izo ngeso burushaho gutanga umusaruro.

Bari bitabiriye ku bwinshi kumva inyigisho zihindura imitima
Ikindi avuga gituma burushaho gutanga umusaruro ukomeye,ni uko bagira umwanya uhagije wo kwinjira mu ngo zivigwamo izi ngeso, zikaganirizwa byimbitse, ari ho havamo abiyemeza guhinduka, bakava i buzimu bakajya i buntu, hanaturuka aba bakobwa bigishwa imyuga,ubuzima bwabo n’ubw’abo babyaye imburagihe bugahinduka.
Rev. Nshimiyimana Fiacre yishimira umusaruro bwatanze n’uburyo bwitabiriwe n’umubare w’abagera ku 100 barimo urubyiruko biyemeje kureka izi ngeso mbi rutagira ikizima rukuramo uretse kurwangiza gusa,n’ababyeyi biyemeza kugaruka ku gukurikiranira hafi imiberere y’abana babo,kuko iyo ababyeyi bareze abana neza, babakurikiranira hafi uko bikwiye,ibi byose bivugwa bitabageraho.
Umuvugabutumwa Murwanashyaka Alexis wababwirije ubutumwa bwiza, nk’uwabaye na we mu biyobyabwenge akiri umusore,bikamugiraho ingaruka atari guhura na zo iyo abyirinda kare, yabagaragarije ingaruka mbi za buri ngeso, abasaba kuzireka kuko nta nyungu zizibamo,uretse ibihombo gusa.

Abayobozi banyuranye bifatanije n’abaturage b’umurenge wa Nyakarenzo mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu muryango nyarwanda
Ati’’ Birababaje kubona umusore cyangwa inkumi, w’imbaraga n’ubuzima bwiza, aho guhinduka ngo agendere mu ngeso nziza nk’uko Bibiliya izitubwira n’abayobozi b’itorero n’ igihugu bakabidusubiriramo buri munsi, abatwa n’ibiyobyabwenge, ukanasanga umwana w’umukobwa w’imyaka 15 abigiyemo,agatwita ubuzima bukaba bubi, cyangwa ugasanga urugo rwagakoze rukiteza imbere ruhora mu nduru.’’
Yongeyeho ati’’ Dufate umwanzuro mwiza wo kubireka ni bwo n’Imana izadusanga,ikatugirira neza.’’
Mu butumwa bahawe na Komanda wa sitasiyo ya polisi ya Gashonga, AIP Nsengimana Sylvan,yabagaragarije ubwoko bw’ibiyobyabwenge bukunze kugaragara, by’umwihariko urumogi rwangiza urubyiruko,urundi rukiroha mu biyoga bibi,by’ibikorano birutesha umurongo, bikarukurura mu byaha birangira rufunzwe,imbaraga zagombaga kurugirira akamaro,n’igihugu cyose zikaba imfabusa.
Yanagarutse ku makimbirane yo mu ngo n’ingaruka zayo,ihohoterwa rikorerwa mu miryango, gusambanya abana n’ibindi bibi, abashishikariza kubireka,ababana badasezeranye bagasezerana,mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’imibanire itemewe n’amategeko iteza ibindi bibazo by’urudaca.
Yanaboneyeho kwihanangiriza abahishira abasambanya abana,ababwira ko gusambanya abana ari icyaha kidasaza, ginafite ibihano bikakaye cyane,bagomba kugigendera kure,ko n’ibyo guhisha amakuru cyangwa gushaka kucyungira mu miryango atari byo, kijyanwa mu nkiko amategeko akubahirizwa.

Komanda wa sitasiyo ya polisi ya Gashonga, AIP Sylvain Nsengimana yabasabye kwirinda ibyaha birimo ibiterwa n’ibiyobyabwenge.
Yanagarutse ku basore n’inkumi biyise abameni bambura abaturage bakoresheje ikoranabuhanga, asaba buri wese gutanga amakuru kuri ibi bikorwa bibi,bakabyima inzira,n’uwatekerezaga kubijyamo wese akabivamo bwangu, kuko uzajya abifatirwamo azajya ahanwa by’intangarugero.
Urubyiruko rwavuze ko rufashe umwanzuro wo kwirinda no gukumira izi ngeso mbi,rushimira byimazeyo perezida Kagame uhora arushakira ibyiza, ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo, ubwa EAR/Paruwasi ya Cyato n’ubwa Compassion international bwiteguye ibi bikorwa bisize umusaruro ufatika.
Niyobuhungiro Louise wo mu rubyiruko rw’abakorerabushake muri uyu murenge ati’’ Turashimira mbere na mbere umukuru w’igihugu,nk’isoko tuvomaho, uhora atwifuriza iterambere rirambye,nk’urubyiruko, aduha impanuro zo kwigira no kuva mu bidatunganye.’’
Yarakomeje ati’’ Tunashimiye umushinga RW 0 750 EAR/ Cyato na Compassion international bateguye iki gikorwa kidisigiye umukoro ukomeye ,nk’urubyiruko wo gufata umwanya uhagije wo kwitekerezaho, buri wese akareba icyerekezo cy’ubuzima bwe,ahadatunganye akahatunganya.’’
Ngezahayo Daniel,intore mu ikoranabuhanga mu kagari ka Kanoga,na we ati’’ Ubu bukangurambaga buciye mu mikino,ijambo ry’Imana n’urugendo ni bwiza cyane kuko bwatumye haza benshi,uje kureba umupira bitewe n’ikipe afana yakumva ijambo ry’Imana n’impanuro zinyuranye agataha yahindutse. Tiweyemeje ko izi mpinduka zizakomeza kugaragara mu bikorwa, uwiyemeje kuva mu ngeso mbi wese tukamukurikiranira hafi twe ubwacu,ntazazisubiremo.”
Ubu bukangurambaga bwasojwe n’umupira w’amaguru. Mu bagore ikipe y’utugari twa Kanoga,Gatare,Murambi na Kabagina yatsinze iy’utwa Rusambu,Kabuye na Karangiro kuri penaliti 4-3, mu bagabo iy,utugari twa Rusambu,Kabuye na Karangiro,itsinda iy’utwa Kanoga,Gatare,Murambi na Kabagina ibitego 2-1,amakipe yombi atahana ibihembo.
Umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakarenzo Dushimimana Jean Baptiste, yashimiye abateguye iki gikorwa bose,uruhare rwabo mu guhindura imibereho y’abaturage bari barabaswe n’izi ngeso zangiza,binyuze mu mikino,ivugabutumwa n’ibiganiro.
Yaboneyeho gushimira by’umwihariko umushinga RW0750 EAR/Cyato,ubufatanye n’umurenge ayobora mu iterambere,burimo kubakira no koroza abatishobora bafite abana witaho, kwigisha imyuga iciriritse abakobwa babyariye iwabo,n’ibindi,yizeza imbaraga z’umurenge ayobora mu gusigasira ibigerwaho byose.
@Rebero.rw
